Biravugwa ko Intara y'Iburasirazuba ariyo ishaka kugena amakipe amanuka muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri, Etoile de l'Est na Muhazi United zikabigenderamo naho Bugesera FC na Sunrise FC zikabyungikiramo.
Intambara ni yose ku makipe arwana no kutamanuka muri shampiyona y'icyiciro cya Kabiri aho kugeza ubu habura imikino 2 gusa ariko akaba atari yamenyekana.
Amakipe bishoboka ko yamanuka mu mibare ni amakipe 9 akaba ariyo Gasogi United ya 9 n'amanota 33, Gorilla FC ya 10 n'amanota 32, Etincelles ya 11 n'amanota 32 ,Muhazi United ya 12 n'amanota 32,Marine FC ya 13 n'amanota 32, Sunrise FC ya 14 n'amanota 29 , Bugesera FC ya 15 n'amanota 28 ndetse na Etoile de l'Est ya nyuma n'amanota 28.
Umwihariko uri muri aya makipe arwana no kutamanuka ni uko harimo amakipe 4 yo mu Ntara y'Iburasirazuba. Kuri ubu amakuru ari kuvugwa InyaRwanda yamenye ni uko iyi Ntara ariyo ishaka kugena amakipe amanuka aho kuba iby'ukuri byavuye mu kibuga bibegena.
Amakuru avuga ko amakipe agomba kuguma mu cyiciro cya mbere ari Bugesera FC iri mu karere kari gutera imbere ndetse ikaba ifite na sitade na Sunrise FC naho Etoile de l'Est na Muhazi United itagira sitade ikiniraho zikaba arizo zimanuka mu cyiciro cya Kabiri.
Uwatanze aya makuru yakomeje avuga ko bishoboka ko abayobozi ba Bugesera FC na Sunrise FC aribo bagiye kubisaba Intara y'Iburasirazuba kugira ngo abe aribo binyuraho ubundi bategeke aya makipe yandi kwitsindisha imikino 2 isigaye ubundi abe ariyo amanuka.
Ubwo bivuze ko Etoile de l'Est iramutse itsinzwe imikino isigaye nk'uko n'abamwe mu bakinnyi bayo batangiye kubisabwa n'abamwe mu bayobozi,yakomeza kuba ku mwanya wa nyuma.
Muhazi United nayo iramutse itsinzwe imikino isigaye yakomeza kugira amanota 32 naho Bugesera FC na Sunrise FC zo zatsinda imikino 2 zisigaranye zigahita ziyicaho kubera ko imwe yaba ifite amanota 35 naho indi ifite amanota 34
Imikino 2 y'ikipe y'akarere ka Bugesera isigaranye ni uwo izakiramo Muhazi United ndetse n'uwo izasuramo Etoile de l'Est. Ubwo bivuze ko mu byifuzo by'Intara y'Iburasirazuba iyi yayitsinda nta nkomyi kuko izaba ikina n'amakipe byifuzwa ko ariyo yamanuka.
Mu mikino 2 Sunrise FC yo isigaranye ni uw'Amagaju FC na Marine FC naho Etoile de l'Est yo isigaranye uwa Police FC na Bugesera FC naho Muhazi United isigaje gucakirana na Bugesera FC ndetse na AS Kigali.
Nubwo bimeze gutya ariko ntabwo abo mu mikipe y'Intara y'Iburasirazuba yifuzwa ko ariyo yamanuka abyumva ndetse nta n'ubwo abikozwa kubera ko ku mukino uheruka Etoile de l'Est yatsindagamo Marine FC bamwe mu bakinnyi bari basabwe kwitsindisha ariko birangira batsinze Marine FC igitego 1-0.
Ubwo twageragezaga kuvugisha abayobozi b'Intara y'Iburasirazuba ku murongo wa Telefone kugira ngo bagire icyo bavuga kuri aya makuru ntabwo byadukundiye.
Ikipe ya Bugesera FC iri gukoresha imbaraga nyinshi zo kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kubera ko hari amakuru avuga ko ku mukino wa Etoile de l'Est na Marine FC bari batanze agahimbazamushyi kuru iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu kugira ngo babatsindire iyi kipe yo mu karere ka Ngoma bari kumwe mu rugamba rwo kutamanuka.
Ibi ntabwo ari ubwa mbere bibaye kubera ko no mu mwaka ushize ubwo iyi kipe yo mu karere ka Bugesera yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya 2 yakoresheje amafaranga agera kuri Miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda mu kugira ngo itamunuka aho yanatangaga agahimbazamusyi ku makipe yandi kugira ngo abatsindire ayo bari ku mwe mu rugamba rwo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Muri rusange umusaruro wa Mata werekana ko Sunrise FC 3 yakinnyemo ,yatsinzemo 1 igatsindwa 2, Etoile de l'Est yakinnyemo imikino 3 itsindamo 2,itsindwamo 2 naho Bugesera FC yo yakinnyemo 3,itsindamo 1 ,inganya 1 ndetse itsindwamo 1.
Umusaruro wa Bugesera FC mu kwezi kwa Mata
Umusaruro wa Etoile de l'Est mu kwezi kwa Mata
Umusaruro wa Sunrise FC mu kwezi kwa Mata
TANGA IGITECYEREZO