Umusore ukiri muto Kompressor ni we umaze iminsi agarukwaho na Coach Gael ko afite impano itangaje, mu gihe 1:55AM yamaze gutangaza gucutsa Element ntakabuza ni we ugiye gusigara atunganyiriza umuziki abagana iyi nzu.
Ku mugoroba wa tariki ya 01
Gicurasi ku munsi w’umurimo ni bwo Element yerekanye ko igihe kigeze ngo amurikire Isi ibikorwa amaze iminsi ahugiyemo aribyo Afro Gako.
Bidatinze ku mbuga
nkoranyambaga za 1:55AM bahise batangaza ko igihe kigeze ngo bacutse Element
Eleeeh bari bamaze igihe kitari gito bakorana.
Coach Gael na we yahise amwifuriza
amahirwe masa, ikibazo cyari gisigaye kwari ukwibaza niba iyi nzu itunganya
umuziki akanareberera inyungu z’abahanzi igiye kubaho idafite producer.
Gusa mu kiganiro cyo ku wa 23
Werurwe 2024, Coach Gael yari yatangaje ko bafite umusore muto bitegura kwereka
abanyarwanda ufite ubuhanga bukomeye.
Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda akaba ari uko uwitwa Kompressor ari we yavugaga ndetse ubu imyitozo
wavuga ko yahabwaga na Element utari wasezera nubwo ibirari bimaze iminsi.
Ndetse n’ubutumwa bumwifuriza
amahirwe mu bo bakoranaga bwamaze kugera hanze.
Ibi bivuze ko mu gihe haba
nta gihindutse Kompressor yaba agiye kujya ku ibere akicara mu mwanya wa Element
wamukarishyaga mu masomo n’imyitozo.
Amakuru yari yatangiye gucicikana ko Murirooo uheruka gutunganya indirimbo ‘2 in 1’ ya Kenny Sol yaba
ari we wasimbura Element isaha ku isaha byaba ngombwa.
Aya siyo kuko umwe mu bo
twaganiriye yadutangarije ko cyari ikiraka gisanzwe ntaho bihuriye no kuba agiye
kuba umukozi uhoraho wa 1:55AM.
Amakuru ya Kompressor si menshi azwi, gusa hari abasore yagiye atunganyiriza indirimbo bakizamuka ndetse n’izisubiyemo.
Turacyagerageza kumenya byinshi byisumbuye kuri iyi nkuru. Element Eleeeh nubwo ataratanga ibarurwa isesa amasezerano cyangwa isezera ariko aragana mu nzira yo gutangira kwikoreraMurirooo wakoze '2 in 1' ya Kenny Sol byari byatangiye kwibazwa niba ari we musimbura wa Element gusa sibyo
Kompressor umusore ukiri muto uri kuri piano byitezweho ko ari we ugiye gusimbura Element wamutozaga
TANGA IGITECYEREZO