Bwa nyuma na nyuma Element agiye gushyira hanze Afro Gako amaze igihe kigera ku myaka 4 akoraho nk'uko yabitangaje ndetse ikaba isa n'iyatumye yihutira kuva muri Country Records nk'uko yongeye kumutandukanya na 1:55AM ubu akaba agiye kwikorera muri Eleéesphere.
Bijya gutangira Robinson
Fred Mugisha [Element] yatangaje ko afite injyana agiye gushyira ku isoko ya Afro
Gako icyo gihe yari akibarizwa muri Country Records.
Ubwo yafataga umwanzuro wo kuyivamo
humvikanye inkuru nyinshi zivuga ko iyi njyana yari iyabo ndetse abari basigaye
nabinjiyemo batangira kwerekana ko aribo ba nyirayo.
Nyamara Element ukunze
kuvuga make yaje gutangaza ko atarigera na rimwe avuza umurishyo w’iyo
njyana nubwo indirimbo zitandukanye zari zimaze iminsi zisohoka bivuga ko ariyo
nyayo.
Ku munsi w’umurimo kuvuga
ku wa 01 Gicurasi 2024, Element mu masaha y’umugoroba yagaragaye mu mashusho
mato akubita ingoma, yunganiwe n’inanga mu mashusho agaragaramo n’ingagi avuga
ko noneho yiteguye gushyira ku isoko Afro Gako.
Mu butumwa yaherekesheje aya mashusho
yagize ati”Mu myaka 4 ishize, natekereje uko nahuza umuziki ushingiye ku muco
nyarwanda [Gakondo] na Afrobeats nkabishyira ku isoko.”
Yongeraho ati”Uko niko
nazanye izina rya ‘Afro Gako’, hirya y'ibindi bihuha mwagiye mwumva iki nicyo gihe
imiraba iriyesura vuba. Ndi umuhanzi, umuvumbuzi wifuza gushyira itafari
ku hazaza h’ibindi bisekuru. Nari nibagiwe ndi ni umutsinzi.”
Bidatinze Coach Gael usanzwe
ari umuyobozi wa 1:55AM yifurije amahirwe masa Element yewe no ku mbuga z’iyi nzu
itunganya ikareberera inyungu z’abahanzi bamwifuriza ibyiza.
Amagambo bakoresheje akaba
yashimangiye inkuru z’uko Element ufatanya gutunganya umuziki no kuririmba yaba
yaramaze gutandukana nabo.
1:55AM yagize iti”Intangiriro
yo kwinjira n’ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu
bikawagurira mu mico nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”
Ijambo gucuka bishobora gukoreshwa ku muntu wamaze kubona
umukurikira mbega murumuna cyangwa mushiki w’umuntu ariko na none rigakoreshwa
mu buryo bwo kumvikanisha ko ibyo umuntu yageneraga undi atazongera kubibona
cyangwa no mu buryo bwo gutandukana.
Nubwo tugikomeza kuganira na Element ngo aduhamirize aya makuru, kugeza ubu akaba yamaze gutangiza inzu ye itunganya umuziki
ndetse ikaba yitwa Eleéesphere bigaragara mu mashusho amurika Afro Gako.
Byitezwe kandi ko mu bihe bya vuba Element ashyira hanze
indirimbo yakoranye na Chriss Eazy yo kumurikira ku mugaragaro iyi njya
ikomatanije umuziki nyarwanda ushingiye ku muco na Afrobeat.
Amajwi yayo akaba ari we wayatunganije mu gihe amashusho
yagizwe uruhare na Uniquo ya murumana wa Christopher Muneza, Jean Chretien
Munezero.
TANGA IGITECYEREZO