Itorero Inganzo Ngari rimaze kubaka ibigwi mu Rwanda mu mbyino gakondo ndetse n’umuhanzi Cyusa Ibrahim basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu rwego rwo kwiga no kumenya amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburundi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ni igikorwa
bakoze kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, aho ababyinnyi, abayobozi b’iri
torero ndetse na Cyusa Ibrahim wabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka
itanu, beretswe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, basobanurirwa uko
umugambi wa Jenoside wateguwe kugeza ushyizwe mu bikorwa.
Basuye
ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, berekwa uko Jenoside yateguwe, ukuri
kw’ayo, uko yashyizwe mu bikorwa n’ingaruka yateje, ndetse n’uko Ingabo zari
iza RPA zabohoye Igihugu, zigasubiza u Rwanda n’Abanyarwanda ijambo.
Imibare
igaragaza ko ¾ ari urubyiruko rutuye u Rwanda. Bituma, Guverinoma ishyira
imbaraga mu kubashyira mu myanya kugirango batangire gufata inshingano.
Umuyobozi w’Itorero
Inganzi Ngari, Serge Nahimana yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo gusura Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali nk’Itorero Inganzi Ngari bungutse byinshi byubakiye ku
mateka u Rwanda rwanyuzemo, kandi biyemeza guhangana n’abagoreka amateka.
Ati “Tugomba
kujya twigisha amateka, kandi tugategura n’ibikorwa bitandukanye bifasha abantu
gusura inzibutso, gusura abarokotse, gukora gahunda nyinshi zinyuranye zifasha
urubyiruko kugira ngo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi
bizafasha guhangana n’abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni
umukoro, rero dufite kugira ngo abo bana bamenye amateka yaranze Igihugu cyacu.
Ikindi ni uko kubimenya, niho hava kurwanya iyo ngengabitekerezo kugira ngo
Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Uyu
muyobozi yavuze ko guhangana n’abahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
ari ‘umukoro wa buri munyarwanda’. Ariko kandi nk’abantu bahura na bantu benshi
binyuze mu nganzo y’abo, biyemeje kwiga amateka kugira ngo bazafashe n’abandi
kuyamenya mu buryo bwisumbuyeho.
Nahimana
avuga ko baganirijwe uko Jenoside yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa, bityo
kugira ubumenyi ku mateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, bigiye kubafasha
kurushaho guhangana n’abagoreka amateka ya Jenoside.
Ati “Iyo
ufite ubumenyi birakorohera guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside, ubaye
utazi amateka cyangwa se utarashyize imbaraga mu kubaza abakuru, ntabwo
byakorohera mu rugamba rwo guhangana n’abo bose. Ni byiza ko twese cyangwa se
abanyarwanda muri rusange, tumenya amateka ku buryo ba bantu bapfobya Jenoside
batazagira aho bamenera.”
Nahimana
yavuze ko bazakomeza gusura inzibutso za Jenoside mu rwego rwo kwiga amateka kandi bazajya bakora ibikorwa binyuranye bigamije gufasha abarokotse Jenoside ndetse no gufasha urubyiruko kumenya amateka binyuze mu bihangano binyuranye
bategura.
Umuhanzi
Cuyusa Ibrahim yabaye igihe kinini mu Itorero Inganzi mbere y’uko atangira
urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga, yabyinnye muri iri torero hagati ya
2010 na 2015, ndetse baritegura kuzahurira mu gitaramo ‘Migabo Live Concert’
kizaba tariki 8 Kamena 2024.
Yabwiye
InyaRwanda ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, byamufashije kurushaho
kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhanzi
warokokeye mu Karere ka Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda, avuga ko urubyiruko rufite
umukoro wo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.
Ati “Urubyiruko
ndarusaba kudaha agaciro abapfobya cyangwa abahakana Jenoside yakorewe
Abatutsi, kuko ari abashaka kudusubiza mu mateka mabi twaciyemo.”
Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza urugendo rwo kwiyubaka. Ati “Ndakangurira abarokotse Jenoside ko uburyo bwiza bwo gusubiza ababiciye cyangwa abatabifuriza ineza, ari ugukora cyane tukiteza imbere ku buryo uwakwifurije gupfa akubona ubayeho neza mu buryo atifuzaga; ikindi uwashatse ku kwica ugahindukira ukamuha amata! Nta mugayo urenze uwo.”
Uyu muhanzi anavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byamusigiye umukoro wo 'kwiga amateka nkayamenya kurushaho kugirango nzabone uko ndaga abana banjye amateka yo hambere bityo nabo bazayarage abazabakomokaho kugirango ibyabaye bitazasubira ukundi'.Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi magana biri na mirongo itanu (250,000).
Aha hakaba
ari ku gicumbi cy’ imiryango y’abarokotse Jenoside, abavandimwe n’inshuti
bahurira bibuka ababo.
Nk’ahantu
ho kwibukira no gutanga inyigisho ku mateka yaranze u Rwanda, urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali rushyira imbaraga mu kwigisha abantu ububi bwa Jenoside
n’ubundi bwicanyi ndengakamere mu rwego rwo kurinda ko yakongera kubaho ukundi.
Mu gihe
cy’iminsi ijana yo Kwibuka, abasura uru rwibutso basabwa gusiga ubutumwa bwo kwibuka
mu gitabo cyagenewe abashyitsi, mu rwego rwo gukomeza Kwibuka abazize Jenoside
no gutera imbaraga abayirokotse.
Urwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’ibice bitatu bisurwa, igice kinini ni ikivuga
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari igice cyagenewe kwibuka
abana bazize Jenoside n’igice kigaragaza amateka ya Jenoside yakozwe mu bindi
bihugu kw’Isi.
Hari ibindi
bice nkaho abantu bashobora kwigira amateka bakoresheje ikoranabuhanga,
ubusitani ndetse n’imva rusange zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside. Ibi
bice byose bitanga inyigisho ku basura urwibutso.
Ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Inganzo Ngari biyemeje guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inganzo Ngari bavuze ko bazajya bategura ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko kumenya amateka
Cyusa Ibrahim [Uwa Gatandatu uturutse iburyo] yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomeza gutwaza mu rugendo rwo kwiyubaka
TANGA IGITECYEREZO