Ikipe ya Police FC yatsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, mu mukino witabiriwe n'umugaba w'ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Wari umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, ukaba wari witabiriwe n'abantu benshi ugereranyije n'amakipe yari yakinnye.
Ni umukino watangiye ukerereweho isaha irenga, kuko wagombaga gutangira ku isaha ya Saa 15:00 PM, ariko kubera imikino y'abakozi yari yabereye muri iyi sitade umukino ukaba watangiye saa 16:05 PM.
Igice
cya mbere cy'umukino cyarangiye ari ubusa ku busa, mu gihe mu gice cya kabiri cyabonetsemo ibitego 3 harimo ibitego 2 bya Police FC byatsinzwe na Akuki
Djibrin na Nsabimana Eric, naho Bugesera FC itsindirwa na Ruhinda Farouk.
Uhereye Iburyo: Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Savio Nshuti usanzwe ari kapiteni wa Police FC ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino
Abafana bari bagerageje kwitabira ugereranyije n'amakipe yari yakinnye kuko atazwiho abafana benshi
Rujugiro umwe mu bafana bakomeye ba APR FC yari yaje gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Police FC Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane ni we watsinze igitego cya kabiri cya Police FC cyashimangiye intsinzi. Uyu musore yateye umutwe ukomeye mu izamu, ubundi ibyishimo biramusaga Akuki wageze muri Police FC avuye muri Mukura, niwe watsindiye Police FC igitego cya mbere ku mupira yahawe na MuhadjiriPolice FC yari yamanuye "umufana" kuri sitade ku buryo budasanzwe kandi ubona ko bari bafite icyizere cy'igikombeNiyongira umunyezamu wa Bugesera ni umwe mu bayifashije kugera ku mukino wa nyuma, kuri uyu wa 3 yakoze igishoboka ariko biranga
Karim Kamanzi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi ubwo yari mu gikombe cy'Afurika mu 2004, ni we waje ashigatiye igikombe cyahatanirwaga
Mbere y'uko umukino utangira, hafashwe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Mbere y'uko umukino utangira abatoza bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Ruzindana Nsoro wasifuye uyu mukino
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
Nyuma y'igikombe cy'Amahoro cyo muri Mukura mu 2018, igikombe cy'Amahoro muri Rayon Sports mu 2023, Umutoza Haringingo yifuzaga igikombe cya 3 cy'Amahoro, gusa ntabwo byamuhiriye
Chukwuma Odili yahuraga n'ikipe yavuyemo ya Bugesera
Abafana ba Bugesera FC bishimiraga amateka yabo ya mbere yo kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro
Abafana ingeri zose bari babukereye baje kubika mu bwonko ibihe by'ingenzi mu mateka y'umupira w'amaguru mu Rwanda
Abakinnyi 3 b'Abarundi uhereye ku munyezamu Rukundo Onesme, Ndizeye Samuel na Bigirimana Abedi bishimiye cyane igikombe cy'Amahoro begukanyeAbatoza ba Police FC ndetse na bamwe mu bagize Staff ya Police FC bafata ifoto y'urwibutso ku munsi w'amateka
Police FC yashimiye Imana mu masengesho nyuma y'umukino kubera ibyo yari imaze kubakorera
Ikipe ya Police FC yakoze umutambagiro w'igikombe kuva kuri sitade ya Pele kugera ku cyicaro cya Polisi y'u Rwanda kiba ku Kacyiru
Umuhanda nawo wari wahaye icyubahiro Ikipe ya Polisi y'igihuguSavio Nshuti na Rutanga Eric ni bo bagiye bafite igikombe mu modoka yari yateguwe
Savio ntabwo yabyiyumvishaga
Police FC yegukanye igikombe cya kabiri cy'Amahoro nyuma y'igikombe cya mbere yegukanye mu 2015
Rutanga Eric arimo kumva amabwiriza y'umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye
Minisitiri wa Siporo ashyikiriza igikombe Savio Nshuti kapiteni wa Police FC
Abasifuzi bayoboye umukino nabo bafashe ifoto y'urwibutso nk'umwe mu mikino y'amateka bayoboye
Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Munganga yifatanyije na Polisi y'u Rwanda mu byishimo, aho yagaragaye we na CG Felix Namuhoranye umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, bafite akamwenyu
CG Felix Namuhoranye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yihanganisha Richard Mutabazi uyobora akarere ka Bugesera, akaba n'umuyobozi w'icyubahiro wa Bugesera FC
Sarpong uherutse kureka gufana ikipe ya Rayon Sports akerekeza muri APR FC, yari yaje kwifatanya n'abafana ba Police FC
Mashami Vincent yegukanye igikombe cya 2 cy'Amahoro nyuma y'igikombe cya mbere yegukanye mu 2014 ari muri APR FC
Haringingo yageze aho imibare imubana myinshi hajemo na za X na Y, ndetse yakwibuka ko no muri shampiyona ikipe ye yenda kumanuka umutima ukagwa mu nda
Umunyamakuru Gatete uherutse kuva mu ikipe ya Gasogi United akerekeza muri Police FC yahise yegukana igikombe cya mbere nk'umufana mushya w'iyi kipe
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Ngabo Serge - InyaRwanda
VIDEO: Eric Munyantore & Yaka Pro - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO