Umujyi wa Malmö mu gihugu cya Suède ugiye kwakira ku nshuro ya kabiri amarushanwa akomeye ahuza ibihugu byo mu Burayi azwi nka ‘Eurovision’; nubwo bimeze gutya ariko abahanzi 20 barimo n’umuhanzikazi Teta Diana bamaze gutangaza ko batazaririmba mu gutangiza no gusoza iri rushanwa.
‘Eurovision’
yatangiye kuba mu 1956, kuva icyo gihe yashyize ku isoko impano z’abanyamuziki
bakomeye barimo nk’itsinda rya ABA ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye. Kandi ni
irushanwa rihatanamo umugabo hagasiba undi, kuko rinyura kuri Televiziyo
Mpuzamahanga, rigaherekezwa n’ibikorwa binyuranye.
Kuri uyu wa
Kabiri tariki 30 Mata 2024, Teta Diana yanditse kuri konti ye ya Instagram
amenyesha abakunzi b’umuziki, ko atakibashije kuririmba mu gutangiza ibirori by’irushanwa
‘Eurovison’ kubera impamvu ze bwite.
Yari yahawe
kuzaririmba mu gihe cy’isaha imwe, mu birori bizaba ku wa Gatandatu tariki 4
Gicurasi 2024. Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Umugwegwe’ yanditse
avuga ko nubwo bimeze gutya, ari kwitegura gukorera igitaramo gikomeye mu
Mujyi wa Paris, kizaba tariki 17 Gicurasi 2024, kizabera ahitwa Théâtre National de Chaillot.
Inzu y’imyidagaduro ya Théâtre National de Chaillot, ifite amateka yihariye
kandi yakira abahanzi bakomeye, ndetse kuharirimbira ni umugisha uba ukomeye
kuri benshi.
Teta avuga
ko yiteguye gutaramira abakunzi be binyuze mu ndirimbo zuje ubusizi
n'ubuvanganzo ziri kuri Album ze zombi ‘Iwanyu’ ndetse na ‘Umugwegwe’.
Biteganyijwe ko azaherekezwa n’abacuranzi be, basanzwe bakorana muri Suède.
Teta Diana yaherukaga
muri Côte d'Ivoire, igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika, aho
yatanze ikiganiro mu iserukiramuco ryubakiye ku isoko ry’ubuhanzi, u Rwanda
rwitabiriye nk’Umushyitsi w’Icyubahiro.
Ikiganiro cye kibanze ku kugaragaza uruhare rw’umuhanzi mu kubaka Afurika yifuzwa, kandi anumvikanisha uruhare rw’umuhanzi wo muri Diaspora mu guteza imbere umuco w’iwacu, ndetse no mu Mugabane wa Afurika muri rusange.
Mu kiganiro
gito yahaye InyaRwanda, Teta Diana yavuze ko yasezeye kuririmba muri ‘Eurovison’
kubera impamvu ze bwite ‘nta kindi nabivugaho’.
Atangaje ko
asezeye mu gihe ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu n’ahandi bimaze iminsi
byandika inkuru z’abandi bahanzi bikuyemo kubera impamvu z’uko Israel ikomeje
intambara mu gace ka Gaza.
Uti biteye gute?
Eurovision
ni irushanwa rihuruza amahanga, byumwihariko ibihugu byose by'u Burayi, aho
buri gihugu kiba gifite umuhanzi wahize abandi mu majonjora muri buri gihugu, bagahurira
mu gihugu kiba giheruka gutsinda iri rushanwa.
Inyandiko
zinyuranye zivuga ko Suède ariyo yatsinze Eurovision ya 2023, yegukanwe n’umuhanzikazi
witwa "Loreen" binyuze mu ndirimbo ye yise "Tatoo".
Ibi biri mu
mpamvu zatumye iri rushanwa rizabera muri Suède mu Mujyi wa Malmö. Ibinyamakuru
byo muri kiriya gihugu, bivuga ko uyu Mujyi wa Malmö wakiriye iri rushanwa ubwo
ryatangiraga mu mwaka w’1956, none bagiye kongera kuryakira kuri iyi nshuro.
Integuza y’abahanzi
bari kuririmba muri iri rushanwa, yerekana ko Teta Diana yari gutaramira
abantu, ku wa 4 Gicurasi 2024, ni mu gihe irushanwa rizasozwa tariki 11
Gicurasi 2024.
Politiki yivanze n’umuziki!
Ku mbuga nkoranyambaga muri Suède bagaragaza ko bitumvikana
ukuntu Israël izitabira iri rushanwa rya ‘Eurovision’ mu gihe imaze iminsi mu Ntambara
muri Gaza.
Israël
isanzwe yitabira iri rushanwa. Bamwe barifuza ko Israël itakwitabira iri
rushanwa uyu mwaka bitewe n'intambara iri kubera muri Gaza.
Barashingira
ku kuba mu 2022, U Burusiya bwarahagaritswe kwitabira aya marushanwa kubera
intambara yo muri Ukraine.
Umujyi wa Malmö
aho iri rushanwa rizabera ari naho Teta Diana atuye, utuwe n’umubare munini w’Abarabu,
bagaragaza ko batumva uburyo abanya- Israël bazajya kubataramira mu gihe bari
kwica bene w’abo muri Gaza.
Nubwo
bimeze gutya, imyiteguro irarimbanyije mu Mujyi wa Malmö, ndetse imitako
yatangiye kumanikwa.
Ikinyamakuru
Jerusalemu Post cyanditse ko hari bamwe mu bantu batangiye kwishora mu
mihanda bitwaje ibyapa bamagana kuba Israel yakwitabira irushanwa ‘EuroVision’
[Israel ihagarariwe n’umuhanzi umwe uzaririmba].
The
Guardian iherutse gusohora inkuru yavuzemo ko hashize amezi abiri abanyamuziki
bo muri Suède basabye ko Israel itakwitabira ‘Eurovision’ kubera intambara imaze
igihe yarateje muri Gaza.
Aba
banyamuziki banasohoye ibaruwa bahuriyemo. Ni ubusabe batanze nyuma y’abahanzi
bo muri Finland no muri Island nabo basabye ko Israel itakwitabira ririya
rushanwa.
Ikinyamakuru
cyo muri Suède cyitwa Aftonbladet, cyasohoye iyi baruwa ifunguye, aho abahanzi
bavugamo ko kwemerera Israel kugira uruhare muri iri rushanwa bidakwiye.
Iyo baruwa
yasohotse ku wa mbere, igira iti: "Kuba ibihugu byishyira hejuru
y’amategeko y’ikiremwamuntu byemerwa kugira uruhare mu birori by’umuco
mpuzamahanga bitesha agaciro ukurenga ku mategeko mpuzamahanga kandi bigatuma
imibabaro y’abahohotewe itagaragara."
Abashyize umukono kuri iyi baruwa barimo abahanzi batsinze ku rwego mpuzamahanga nk’abaririmbyi Robyn na Fever Ray, abahanzi bombi First Aid Kit, hamwe n’abahoze mu marushanwa ya Eurovision yo muri Suède nka Eric Saade na Malena Ernman, umuririmbyi wa opera Mezzo-soprano akaba na nyina w’umuhanga mu kurengera ibidukikije, Greta Thunberg.
Iyi baruwa
yasohotse nyuma y’icyifuzo nk'iki cyashyizweho umukono n’abahanzi bagera ku
1400 baturutse muri Finland na Island na bo basabye ko Israel yakurwa mu
marushanwa y’indirimbo, azabera i Malmö kuva ku ya 7 kugeza ku ya 11 Gicurasi.
Gusa,
Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EBU), wasubije ko Israel itazakumirwa,
ishimangira aya marushanwa y'indirimbo ya Eurovision ari hagati y'abanyamakuru
ba Leta aho kuba ibihugu.
Aha niho
abarabu babarizwa muri Suede, bahera bavuga ko bitumvikana ukuntu u Burusiya
bwakumuriwe muri iri rushanwa, ariko Israel yo ikaba yarakomorewe kandi iri mu
ntambara muri Gaza.
Mu 2022, Umuryango
w’Ibihugu by’Uburayi (EBU), wabujije u Burusiya muri ibyo birori, buvuga ko
kwinjira kwayo “bizazana amarushanwa mu bibazo” kubera intambara batangije muri
Ukraine.
Iki cyemezo
cyafashwe n’inama nyobozi y’urugaga rw’itumanaho nyuma yo kubanza gushimangira
ko u Burusiya butazemererwa guhangana.
Umwaka umwe
mbere yaho, mu 2021, Belarus ntiyari yemerewe kwitabira aya marushanwa nyuma y’uko
‘EBU’ yirukanye itangazamakuru rusange rya Belarus (BTRC) kubera ko yarenze ku
mategeko agenga ubwisanzure bw'itangazamakuru.
Ni ku
nshuro ya 68 iri rushanwa rigiye kuba, kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abahatana
37. Igihugu cya Luxembourg kizongera kwitabira iri rushanwa, nyuma y’imyaka 30
yari ishzie idakangizamo ikirenge.
Israel yitabiriye
ibirori bya ‘Eurovision’ kuva mu 1973 kandi yatsinze amarushanwa inshuro enye,
muri 1978, 1979, 1998 na 2018.
Israel yagabye igitero ku wa 7 Ukwakira 2023, isubiza umutwe wa Hamas nyuma y’igitero gikomeye wagabye kuri iki gihugu ukica abantu hafi 1.200 abandi 253 ukabatwara nk’imbohe. Imibare igaragaza ko abantu barenga 34.480 bamaze kwicwa muri Gaza kuva icyo gihe.
Teta Diana
yatangaje ko yasubitse kuririmba muri Eurovision kubera impamvu ze bwite
Unyujije
amaso mu batanze ibitekerezo kuri ‘Post’ ya Teta Diana, bagaragaje ko bishimiye
icyemezo yafashe
Teta Diana ayatangaje ko tariki 17 Gicurasi 2024 azakorera igitaramo gikomeye mu Mujyi wa
Paris mu Bufaransa
Abaturage
bitwaje ibyapa bagaragaza ko badakeneye ko Israel yitabira irushanwa rya
Eurovison
Irushanwa
rya Eurovisio rizasozwa ku wa 17 Mata 2024, rihuje abanyempano bakomeye mu
muziki
Umunyamuziki
w’umunya-Suede, Fever Ray uri mu banditse ibaruwa isaba ko Israel atakwitabira
iri rushanwa- Aha yari i Londres muri Kanama 2023 mu gitaramo
TANGA IGITECYEREZO