Davido yagarutse ku mpamvu yamuteye gukurikirana byimazeyo ibyari byatangajwe na K24 TV ku munsi wo kubeshya, agaragaza ko Se umubyara ari we wamuhumuye amaso amwereka atari akantu gato akwiye kureka gutyo.
Mu kiganiro
yagiranye na Shade 45, Radiyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Davido
yasobanuye icyamuteye gukurikirana mu buryo bw’amategeko inzu y’itangazamakuru yo
muri Kenya.
Davido yavuze ko
yashyizweho igitutu no kurengera izina rye n’umwuga akora avuga ko bwa mbere
yabanje kubibonera mu nguni y'uko wari umunsi wo kubeshya.
Gusa aza gusanga
iki kinyoma cyavugaga ko yatawe muri yombi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya
Jomo Kenyatta atari icyo kwihanganirwa.
Ahanini noneho ubwo
hahitaga hatangira kuzamo ibindi bintu agaruka ku buryo Se yahise amuhamagara
yihuse ati”Data yarampamagaye arambaza, Uri hehe? Ndavuga ndi muri Nigeria mu
rugo.”
Aha niho yatekereje
kubiri kujya mbere abona byamwangiriza byinshi ati”Oya ibi sinshobora
kubyinjiramo, reka birangiranye n’umunsi wo kubeshya, Data ni we wabwiye siko
biri kuko ubu aho uzajya ujya bazajya bazana abapolisi 20 bo kugusaka.”
Aho niho yahise afata umwanzuro wo kwifashisha amategeko, abifashishijwemo n’umunyamategeko we wihariye bahita basaba byihuse K27 TV guhita bakuraho ibyo bari bahimbye.
Basabye iki gitangazamakuru gusaba imbabazi mu ruhame bavuguruza inkuru bari batangaje basobanura ko atariyo.
Harimo kandi no kwishyura ibirebana n'icyo ametegeko ategeka nk’umunyamategeko we n’ibindi byose bigenda nabyo.
Kenshi Davido
agaruka ku nama n’ibintu byinshi yigira kuri Se uri mu baherwe bakomeye muri
Afurika watangije Kaminuza n’ubundi bucuruzi.
Avuga ko Se, Dr
Adedeji Adeleke yamutoje kugira amahame n’intekerezo zo gukora n’ubucuruzi,
kuba yongeye kuvuga ko ari we wamuhumuye amaso amwereka ingaruka mbi byamugiraho, bishimangira ubunararibonye afite mu bucuruzi.
TANGA IGITECYEREZO