Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry, yatangaje ko afite ishimwe rikomeye ku muhanzi mugenzi we Ruhumuriza James 'King James' wamwinjije mu muziki amazemo imyaka ine.
Yabitangaje
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo yari ku kibuga cy'indege
Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yitegura kurira indege yerekeza mu gihugu
cya Canada, aho afite igitaramo no kuririmba mu bukwe bubiri.
Ibikorwa
bye bizabera mu Mujyi wa Vancouver ndetse no mu Mujyi wa Toronto. Uyu muhanzi amaze
imyaka ine mu muziki, ariko intangiriro ye yaharuwe na mugenzi we King James.
King James
yabonye impano ye akiri ku ntebe y'ishuri ku ishuri rya muzika rya Nyundo, kuva
ubwo atangira kumushyigikira, ndetse amufasha gushyira hanze zimwe mu ndirimbo
ze.
Ubwo yari abajijwe kuri King James, Yverry yavuze ko ari umuhanzi
atabona uko asobanura kuri we, kuko ari we utuma 'n'abandi bahanzi bashyashya
bizerwa'.
Akomeza ati
"Kuko yabaye uwo kwizerwa mu gihe yari afite ubwo buryo bwo kuyobora icyo
cyizere. Yaramfashije, yandwanyeho muri kiriya gihe, ubu nanjye ndi kurya ku
mbuto za bariya bakuru."
Yverry
yavuze ko mu isengesho rye azirikana King James, kandi asaba Imana gukomeza
kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi. Ati "Kandi njyewe ndamukunda cyane."
King James
yiyemeje gufasha Yverry nyuma y’uko yumvise indirimbo ye yise ‘Atari Wowe’.
Nyuma yo guhura, King James yajyanye Yverry kwa Producer Pastor P amukorera
indirimbo zirimo ‘Uragiye’ yamamaye mu buryo bukomeye.
Yverry
asobanura ko iyi ndirimbo King James yamukoreye yatumye abantu bamumenya, kandi yamubereye umugisha mu rugendo rwe. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku
wa 3 Nzeri 2016, ntabwo iri kuri shene ya Youtube ya Yverry.
Yverry
yatangiye gushyira hanze indirimbo ku muyoboro we wa Youtube ku wa 28 Ukwakira
2019, ahereye ku ndirimbo yise ‘Amabanga’ imaze kurebwa n’abantu barenga
Miliyoni 1, bivuze ko ari bwo yatangiye umuziki mu buryo bweruye.
Yverry
yatangaje ko afite ishimwe rikomeye kuri King James wamwinjije mu muziki
Yverry
avuga ko yatangiye kurya ku mbuto King James yateye muri we
Muri 2016, nibwo Yverry yashyize hanze indirimbo ‘Uragiye’ nyuma y’uko atangiye gufashwa na King James
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y’UKO YEREKEZA MURI CANADA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘URAGIYE’ KING JAMES YAKOREYE YVERRY
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MBERE YVERRY YASHYIZE KURI SHENE YE
TANGA IGITECYEREZO