Kigali

Yasutse amarira agitangira kuyihimba! Tumaini Byinshi ku ndirimbo ye nshya y'amazamuka yise "Kanani" - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:30/04/2024 11:30
0


Umuramyi Tumaini Byinshi wamamaye mu ndirimbo "Abafite Ikimenyetso" yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amazamuka yise "Kanani'' ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abantu Ijuru.



Iyi ndirimbo "Kanani" yitezweho kwandika amateka, yanditswe na Tumaini Byinshi, itunganywa mu buryo bw'amajwi na DaytonMusic naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na FridaySammy. Uretse ubutumwa bwayo bugera ku ndiba y'umutima, inafite amashusho meza aryoheye ijisho, ibishobora kuzayigira indirimbo y'amateka.

Tumaini Byinshi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo "Kanani" yasutse amarira kubera ibyishimo. Yavuze yayanditse mu mwaka wa 2021 "ubwo nari i muhira bisanzwe, ariko numva muri njye harimo ikintu kidasanzwe, ariko simenye icyo ari cyo. Gusa, numvaga nabuze amahoro".

Arakomeza ati: “Gusa nk’ibisanzwe, nkunda kwifatira gitari (Guitar) ngacuranga. Ubwo ndayifata, ngikora ku mirya hamanuka amagambo meza y’ijuru, numva umutima wuzuye ibyishimo. Ntangiye kuririmba, numva amarira aramanuka, numva ndaruhutse, nkomeza ndirimba ngo Kanani iradutegereje.”

Yabwiye inyaRwanda ko 'Kanani' aririmba mu by’ukuri iyo ari yo agira ati: “Kanani ni indirimbo y’amazamuka, ikubiyemo ubutumwa budukumbuza ijuru, bukatwongerera ibyiringiro. Asoza agira ati: “Uwo izageraho wese ndahamya ko azuzura ibyishimo n’ibyiringiro, ndetse ikamukumbuza Kanani y’amahoro twateguriwe.”

Tumaini Byinshi akunzwe mu ndirimbo zirangajwe imbere na "Abafite Ikimenyetso" yamufunguriye amarembo, "Ibanga ry'Akarago" Ft Bosco Nshuti, "Aracyakora" Ft Gentil Misigaro, "Intsinzi" na "Umwambi". Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), akurira mu Rwanda, aza kujya gutura muri Amerika akaba ahamaze imyaka 10.


Tumaini Byinshi yakoze mu nganzo akumbuza abantu ijuru


Tumaini Byinshi waririmbye 'Abafite Ikimenyetso' agarukanye indi ndirimbo iri kuryohera benshi

REBA INDIRIMBO NSHYA "KANANI" YA TUMAINI BYINSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND