Umuhanzi w’umuhanga wubakiye umuziki we kuri gakondo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Karame Uwangabiye’, Muyango Jean Marie yasubijwe kuvurizwa mu bitaro byitiriwe umwami Faisal bya Kigali, ni nyuma yo kuzahazwa n’indwara mu buryo bukomeye.
InyaRwanda
yabonye amakuru avuga ko ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, uyu muhanzi waboneye
benshi izuba yajyanwe mu bitaro bya Faisal igitaraganya, ariko nyuma y’amasaha
menshi abaganga bafata icyemezo cyo kumusezera, asubira mu rugo.
Mu gitondo
cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, uyu muhanzi yasubijwe mu bitaramo
bya Faisal nyuma y’uko arembye mu buryo bukomeye.
InyaRwanda yagerageje
kuvugana na bamwe mu bashinzwe ibikorwa bye by’umuziki ariko ntibyakunda. Gusa,
hari amakuru avuga ko mu minsi iri imbere bazashyira hanze itangazo rizavuga mu
buryo burambuye ku burwayi bwa Muyango, basaba abakunzi be kumuzirikana mu
masengesho muri ibi bihe.
Amakuru
avuga ko Muyango yagize ikibazo cy’umwuka muke ndetse n’ikibazo cy’umutima.
Bifitanye isano n’uko tariki 5 Mutarama 2023 yabazwe umutima.
Yigeze
kubwira InyaRwanda, ko yatunguwe n’ubu burwayi bw’umutima bwamwibasiye. Ati
“Byamaze iminsi ibiri mu ruhu, ndyama nkabura umwuka, nkabyuka nkicara nkahumeka
cyane nk’umuntu wirutse. Byabaye iminsi ibiri uwa gatatu njya mu bitaro, ku
manywa numvaga mfite intege nke ariko nkagira ngo ni ibisanzwe. Nagiyeyo
birananirana banyohereza ahandi nibwo nagiye muri Faysal.’’
Kubera ubu
burwayi, yageze aho asaba abaganga ko bamureka akigendera ariko barabyanga. Ati
“Ukuntu numva meze mundeke nigendere. Nari naniwe nakwibuka ko bagiye kongera
kunkorera ibizamini nkavuga nti noneho ndapfa ariko Imana zanjye umuganga
wambaze abantu bose baratangaye kuba yari ahari ariko njye nagize ishaba kuko
akenshi n’uwo aha Rendez-Vous akenshi bisaba icyumweru. Barambaze maramo iminsi
ibiri ndataha.’’
Muyango
yasubijwe mu bitaro nyuma y’uko uburwayi bumerembeje
Muri Mutarama 2023, Muyango yabazwe umutima ndetse ashyirwamo akuma
Mu Ukuboza
2023, Muyango yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye ‘Imbanzamumyambi’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWIGEZE KUGIRANA NA MUYANGO
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KARAME UWANGABIYE' YA MUYANGO
TANGA IGITECYEREZO