RFL
Kigali

Yverry yerekeje muri Canada nyuma yo kubona umujyanama- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/04/2024 19:31
0


Umuhanzi Rugamba Yverry wamenyekanye nka Yverry yerekeje mu gihugu cya Canada, aho azataramira Abanyarwanda n’abandi batuye mu Mujyi wa Vancouver no muri Toronto, ni nyuma y’uko atangiye gukorana na Innocent Mbabazi uzwi nka Gauchi nk’umujyanama we ‘Manager’.



Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nk’uko njya mbirota’, yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ni nyuma y’iminsi yari ishize ashakisha ibyangombwa ‘Visa’ kugirango azabashe kwitabira ibitaramo n’ubukwe.

Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira muri Canada, ariko ni ku nshuro ya kabiri agiye gutaramira hanze y’u Rwanda kuko yigeze gutaramira muri Uganda. Ku kibuga cy’indege yaherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’umugore we n’umwana we.

Yverry yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Canada, kandi bigaragaza ko akazi gakomeje. Ati “Ni byiza! Bigaragaza ko akazi gakomeje. Iyo bigeze aho wambuka ukajya no kurya ku mafaranga y’abandi biba ari byiza pe.”

Yavuze ko muri gahunda zimujyanye harimo kuririmba mu bukwe bubiri, ndetse no kuhakorera igitaramo. Ati “Ubukwe ni bubiri, bumwe buri Vancouver ubundi buri Toronto, ariko harimo n’akazi tutaremeza neza, birasaba ko tuzashyira hanze ‘affice’ (y’igitaramo) bizahita bitangazwa.”

Nyuma yo gutangazwa ko agiye kujya muri Canada, byavuzwe ko uyu muhanzi ashobora kutazagaruka mu Rwanda. Mu gusubiza, yavuze ko afite ibikorwa byinshi i Kigali, bitamwemerera kuguma muri Canada, kandi ko hari n’indirimbo nyinshi agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Ati “Igihari ni ugukora ibinjyanye, byarangira nkagaruka ntakibazo. Akazi ni ukuririmba, ntakandi nzi gukora.”

Yverry yavuze ko kujya muri Canada bibaye urugendo rwa mbere akoze nyuma y’uko agiranye amasezerano na Gauchi nk’umujyanama we. Avuga ko batangiye gukorana, bahereye ku ndirimbo ‘Njye nyine’ yakoranye na Butera Knowless.

Gauchi yavuze ko n’ubwo afitanye amasezerano na Yverry ariko ‘banakorana mu buryo bw’ubuvandimwe’. Ati “Ntabwo dukorana mu muziki gusa, dufite byinshi dufatanyije, umuziki ni kimwe mu buryo dukorana.”

Yirinze gutangaza imyaka basinye, ariko bavuga ko bashyize imbere gukora akazi mu buryo bw’ikivandimwe. Yverry avuga ko gukorana na Gauchi ‘habayemo kwitegereza ku ruhande rwe n’urwanjye’. Ati “Twararebye tubona ibyo bintu byose birashoboka, nibyo tumaze kugeraho rwose ni iby’umuhanzi mwiza wese yaba yifuza.”

Gauchi asanzwe ari umuhanzi, ndetse yagiye ashyira hanze indirimbo zirimo nka ‘Nezerwa’. Avuga ko gutangira gufasha Yverry ahanini byaturutse ku kuba yarashakaga gushyira itafari rye ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda, ariko kandi Yverry bafitanye ubushuti bwatumye bishoboka.

Ati “Naravuze nti rero kubera ko njye nabona umwanya uhagije, reka nshake undi muntu, nibwo rero nahuye n’uyu muvandimwe. Kuba afite impano nta muntu n’umwe utabizi. Ni we muntu ufite ikinyabupfura mu bahanzi bose bo mu Rwanda.”

Gauchi avuga ko azakomeza gukorana na Yverry, ariko atekereza no kuba yafasha undi muhanzi mu rwego rwo kwiteza imbere.

Imyaka ine ishize ari mu muziki, Yverry yaranzwe no gushyira hanze indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, kandi mu 2022 yakoze igitaramo cye bwite cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yabwiye InyaRwanda, ko ibyaranze urugendo rwe mu gihe iriya myaka ishize ari byo byatumye atumirwa muri Canada. Ati “Ni igitaramo ngiye kuhakorera ku nshuro yanjye ya mbere, kandi ntewe ishema no kuba abanyarwanda n’abandi bahatuye barahisemo ko njya kubataramira. Nditeguye rero mu buryo bwose kugirango nzatange ibyishimo.”

Yverry yavuze ko uretse gutaramira muri Canada, azaririmba no mu bukwe bubiri bw’abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu bamutumiye hagati ya tariki 10 na 20 Gicurasi 2024.

Uyu mugabo avuga ko urugendo azakorera muri Canada, yateguye uburyo azarubyaza umusaruro, kuko ashaka kuzahafatira amashusho y’indirimbo ze nshya.

Yverry avuga ko afite indirimbo nyinshi yafatiye amajwi (Audio) ndetse harimo n’izo yafatiye amashusho azagenda ashyira hanze mu bihe bitandukanye. 

Ati “Ntabwo wagera muri gihugu nkakiriya ngo uhave utahakoreye ibikorwa byawe bya muzika. Rero, namaze kuvugana na Producer tuzakorana.”

Yverry yaherukaga gusohora indirimbo 'Over' imaze amezi atatu igiye hanze, anafite indirimbo yise 'Njyenyine' yakoranye na Butera Knowless.

Ni indirimbo zabanjirijwe na 'Inshuti yanjye' yahimbiye umugore we, 'Ibyisi' ihimbaza Imana yakoranye na Serugo Jacque, 'Ibara', 'Uragiye' n'izindi.

Canada agiye gukoreramo igitaramo iri mu bihugu biherereye mu Majyaruguru ya Amerika. Ni igihugu gituwe n’abantu bo ku migabane itandukanye, ku buryo imibare igaragaza ko gituwe na Roho Miliyoni 40. Umujyi Mukuru wa Canada ni Ottawa, ariko bafite indi mijyi izwi nka Montreal ndetse na Vancouver.

Imibare igaragaza ko umuntu umwe ku banya-Canada bane yagiye muri iki gihugu nk’umwimukira, umubare munini mu bihugu bigize ihuriro y’ibihugu birindwi bikize ku Isi (G7). Nko mu 2021, iki gihugu cyakiriye impunzi 20,428.

Yverry si we muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ugiye gutaramira muri Canada, kuko abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Kenny Sol, Christopher, Nel Ngabo n’abandi barahataramiye. 

Yverry yagiye gutaramira muri Canada no kuririmba mu bukwe bw’Abanyarwanda bahatuye 



Umugore wa Yverry yaranzwe n'amarangamutima ubwo umugabo we yerekezaga muri Canada


Ku kibuga cy'indege Yverry yaherekejwe n'abo mu muryango n'abandi


Gauchi usanzwe ari umuhanzi niwe mujyanama wa Yverry bagiye gukorana mu gihe cy'imyaka iri imbere


Yverry yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo mu bitaramo n’ibirori azagaragaramo

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Yverry yari ku kibuga cy'indege

 

AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND