RFL
Kigali

Twumvane indirimbo 10 zigaruriye imitima y’abanyarwanda muri Mata – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/05/2024 5:51
0


Kimwe no mu yandi mezi yose yabanje, abahanzi nyarwanda ntibigeze basinzira ngo bibagirwe guha abanyarwanda umuziki mwiza kandi unogeye amatwi muri uku kwezi kwa Mata kwamaze gushyirwaho akadomo.



Muri uku kwezi kwa Mata, abahanzi nyarwanda ntibigeze bateshuka ku nshingano bihaye yo kuticisha irungu abakunzi b’ibihangano byabo muri uyu mwaka wa 2024, kuko bashyize hanze indirimbo zitandukanye kandi zanyuze abagiye bafata umwanya wabo bakazumva.

Mu ndirimbo amagana zagiye ahagaragara mu kwezi kwa Mata, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zanogeye amatwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda:

1. 2 in 1 - Kenny Sol

">

Mu mpera za Mata, Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] yashyize hanze indirimbo y'amashusho '2 in 1' yifashishijemo umugore we unamutwitiye imfura , Kunda Alliance Yvette, ikaba ari iya mbere yakoze kuva yakwinjira muri 1:55AM.

2. Dans Le Bon - Gabiro Guitar

">

Nyuma yo gukora ku muzingo yise ‘Gishyaka’ n’uruhurirane rw’indirimbo yise ‘Criminal Love’, Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo nshya.

Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu Burundi yayise ‘Dans Le Bon’. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya ari amagambo akoreshwa n’abakundana mu gihe baryohewe n’umunyenga w’urukundo barimo.

3. I Gotta Go - Kenny K-Shot

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny K Shot, uri mu baraperi bamaze kubaka izina bo mu kiragano gishya mu muziki.

Muri iyi ndirimbo, uyu musore aba agaragaza ko afite intumbero yo kugera kure kandi agakora cyane yirinda abarimo abakobwa.

4. Idage - QD

">

Idage ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shema Qusay Diaby wamamaye nka QD mu ndirimbo iheruka kubica mu Rwanda yise ‘Teta’.

Muri iyi nshya, uyu musore yise “Idage” yishyira mu mwanya w’umusore utabashije gutereta ahubwo uhora yinywera inzoga gusa nta kindi abashije kijyanye no kwijajara inkumi.

5. Zikana - Yampano ft Fireman

">

Ni indirimbo nshya Fireman yahuriyemo na Yampano uri mu bahanzi bari kuzamuka muri iki gihe.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi baba bagaragaza ibirushya bagiye bahura nabyo mu buzima yaba ubw’umuziki cyangwa ubundi busanzwe.

6. A Moment Of Silence - Rlutta

">

Alice Lambert Rutayisire ukoresha amazina ya Rlutta, ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe. Akora umuziki wa Afrobeat. Afite imyaka 24 y’amavuko. Abarizwa muri label ya InfoAtassiMusic.

Rlutta yayihanze agendeye ku buzima bwe busanzwe aho yafashe umwanya wo kwitekerezaho no gusubiza amaso inyuma ngo arebe ibyamudindije abivane mu buzima bwe.

7. Suku - Kenny Edwin Fireman

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kenny Edwin afatanyije na Fireman. Iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage muri Country Records, iri mu njyana ya Afrogako. Aba bahanzi baba baririmba urukundo aho bataka umukobwa uba wihariye mu rukundo.

8. Rwamakombe - Zeo Trap ft Dr. Nganji

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zeo Trap na Dr. Nganji. Muri iyi ndirimbo Zeo Trap aba agaragaza ukuntu yiciriye inzira mu muziki akagera aho atungwa nawo nubwo awutangira byari ibintu bikomeye.

9. Together - Kellia

">

Nyuma y'uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo bise "Ndabizi," umuhanzikazi Tuyizere Kellia [Kellia] yashyize hanze indi nshya yise "Together" yanditswe na Niyo Bosco.

10. Ifoto - Yee Fanta ft Teco

">

Producer ukiri muto ukomeje kuzamuka neza mu muziki nyarwanda no kuzamura igikundiro, Fanta yahuriye mu ndirimbo 'Ifoto' na Teco.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND