RFL
Kigali

Amakipe yahize andi yahawe ibikombe hasozwa imikino ngororamubiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Serge
Taliki:29/04/2024 15:47
0


Ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore n’ikipe ya Eagles mu cyiciro cy’Abagabo, zegukanye ibikombe ubwo hasozwaga umwaka w’imikino 2024 wa Basketball.



Ubwo hasozwaga umwaka w’Imikino mu mukino 2024 wa Basketball ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe ya Gasabo mu cyiciro cy’Abagore n’iya Eagles mu cyiciro cy’Abagabo, ni zo zegukanye igikombe.

Iyi mikino yabaye kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024, hasozwa imikino ngororamubiri irimo ‘Wheelchair Basketball’, umukino w’abafite ubumuga ukinwa n’intoki, aho bakina bicaye mu mugare.

Iyi mikino yahuje amakipe y’abagabo n’abagore, bakinaga bashaka umwanya wa mbere, umwanya wa Kabiri ndetse n’umwanya wa Gatatu ku bagabo waje kwegukanwa na Musanze itsinze ikipe ya Indangamirwa amanota 30-26.

Umwanya wa Kabiri wegukanwe na Kicukiro mu Bagabo n’aho umwanya wa Mbere wegukanwe na Eagles itsinze Kicukiro amanota 28-21, bityo Eagles yegukana igikombe.

Mu bagore, ikipe ya Gasabo niyo yegukanye igikombe itsinze Kicukiro amanota 10-8, ni mu gihe Kicukiro yegukanye umwanya wa Kabiri mu bagore.

Mu mwaka w’imikino ushize wa 2023, ikipe ya Kicukiro yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu Bagabo, Gasabo icyegukana mu Bagore.


Musanze yegukanye umwanya wa Gatatu itsinze indangamirwa amanota 30-26


Ubwo Rwamungu Meshach Kapiteni wa  Eagles yari afite ishyaka ryinshi ryo gutwara ikombe

Abakinnyi ba Eagles bishimira igikombe bari batwaye batsinze ikipe ya  Kicukiro amanota 28-21.Kicukiro yatwaye umwanya wa abiri


Ibyishimo byari byose ku ikipe ya Gasabo nyuma yo gutwara igikombe batsinze Kicukiro amanota- 10-8. Kicukiro byarangiye yegukanye umwanya wa kabiri 

AMAFOTO: Ngabo Serge Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND