RFL
Kigali

Gad yinjiye mu muziki? Igisubizo cye nyuma yo guhuriza mu ndirimbo Nel Ngabo na Kenny Sol

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2024 9:39
0


Ni ubwa mbere Kenny Sol na Nel Ngabo bagiye guhurira mu ndirimbo nyuma y’imyaka irenga itatu buri umwe ari mu kibuga cy’umuziki; ni ibintu bigiye kugerwaho bigizwemo uruhare na Nshimiyimana Gad [Director Gad] usanzwe utunganya amashusho y’indirimbo wabahurije mu ndirimbo “Molomita”.



Kenny Sol abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM, ni mu gihe Nel Ngabo abarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music.

Ni ubwa mbere izi ‘Label’ zombi zihuje imbaraga mu ikorwa ry’indirimbo, ibintu bigaragaza ubufatanye bukenewe mu rugendo rw’umuziki w’u Rwanda.

Iyi ndirimbo ‘Molomita’ izajya hanze ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element. Ni ubwa mbere uyu musore akoreye indirimbo Nel Ngabo, ariko si ubwa mbere akoreye indirimbo Kenny Sol, kuko yamukoreye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Extended Play (EP) ye ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwnada, Director Gad yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhuriza mu ndirimbo aba bahanzi bombi, kubera ko ari abahanga, kandi yabonaga ko ubumwe bw’abo bwatanga umusaruro ushimishije mu rugendo rw’umuziki.

Ariko kandi yabitekerejeho mu rwego rwo kwagura amarembo y’umuziki wa Nel Ngabo. Ati “Nel Ngabo ni umuhanzi wa Kina Music afite indirimbo nyinshi, izo ndirimbo zose yazikoreye kwa Clement, ubu rero twamujyanye kwa Element kugirango n’abo bagerageze barebe ko hari icyo bageraho. Urumva, Nel Ngabo guhura na Element ni ibintu binini. Element nawe uramuzi iyo yakoze indirimbo iba igomba kuba ari nziza uko byagenda kose.”

Akomeza ati “Kenny Sol ni umuhanga nk’ibisanzwe. Ikindi kirimo kidasanzwe ni uko ari bwo bwa mbere aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo. Ikindi kidasanzwe ni uko nanjye ndimo nk’uko byagutunguye, byatunguye n’abandi rwose.”

Abajijwe niba ijwi rye rizumvikana muri iyi ndirimbo, Gad yavuze ko ari agaseke gapfundikiye, kandi ko atinjiye mu muziki nk’umuhanzi ahubwo afite uburyo azajya abikoramo.  

Ati “Iby’uko ndirimbamo cyangwa ntaririmbamo tuzabimenya isohotse, reka mbatere amatsiko. Oya! Ntabwo ninjiye mu muziki mu by’ukuri nk’umuhanzi. Ninjiye mu muziki mu bundi buryo budafite aho butandukaniye n’uko nabikoragamo. Nta kintu kigiye guhinduka. Icyo nakoze ni uguhuza abahanzi, n’aho ubundi njyewe ntabwo ninjiye mu muziki.”

Mu 2022, nibwo Gad yatangiye urugendo rwo gutunganya indirimbo z’abahanzi banyuranye mu buryo bw’amashusho. Ibi byatumye muri uriya mwaka yegukana igikombe cy’uwahize abandi mu bayobora amashusho y’indirimbo mu bihembo bya Isango na Muzika Awards 2022.

Ni igihembo akesha indirimbo yakoze zakunzwe nka ‘Good Luck’ ya Ariel Wayz, ‘Akinyuma’ ya Bruce Melodie, Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol, ‘Suwejo’ yitiriwe Album y’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago n’izindi.

Ni nawe wakoze indirimbo ‘Muzadukumbura’ ya Nel Ngabo na Fireman, anakora indirimbo ‘Mutuale’ ya Bruce Melodie na Nel Ngabo, ‘Tobora’ ya Knowless n’izindi

Director Gad yatangaje ko guhuriza mu ndirimbo Nel Ngabo na Kenny Sol yashingiye ku buhanga bw’abo

Gad yavuze ko yinjiye mu muziki mu buryo butandukanye n’ubwo abantu bashobora gutekereza


Nel Ngabo yaririmbye mu ndirimbo yakorewe ku nshuro ya mbere na Element


Kenny Sol yahuriye mu ndirimbo bwa mbere na Nel Ngabo nyuma y’imyaka itatu bari mu muziki


Iyi ndirimbo, aba bahanzi bombi bahuriyemo izasohoka ku wa Kane tariki 2 Gicurasi 2024 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MBALI' YA NEL NGABO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO '2 IN 1' YA KENNY SOL

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND