RFL
Kigali

Afro Gako yaba yateye Element gutangiza Eleéesphere agacuka muri 1:55AM ?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/05/2024 7:29
0


Bwa nyuma na nyuma Element agiye gushyira hanze Afro Gako amaze igihe kigera ku myaka 4 akoraho nk'uko yabitangaje ndetse ikaba isa n'iyatumye yihutira kuva muri Country Records nk'uko yongeye kumutandukanya na 1:55AM ubu akaba agiye kwikorera muri Eleéesphere.



Bijya gutangira Robinson Fred Mugisha [Element] yatangaje ko afite injyana  agiye gushyira ku isoko ya Afro Gako icyo gihe yari akibarizwa muri Country Records.

Ubwo yafataga umwanzuro wo kuyivamo humvikanye inkuru nyinshi zivuga ko iyi njyana yari iyabo ndetse abari basigaye nabinjiyemo batangira kwerekana ko aribo ba nyirayo.

Nyamara Element ukunze kuvuga make yaje gutangaza ko atarigera na rimwe avuza umurishyo w’iyo njyana nubwo indirimbo zitandukanye zari zimaze iminsi zisohoka bivuga ko ariyo nyayo.

Ku munsi w’umurimo kuvuga ku wa 01 Gicurasi 2024, Element mu masaha y’umugoroba yagaragaye mu mashusho mato akubita ingoma, yunganiwe n’inanga mu mashusho agaragaramo n’ingagi avuga ko noneho yiteguye gushyira  ku isoko Afro Gako.

Mu butumwa yaherekesheje aya mashusho yagize ati”Mu myaka 4 ishize, natekereje uko nahuza umuziki ushingiye ku muco nyarwanda [Gakondo] na Afrobeats nkabishyira ku isoko.”

Yongeraho ati”Uko niko nazanye izina rya ‘Afro Gako’, hirya y'ibindi bihuha mwagiye mwumva iki nicyo gihe imiraba iriyesura vuba. Ndi umuhanzi, umuvumbuzi wifuza gushyira itafari ku hazaza h’ibindi bisekuru. Nari nibagiwe ndi ni umutsinzi.”

Bidatinze Coach Gael usanzwe ari umuyobozi wa 1:55AM yifurije amahirwe masa Element yewe no ku mbuga z’iyi nzu itunganya ikareberera inyungu z’abahanzi bamwifuriza ibyiza.

Amagambo bakoresheje akaba yashimangiye inkuru z’uko Element ufatanya gutunganya umuziki no kuririmba yaba yaramaze gutandukana nabo.

1:55AM yagize iti”Intangiriro yo kwinjira n’ugusohoka, imyaka ine yo gukora ku bihangano bimurika umuco wacu bikawagurira mu mico nyafurika, igihe kirageze ngo umwana acuke. Genda wereke Isi imbaraga z’ubuhanzi buhawe igihe. Amahirwe masa Element.”

Ijambo gucuka bishobora gukoreshwa ku muntu wamaze kubona umukurikira mbega murumuna cyangwa mushiki w’umuntu ariko na none rigakoreshwa mu buryo bwo kumvikanisha ko ibyo umuntu yageneraga undi atazongera kubibona cyangwa no mu buryo bwo gutandukana.

Nubwo tugikomeza kuganira na Element ngo aduhamirize aya makuru, kugeza ubu akaba  yamaze gutangiza inzu ye itunganya umuziki ndetse ikaba yitwa Eleéesphere bigaragara mu mashusho amurika Afro Gako.

Byitezwe kandi ko mu bihe bya vuba Element ashyira hanze indirimbo yakoranye na Chriss Eazy yo kumurikira ku mugaragaro iyi njya ikomatanije umuziki nyarwanda ushingiye ku muco na Afrobeat.

Amajwi yayo akaba ari we wayatunganije mu gihe amashusho yagizwe uruhare na Uniquo ya murumana wa Christopher Muneza, Jean Chretien Munezero.Element yatangaje ko yifuza kuba urufatiro rw'ibindi bisekuru mu muzikiYifurijwe amahirwe masa na 1:55AM yamaze gutangaza ko igihe kigeza agacuka Kuva yakwinjira mu kazi ko gutunganya umuziki yifuje guhuza umuziki wa gakondo nyarwanda na Afrobeat  igihe kikaba kigeze ngo ahe Isi ibyo amaze igihe ategura

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND