RFL
Kigali

Drake agiye kujyanywa mu nkiko azira gukoresha ijwi rya Tupac Shakur

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/04/2024 8:17
0


Umuraperi w'icyamamare Drake, uherutse gusohora indirimbo irimo ijwi rya nyakwigendera Tupac Shakur, kuri ubu agiye kujyanywa mu nkiko azira kuba yararikoresheje ntaburenganzira yabiherewe.



Aubrey Graham umuraperi ukomoka muri Canada wamamaye cyane ku izina rya Drake mu muziki, amaze iminsi ari mu ntambara y'amagambo n'abaraperi batandukanye, byumwihariko Kendrick Lamar. Muri iyi ntambara ni naho yigiriye inama yo kuyizanamo Tupac Shakur gusa bisa nkaho bigiye kumugaruka.

Mu ndirimbo Drake aherutse gusohora yise 'Taylor Made' asubirizamo Kendrick Lamar, yakoreshejemo amajwi ya Tupac Shakur na Snoop Dogg bumvikana bibasira Kendrik Lamar, gusa aya majwi si aya nyayo kuko yayakoze hifashishijwe ikoranabuhanga rya 'AI' aho uyumvishe ashobora gukeka ko ari Tupac wa nyawe waririmbye.

Drake aherutse gukoresha ijwi rya Tupac mu ndirimbo yibasiyemo Kendrick Lamar

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo kompanyi ya 'Tupac Estate' ikurikirana ibikorwa bya nyakwigendera Tupac Shakur birimo n'ibihangano yasize, yahise yoherereza ibaruwa Drake imusaba ko yasiba iyi ndirimbo ku mbuga zicuruza umuziki zirimo YouTube na Spotify. Nyamara ibi ntabwo Drake yabyubahirije kuko kugeza ubu iyi ndirimbo ntarayisiba.

Howard King uyobora Tupac Estate ishinzwe ibikorwa byasizwe n'uyu muraperi ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rap, yatangarije ikinyamakuru Billboard ko bagiye kujyana mu nkiko Drake kuko yanze kubahiriza ibyo bamusabye byo gusiba iyi ndirimbo kandi yaranayikoze atabanje gusaba uburenganzira.

Abahagarariye Tupac bagiye kujyana mu nkiko Drake nyuma yo gukoresha ijwi rye ntaburenganzira yabisabiye

Mu kiganiro Howard King yagize ati ''Ni ikintu tutabasha kwihanganira kuba Drake yarasuzuguye ibigwi bya Tupac akarenzaho gukoresha ijwi rye mu ntambara y'amagambo arimo. Ndizera ko na Tupac iyaba akiriho atari kubimwemerera. Twamusabye ko yasiba iriya ndirimbo arabyanga niyo mpamvu tugiye kumujyana mu nkiko''.

Nyamara nubwo ku ruhande rw'abahagarariye Tupac bashaka kurega Drake, uyu muraperi we yabifashe nk'intwaro yo kwibasira Kendrick Lamar dore ko aherutse kuvuga ati ''Nakoresheje ijwi rya Tupac kuko nashakaga kubabaza Lamar, kuko ndabizi akunda cyane Tupac ni nawe afatiraho urugero (role model) noneho ibaze kumva umuntu ukunda ariwe uri kugutuka''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND