RFL
Kigali

Rwamagana: Umugabo yatemwe n'umuturanyi wamushinjaga kumufatira mu cyuho asambana n'umugore we

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:28/04/2024 9:50
0


Umugabo utuye Murenge wa Munyiginya yatemewe mu rugo rw'umuturanyi avuga ko amufatiye mu rugo rwe amusambanyiriza umugore we.



Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 26 Mata 2024, nibwo mu rugo ruherereye mu Mudugudu w'Urugwiza, Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, hatemewe umugabo wari waje gusambanya umugore wo muri urwo  rugo.

Amakuru BTN yahawe n'abaturage bo muri aka Kagari ka Binunga ariko batifuje ko amazina n'imyirondoro byabo bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano wabo,  bavuze ko uwafashwe agatemwa mu mutwe umuhoro na nyiri urugo witwa Habimana Pascal, ngo yabanje gusambanira n'uwo mugore mu rutoki hanyuma uwo mugore nabwo ahita amusaba ko bakomereza imishyikirano yabo mu rugo rwe kuko umugabo we ntawe uhari kandi  yari aryamye mu nzu ariko  yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite amakuru y'uko umugore asanzwe amuca inyuma.


Umwe  yagize ati" Amakuru twamenye nk'abaturanyi batuye ino ni uko Pascal yabanje gusambanira mu rutoki n'uwo mugore nyuma yo gusangira inzoga bagasinda bakinigurira mu busambanyi noneho basoza umusambane we akamusaba ko bajya gukomereza ibyishimo mu rugo rwe dore ko ngo umugabo we atari ahari nyamara ahubwo yari yaje kare akaryama bakwinjira akabihorera akabona kumutema nyuma yo gusanga bakora amarorerwa".

Undi  muturage yagize  ati" Ubwo rero bamuzamukanye bamujugunya imbere y'urugo rw'umuturanyi we Lambert( Mutekano) hanyuma abamuzanye baravuga ngo mufate ishyano ryanyu ariko bari babanje kumuhondagura yanoze".

Bakomeza bavuga ko kubera urusaku rw'abamurebaga hari abandi baturanyi bahise bahurura noneho biyemeza kujyana uwatemwe kwa muganga ariko bageze nzira umurwayi ahita abasaba ko bahagarara agasubira mu rugo kubera imbeho nyamara yabitewe nuko   atagira ubwisungane mu kwivuza( Mituweli).

Cyakora nubwo Habimana Pascal utuye mu Mudugudu wa Kabeza n'ubundi mu Kagari ka Binunga, yafashwe asambanira mu rugo rw'abandi, abaturage bakomeje babwira BTN ko ashobora kuba yarabitewe n'ibibazo byo kutumvikana yagiranye n'uwo bashakanye .

Aba baturage bakomeza bavuga ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira amakimbirane yo mungo cyane cyane akunda guterwa n'ubusinzi ndetse n'ubuharike.

BTN  dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte niba iki kibazo cy'ubusambanyi cyatumye hari utemwa, ubuyobozi bukizi maze avuga ko ntacyo abiziho ariko agiye kugikurikirana akagira icyo abitangazaho.

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND