“Ni cyo gituma umugabo azasiga se na Nyina akabana n'umugore we akaramata, bakaba umuntu umwe.” Ni amagambo aboneka mu Intangiriro 2:24 muri Bibiliya; mu Imigani 19:14 ho hagira hati “Urugo n'amatungo umuntu abiragwa n'ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n'Uwiteka.”
Nisunze aya
magambo akomoza ku bukwe n’umuryango mushya, nyuma y’uko Mutesi Aurore
Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, atangaje ko we n’umukunzi we Gatera
Jacques, bazakorera ubukwe bw’abo i Kigali mu Rwanda, mu muhango uzaba tariki
15 Kanama 2024.
Yabitangaje
ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2024, agaragaza ko we n’umukunzi we Gatera
Jacques, bagiye guhuriza hamwe imiryango, inshuti n’abavandimwe mu birori by’imbonekarimwe
mu gutangiza paji nshya mu mubano w’abo.
Jacques
Gatera ugiye kurushinga na Kayibanda, asanzwe ari umwe mu bashoramari bakomeye
mu Rwanda, kandi bafite ubumenyi mu mukino wa Golf.
Urukundo rw’abo
rwitamuruye, ndetse ruvugwa cyane mu itangazamakuru, ubwo ku wa 19 Mutaram
2023, Gatera yambikaga impeta y’urukundo (Fiançailles) Kayibanda.
Uyu mugabo
ari kumwe na Innocent Rutamu bafashije ikipe ya Kigali Golf Club kugera muri
kimwe cya kabiri cy’imikino ya ‘2022 PMC Golf Championship’.
Mu 2000,
nibwo yagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuva muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuryango we.
Kimwe mu
binyamakuru byandikira muri San Francisco muri Leta California cyitwa SFGATE,
gisobanura Jacques Gatera nk’’ umwe mu bahanga bari bakiri bato mu mukino wa
Golf bigaragaje muri Phoenix mu 2005’. Icyo gihe yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Iki
kinyamakuru gikomeza kivuga ko Gatera ari kumwe n’abavandimwe be Patrick
Kisomanga ndetse na Serge Gashegu baje kwihuza na Tim Kloenne wabafashije
kwisanga mu mikino ikomeye ya Golf yaberega muri Phoenix.
We
n’abavandimwe be bavuka kuri Se Anaclet Munyurangabo ndetse na Nyina Therese
Mbuya. Amakuru avuga ko Gatera Jacques, umugabo wa Miss Aurore yagaragaje
ubuhanga cyane kurusha abavandimwe be mu mikino ya Golf, bituma aba Kapiteni
w’ikipe mu mashuri yisumbuye.
Uretse kuba
ari umuhanga mu gukina Golf, Jacques Gatera asanzwe afite n’ibikorwa
by’ubushabitsi akorera mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa 5
Mutarama 2024, Miss Kayibanda yanditse amagambo yuzuye imitoma yifuriza
umukunzi we isabukuru y’amavuko. Bari bamaze umwaka urenga mu munyenga
w’urukundo, waherekejwe no kwambikwa impeta y’urukundo.
Mu magambo
ye ati “Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha
imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w’igikundiro
n’ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe
bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”
Mu Ukuboza
2023, yanditse kuri Instagram ye ashima Imana yamuhaye umugabo w’ubuzima bwe.
Yavuze ati “Umugisha wanjye, umuntu mwiza utandukanye n’abandi. Warakoze Mwami
ku bwo kunkunda cyane ukampa kubana n’umugabo utangaje.”
Kuva mu
2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n’uyu munsi Mutesi Aurore
Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi atanga ibiganiro
bamubwira ko ari Nyampinga w’ibihe byose w’u Rwanda.
Kayibanda
abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya
Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse
yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu
Mujyi wa Belarus.
Yigeze
kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga,
ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.
Uyu mugore
ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba
rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura
amateka ye kugeza kuri ubu.
Akavuga ko
ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze
arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n’uyu munsi.
Yavuze ati
“Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye
mbona n’ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.”
Urubuga
rw'amakuru rufite icyicaro i San Francisco, muri California , SFGATE, rwamuvuze
ko ari 'Umwe mu bakinnyi ba Golf beza bakiri bato muri Phoenix’. Icyo gihe byari
mu 2005 afite imyaka 18 gusa
TANGA IGITECYEREZO