Hari abajya kure bakavuga ko ihangana rya Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] na Mugisha Benjamin [The Ben] rirenze ‘showbiz’ (imyidagaduro) ahubwo hari ikindi kintu kibyihishe inyuma abantu bazamenya mu gihe kiri imbere. Bisa n’aho babanye bacungana ku ijisho.
Ku mugoroba
wo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, hasohotse amashusho agaragaza The
Ben ahoberana na Bruce Melodie, ubwo bari bahuriye mu kiganiro ‘Press
Conference’ cyateguraga igitaramo cya East Africa Party, cyabaye ku wa 1
Mutarama 2020 muri BK Arena.
The Ben
niwe wari umuhanzi Mukuru agaragiwe n’abarimo Bruce Melodie ndetse n’umuraperi
Bushali wari ugezweho muri iki kiriya gihe yisunze Kinyatrap, Butera Knowless, King
James, Bushali, Andy Bumuntu ndetse n’umuraperi Riderman.
Iyo
ugerageje kumva ariya mashusho yafashwe kiriya gihe ku wa 31 Ukuboza 2019, The
Ben na Bruce Melodie bibukiranyaga ibihe bagiranye muri Uganda mu kabyiniro ‘Guvnor’.
East Africa
Party ya 2020 yari yahariwe abahanzi bo mu Rwanda gusa. Icyo gihe, Mushyoma
Joseph uyobora East Africa Party, yavuze ko cyateguwe mu rwego rwo kugaragaza
ubushobozi bw’umuziki w’u Rwanda.
Hari aho
yavuze ati “Iki gitaramo navuga ko ari igipimo cy'umuziki wacu nk'abanyarwanda.
Nanavuga ko ari igitaramo twifuje igihe kinini nyuma y'uko inzu y'imyidagaduro
ijyanye n'igihe (BK Arena) yabonetse.
The Ben
yavuze ko yiteguye gutanga igitaramo cyiza kandi ko yiteguye. Ubwo Bruce
Melodie yari abajijwe, yavuze ko yunga mu byo The Ben ‘yari avuze’.
Urukundo rwabo rwarakonje n’indirimbo ya mbere iranga
Mu 2017,
nibwo The Ben yatumiye Bruce Melodie barahura baraganira ndetse banagera ku
biganiro byo kuba bakorana indirimbo.
Iyi
ndirimbo bagerageje kuyikora ariko ntiyabasha gusohoka, ku mpamvu Bruce Melodie
yavuze ko zirimo kwirengagizwa na mugenzi, kuko ubwo yajyaga kureba The Ben
yasanze ari gukina umukino wa ‘Playstation’ na Zizou Alpacino.
Mu biganiro
n’itangazamakuru, Bruce Melodie yakunze kumvikanisha ko The Ben yamusuzuguye mu
buryo bukomeye. Ndetse aherutse gusohora amashusho agaragaza ko ariwe muhanzi
ukomeye, hagati ya The Ben na Meddy.
Ubwo yari
mu kiganiro ‘Mambo Mseto’ cya Radio Citizen yo muri Kenya, Bruce Melodie yavuze
ko indirimbo ya mbere yari yakoranye na The Ben yari yakozwe mu buryo bw’amajwi
(Audio) na Producer MadeBeats ariko itigeze isohoka.
Yavuze ko nubwo
atari inshuti cyane na The Ben ariko akunda indirimbo ye yise ‘Im in Love’.
Ati “Ibyo
twarabigerageje gusa nabonaga atari mu mujyo wabyo asa n’utiteguye. Twarahuye
tujya muri studio turi kumwe na MadeBeats yarampamagaye ambwira ko twakorana
indirimbo, turahura gusa ubwo nari mpageze mbona arahuze cyane.”
Yakomeje
agira ati “Nakoze ibyo nagombaga gukora, bamfata amajwi y’igice cyanjye
ndagenda. Ntiyongeye kumpamagara. Umunsi azumva akaneye kuyishyira hanze njye
nta kibazo ndahari, akazi kanjye ni umuziki nawe ni umunyamuziki mwiza cyane
afite ijwi ryiza.”
Mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru, ku wa 10 Werurwe 2024, The Ben yiseguye kuri Bruce
Melodie, avuga ko atiyiziho gusuzugura nk’uko mugenzi we yabivuze.
Ati “Niba
naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura.
Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije.
Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora
gusuzugura umuntu.”
Akomez ati
“Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza
hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba
yarababaye musabye imbabazi.”
Mbere y’uko yerekeza mu bitaramo muri Amerika, ku wa 16 Werurwe 2024, Bruce Melodie yabwiye The Ben kureka imikino ahubwo igihe cy’akazi kigahabwa agaciro. Yavuze ko hari ibyo avuga abantu bakamutera amabuye, ariko ngo biba ari ukuri.
Ati “Rimwe
na rimwe hari igihe mvuga ibintu byabaye abantu bakagira ngo ndabeshya, biriya
bintu yavuze ntabwo yabeshye 70%, The Ben yantumyeho abantu be, rimwe na rimwe
nawe aranyivugishiriza, buriya rero sinjya mbiha agaciro cyane cyane nk’umuntu
mukuru, ntabwo muruta ariko sintekereza ko imikino burya iza mbere y’imirimo.”
Akomeza ati
“Njye sinaterwa ishema no kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Abyumve neza
burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora burya ntanahembwa kandi burya gukena
biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu awukoresha, ndakwemera
mukuru wanjye ndanakubaha ariko jya ukora uve mu mikino.”
Bongeye gupanga gukorana indi ndirimbo biranga
Muri 2019, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala cyiswe “Blankets
and Wines” cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval, ni kimwe mu bitaramo byamuhaye
umubare munini w’abafana.
Ubwo yari
muri uriya mujyi, yatumijeho Bruce Melodie bahurira mu kabyiniro ka ‘Guvnor’
bagirana ibiganiro byagejeje ku kwiyemeza kongera gukorana indirimbo.
The Ben na
Bruce Melodie biyemeje ko bazasubukura umushinga w’indirimbo, bakongera
gukorana. Uwaganiriye na InyaRwanda ati “Ubushuti bw’aba bahanzi bwamaze igihe
nubwo bwaje kuzamo agatotsi. Bahurira muri Uganda, byari biturutse ku butumire
The Ben yahaye Bruce Melodie, bahurira mu kabyiniro ka ‘Guvnor’ biyemeza
kongera gukorana indirimbo.”
Umunsi umwe
mu mwaka wa 2021, Bruce Melodie ari kumwe na Producer Element, Kenny Sol ndetse
na Jado Kabanda wari umujyanama we, basuye The Ben ku i Rebero mu Mujyi wa
Kigali aho yari atuye.
Rwari
urugendo rugamije kwagura ubushuti bw’aba bombi! Mu rugendo rw’abo bitwaje ibyo
kunywa birimo na Hennessy’. Ibiganiro byararoshye, kugeza ubwo batekereje kuba
bakorana indirimbo, isubukura iyo bari barakoze mu 2017 ntisohoke.
The Ben
wari wakiriye abashyitsi [Asanzwe azi guteka] yemeranyije na Bruce Melodie
kujya muri studio ya Country Records iherereye i Nyamirambo.
Icyo gihe
Element yari akibarizwa muri Country Records, ndetse hari imwe mu mishinga y’indirimbo
ya Bruce Melodie yari afite.
Uwaganiriye
na InyaRwanda ati “Bageze muri studio, Bruce Melodie yumvishije The Ben
indirimbo yitwa “Duce agashene” yashakaga ko ariyo The Ben aririmbamo. Yari
nziza ariko amagambo menshi ayigize akomoza ‘ku bishegu’ kandi The Ben siwo
murongo aririmbamo.”
The Ben
yumvaga indirimbo ari nziza ariko atemeranya n’amagambo ayigize, birangira
atabashije kuririmba muri iyi ndirimbo, bituma indirimbo y’abo ya kabiri
itarigeze ijya hanze.
Kuva icyo
gihe, ubushuti bw’aba bahanzi bombi bashyizweho akadomo. The Ben aherutse
kuvugana ikiniga yumvikanisha ko bizafata igihe kinini kugira ngo umuziki w’u
Rwanda ugere ku rwego buri wese awushakaho mu gihe abawurimo badashyize hamwe,
kandi badahinduye imyumvire mu bijyanye n’imikoranire n’imibanire ya buri
munsi.
Ni ibintu
avuga ko bireba abafite aho bahuriye n’uruganda rw’umuziki yaba abahanzi,
abanyamakuru n’abandi. Kandi gushyira hamwe ntibivuze gusangira icyo kunywa no
kurya, no kugiranira ibiganiro byihariye biganisha ku mubano.
Yumvikanisha
ko buri wese akwiye kugira intekerezo zagutse, aho yumva ko iterambere rya
mugenzi we ari naryo terambere rye. The Ben yashimangiye ko akunda cyane Bruce
Melodie, kandi ko yabimubwiye imbona nkubone mu bihe bitandukanye.
The Ben
yavuze ko yahuye bwa mbere na Bruce Melodie mu mwaka wa 2017, ubwo yari akiri
kumwe n’umujyanama we wa mbere.
Icyo gihe
bari bataragira n’igitekerezo cyo gukorana indirimbo. The Ben ati
“Naramuhobeye, bimwe ajya avuga ngo naramukanze, naramuhobereye, ndamubwira, muvandimwe ndagukunda, kandi ndatekereza ko uri umwe mu bafite amahirwe
y’intangiriro nziza…”
Icyo gihe
ahura na Bruce Melodie yari ataragera ku bihangano byinshi, kandi yamubwiye ko
afite ‘inkoni izamufasha kugera aho ashaka’. Ati “Iryo jambo nararimubwiye,
naramubwiye nti ufite inkoni, genda ukore ibintu bidasanzwe…”
Yavuze ko
amagambo yamubwiriye muri Uganda, yongeye kuyamusubiriramo ubwo bari mu Mujyi
wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gikorwa cya Rwanda Day, ku
wa 2-3 Gashyantare 2024.
The Ben atekereza ko ibye na Bruce Melodie birenze ‘Showbiz’,
kandi yibaza impamvu Bruce Melodie atinda ku ndirimbo ya mbere gusa
The Ben
yavuze ko kuba Bruce Melodie avuga ikibazo nawe akamusubuza biba biri mu
murongo wo gusubiza abumva ko ‘mbanshaka kwigira mwiza’.
Ati “Iyo
maze kuvuga hari abantu bamwe na bamwe bavuga bati Ben aba ashaka kwigira
mwiza. Aho kugirango nigire mubi nakwigira mwiza.”
Yavuze ko
azi uburyo amakuru y’imyidagaduro akorwamo, ariko ko iyo bigeze aho habaho
abantu bo ku ruhande bapanga ibindi bintu bitari byiza biba bitakiri ‘showbiz’
nk’uko buri wese yabyumva.
Ati “Nkunda
‘Show’ ariko iyo habayeho kuvuga ko ‘behind the scene’ hari abandi bantu bari
gupanga ibindi bintu birenze by’ubugome by’indengakamere, ariko bibaye ari
‘showbiz’ abantu bakwishima… Ntacyo bitwaye, ariko bikaba ‘showbiz’.”
Akomeza ati
“Umuhanzi yasohora indirimbo, nanjye nkasohora indirimbo, abafana bakishima…
Ben yamara igihe adasohora indirimbo abafana bakababara, bakamutuka, iyo ni
‘showbiz’… Ariko iyo hari gupangwa ibindi bintu bitari byiza, hari ibihamya
bihari bifatika,… Nagerageje
kugoragoza ibyabaye, mugenzi wanjye hari interview yavuze avuga ko yumvise
asuzuguwe…”
The Ben
yavuze ko akimara kureba ikiganiro Bruce Melodie yavugiyemo ko yamusuguye ubwo
bari bagiye gukorana indirimbo ntibikunde, yumvise ko ari ibintu bisanzwe,
ariko bigeze aho bishimangirwa na Producer Made Beats wakoze iyi ndirimbo
yumvisemo ikindi kintu.
Yavuze ko
icyo gihe yahise afata umwanzuro wo gusaba imbabazi Bruce Melodie. Ndetse, ko
ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yumvikanishije ibyabaye byose.
The Ben
yavuze ‘ntabwo nasuzuguye umuhanzi mugenzi wanjye ku bushake, nabigambiriye’.
Ati “[…] Mu by’ukuri nta n’ubwo namenye ko yasuzuguwe, ndetse namusaba imbabazi
ejo bundi nabikuye ku mutima, mu mutima imbere ndamubwira nti umbabarire…”
Yavuze ko
nyuma yo gusaba imbabazi, yabonye abantu bateye urwenya ku mbabazi yasabye ku
buryo atari yarigeze yumva ko hari abantu babifata uko bashaka.
The Ben
yifuza ko igihe kimwe yibuka neza ibyabaye ubwo Bruce Melodie yajyaga
kumureba bwa mbere bafitanye gahunda yo gukorana indirimbo, agasanga ari gukina
‘Play Station’ na Producer Zizou.
Yahishuye
ko nubwo Bruce Melodie yababajwe cyane no kuba batarakoranye indirimbo ya mbere
nk’uko bari bapanze, ariko hari indirimbo ya kabiri bagerageje gukorana yari
gukorwa na Producer Element akibarizwa muri Country Records, ariko ntiyigeze
isohoka.
Ati “Hagati
y’icyo gihe n’uyu munsi, habayemo indi ‘Project’ yanjye nawe urumva. Wabibaza
na Element, wabibaza na County Records yose yari ihari…”
Yavuze ko
kuba iyi ndirimbo itarasohotse hari izindi mpamvu zabayeho, ariko bidakwiye
guhuzwa no kuvuga ko The Ben asuzugura.
Aha niho
The Ben ahera yibaza impamvu Bruce Melodie buri gihe mu itangazamakuru
yumvikana cyane agaruka ku ndirimbo ya mbere bari gukorana ikozwe na Producer
Made Beats.
The Ben
yumvikanishije ko bibaho ko umuhanzi ashobora kujya gukorana indirimbo na mugenzi
we akagira ibyo ahugiramo, ariko ntibibuze ko umushinga ukomeza.
Yatanze
urugero avuga ko ubwo yari agiye gukorana na KrizBeatz, hari igihe yamusize
muri studio asigara yandika ajya gukina na Tekno uri mu bakomeye muri Nigeria.
Ati “Ariko yaragarutse (KrizBeatz) turakomeza turakorana.”
Yavuze ko
icyubahiro aha Bruce Melodie, ari cyo kimwe n’icyo yaba umuhanzi ukizamuka mu
rwego rwo kumwereka urugendo rw’umuziki.
Umubano wa
Bruce Melodie na The Ben wazambye kuva mu mwaka wa 2021, nyuma y’uko bagerageje
gukorana indirimbo ebyiri bikanga
Nubwo The Ben aterura neza, ariko avuga ko atishimiye indirimbo ya kabiri yari agiye gukorana na Bruce Melodie, kandi yamusabye ko bayikora mu buryo buri wese ayiyumvamo
Mu 2020, The Ben na Bruce Melodie bahuriye ku rubyiniro mu gitaramo cya East African Party
Bruce
Melodie yumvikanisha ko atishimiye uburyo The Ben yamwakiriye ubwo yajyaga kumureba
ngo bakorane indirimbo ya mbere
Bruce
Melodie avuga ko ahari ibyo avuga abantu bagatekereza ko aba abeshya, ariko ngo
aba ari mukuri
The Ben yavuze ko ashingiye ku mubano utari mwiza hagati ye na Bruce Melodie byarenze 'Showbiz' ku buryo atabura gutekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma
THE BEN YASOBANUYE IMITERERE Y'IKIBAZO CYE NA BRUCE MELODIE
MU 2020, THE BEN NA BRUCE MELODIE BAHURIYE KU MEZA AMWE
">
TANGA IGITECYEREZO