Kigali

Umwe yatabaje Perezida Kagame! Biravugwa ko Muhazi United na Etoile de l'Est zishobora kubigenderamo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:1/05/2024 14:49
1


Nyuma y'amakuru yavuzwe ko hari bamwe mu bantu bavuga rikumvikana bashaka gufasha ikipe ya Sunrise na Bugesera kuguma mu cyiciro cya Mbere, binyuze mu manyanga asanzwe avugwa mu mupira w'amaguru ,amakipe yo mu Burasirazuba yasabye ibyo yifuza mu mikino ibiri isigaye .



Ikipe ya Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma inyuma yo kumva ko hari umwe mu bayobozi bivugwa ko akora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ya Bugesera na Sunrise zifashwe kuguma mu cyiciro cya Mbere, irasaba ko buri kipe yirwanaho ikoresheje ubushobozi bw'abakinnyi aho kunyura inzira z'ubusamo bakunda kwita gutegura hanze y'ikibuga .

Umwe mu bakunzi ba Etoile de l'Est yabwiye InyaRwanda .com ko mbere y'umukino bakinnye na Marine FC  hari amakuru bamenye yavugaga ko iyi kipe nubwo  bafite intego yo gutsinda imikino itatu isigaye kugira ngo igume mu cyiciro cya Mbere mu gihe amakipe  akurikirana nayo yatakaza umukino ariko bakamenya ko  ikipe ya Sunrise na Bugesera zishyigikiwe na bamwe  bwifuza ko hamanuka Muhazi United na Etoile de L'Est  .

Uyu mukunzi w'iyi kipe avuga ko amakuru bamenye kandi aturutse mu bakinnyi n'abayobozi b'ikipe yabo ko hari bamwe mu bayobozi bashaka gufasha Sunrise na Bugesera kuguma mu cyiciro cya Mbere binyuze mu kwiba amakipe ya Muhazi United na Etoile de l'Est kugira ngo hasigaremo ikipe zifite ibikorwa remezo.

Yagize"Abakinnyi akenshi baba ari nshuti kuburyo amakuru bamenye bayaha bagenzi babo ,hari amakuru abakinnyi bo mu makipe yandi ko Marine yagombaga kudutsinda noneho Bugesera igatsinda Polisi igahita iturusha amanota .Uko byagenda kose ngo Bugesera izabifashwamo itsinde Muhazi noneho Polisi idutsinde ndetse Sunrise nayo itsinde Amagaju ."

Umwe mu bayobozi ba Etoile de l'Est utarashatse ko izina rye ritangazwa, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, yemeje ko bafite amakuru ko hari umwe mu bayobozi urimo gukora ibishoboka byose ngo Bugesera na Sunrise ntizimanuke .

Yagize ati" Reka mvuge ngo wowe uri i Kigali reka aya makipe yirwarize ! Akaruta akandi karakamira ,Hadji nubwo ari Perezida wa League ariko ntabwo ariwe urimo guteza ibibazo ngo Bugesera na Sunrise zigume mu cya Mbere, hari abandi bantu bakomeye bavuga rikumvikana . Icyo dusaba nuko batureka buri kipe ikirwariza ubirimo ntabwo namuvuga kuko nawe nubwo wamumenya ntiwamuvuga.  "

Uyu muyobozi  akomeza ati"Batureke twirwarize niba uri umuyobozi ntiwumve ko Sunrise itamanuka! Niba uri umuyobozi ngo wumve ko Bugesera itamanuka kandi atari iy'iwanyu ! Ntabwo nzi  impamvu babikora ariko baturetse tukirwariza !."

Uwo muyobozi mu ikipe ya Etoile de l'Est avuga ko iyi kipe abakinnyi bayo aribo biyemeje gutsinda imikino yose kugira ngo igihe bazaba bashaka andi makipe abahitamo  agaciro kabo kazatamanuka ku isoko .


Ati"Twagize igihe cyo gushyiraho agahimbazamusyi ku bakinnyi bacu tukageze ku 100.000 Frw, ariko umusaruro ntiwaboneka noneho tuganira nabo tubabwira ko ikipe nimanuka agaciro kabo kazamanuka.Agahimbazamusyi dutanga ni 50.000 Frw  , abakinnyi ubwabo biyemeje gutsinda imikino yose noneho nubwo bava muri Etoile de l'Est agaciro kabo kakazamurwa bakazagurwa menshi kubera ko batamanuye ikipe ."

Uyu muyobozi yakomeje asaba Umukuru w'Igihugu gukurikirana ikibazo cy'uburiganya buvugwa mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

Yagize ati "Ibi bintu byo mu mupira byarananiranye keretse Perezida wa Repubulika wenyine niwe wabihindura, ibintu by'amanyanga  biri mu mupira w'amaguru.Nk'uko akemura ibibazo ku buryo abikemurira n'Afurika yose turamusaba adutabarire umupira ibibazo birimo bikemuke.

Uretse muri Etoile de l'Est,muri Muhazi United abakunzi bayo babwiye InyaRwanda ko ikipe yabo ikorewe uburiganya kugira ngo Bugesera itamanuka byaba ari ugushyira iherezo ku iterambere ry'umupira w'amaguru mu  karere ka Rwamagana.

Umwe mu bakunzi ba Muhazi United yagize ati " Ibivugwa ko hari abadashaka ko Muhazi United iguma mu cyiciro cya Mbere kubera Bugesera niba aribyo mbona umupira Abanya-Rwamagana twaba tuwirukanywemo kuko twatewe mpaga na Miroplast  mu buryo bw'amanyanga nyuma y'aho As Muhanga ibyo yari idukoreye murabyibuka none ngo nta Sitade dufite nituvemo .?Ubundi mutubarize bica mu zihe nzira ngo Akarere kagire Sitade ? Ese Amagaju ntakinira Huye !"

Ubuyobozi bwa Muhazi United FC  bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwavuze ko bamaganye amakuru avuga ko basabwe kwitsindisha kugira ngo ikipe ya Sunrise na Bugesera zitamanuka.


Nyuma y'iryo tangazo InyaRwanda yavuganye na Gombaniro Dickson Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United FC, avuga ko ikipe  yabo yiteguye guhangana kugira ngo igume mu cyiciro cya Mbere ndetse asaba abakunzi bayo kuyishyigikira bazayiherekeza mu karere ka Bugesera mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona y'icyciro cya Mbere.

Yatangiye asobanura Impamvu basohoye itangazo ryo kwamagana kwitsindisha.

Ati"Ushobora gukora ikosa ukeka ko biza kurangira ahubwo ugasanga bifashe indi ntera  mu by'ukuri turi mu ngamba ,ubu tuvugana dufitanye inama n'abayobozi naho abakinnyi imyitozo barayikomeje ntabwo shampiyona irarangira ntabwo tuzi aho  ayo makuru yaturutse ariko ntabwo wakumva amakuru akuvugaho kandi atayigezemo uruhare ngo uceceke tubyihorere."

Abajijwe ku bivugwa ku kuba iyi kipe abashaka ko impanuka kubera kutagira Sitade, Gombaniro  yagize ati" Ibijyanye na Sitade ntabwo biri mu bushobozi bwacu nk'ikipe, ibiri mu bushobozi bwacu ni imiyoborere twebwe nk'abaterankunga aribo Kayonza na Rwamagana nta kibazo gihari mu byo dusabwa . umupira ukinirwa mu kibuga ."

Umunyamabanga Mukuru wa Muhazi United  FC ,yasabye ko iyo mikino izahuza amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya Kabiri ahabwa abasifuzi Mpuzamahanga kugira ngo hatazagira ikipe ibura amanota kubera kwibwa .

Ati"Ikibazo cy'imisifurire aho kwerekezayo Camera, nibazane abasifuzi Mpuzamahanga kuko bo nta busembwa buzamo, nibafate abasifuzi b'indakemwa mu mico n'imyifatire basifure izo match  kandi bizagenda neza.Dukeneye amanota atatu kuri Bugesera kuko ku munsi wa  nyuma ibintu birahinduka.

Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi ya "Rwanda Premier League", Hadji Yussuf Mudaheranwa aganira na InyaRwanda, yavuze ko hari ibihano bikakaye biteganyijwe ku basifuzi bazagaragaraho igikorwa cyo kwiba andi makipe.

Yagize ati: "Hari ibihano bikakaye bizahabwa umusifuzi ushobora kugaragara muri ibyo bikorwa, gusa nanone tugomba kubanza kureba, ese koko bishingiye ku mpamvu ifatika cyangwa ni amarangamutima y'uko ikipe yatsinzwe?. 

Ibyo rero biravugwa cyane ko ikipe ishobora kwikanga kwibwa ari na yo mpamvu muri iyi mikino ya nyuma imikino y'amakipe ahatanira kutamanuka izahabwa abasifuzi mpuzamahanga twizeye".

Hadji Mudaheranwa yakomeje ko amakipe arwana no kutamanuka azakinira umukino ku isaha imwe .

Ati: "Ubu tugeze ku munsi wa 28 wa shampiyona ntabwo twigeze duhuza iyo mikino ngo ibere rimwe cyane kuri ayo makipe arwana no kutamanuka, mbese afite ibibazo byenda gusa, ariko mu nama yahuje Komisiyo y'amarushanwa n'ubuyobozi bwa Rwanda Premier League twemeje ko iyi mikino ibiri isigaye izabera amasaha amwe".


Muhazi United yahakanye ibyo kwitsindisha bivugwa .













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayishimye Emmanuel 7 months ago
    Muce impaka mubereke ko mudashaka umwanda mumupira wurwanda nkumwe KNC yavugaga ni Emmanuel ndi imuhanga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND