Hamisa Hassan Mobetto yageze ikirenge mu cya mukeba we Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] aho yamaze gushyira ibiciro ku isoko by'agera kuri Miliyoni ku bifuza kwinjira mu birori yateguye by'abambaye ibyera.
Imyaka irenga 10 ishize Zari Hassan
ategura ibirori by'abambaye umweru mu bihugu bitandukanye nka Uganda,Afurika y'Epfo,
Tanzania, Kenya n’u Rwanda.
Mukeba we basangiye umugabo
[Diamond Platnumz] Hamisa Mobetto na we yamaze kwinjira muri uyu mujyo aho
yatangaje ko ku wa 05 Gicurasi 2024 afite ibirori by'abambaye umweru.
Bikaba bizabera muri Delta Hotel By
Marriot iri mu zihagazeho muri Dar Es Salaam aho kwinjira muri ibi birori bizaba
bisaba agera kuri Miliyoni 1Frw ku bantu 10.
Ku bantu Batanu bifuza kuba nabo bicaranye
akabakaba ibihumbi 500Frw naho abantu 4 bikaba ibihumbi 250Frw aba bose
bakazagenda batandukanira ku myanya bazagenda bicaramo n'ibyo kunywa no kurya
bagenerwa.
Bimwe mu bizagenerwa abazishura
menshi bikaba ari Moet Nectar Imperial ebyiri, Glenfiddish 12 Years imwe,
Singleton 15 Years imwe, Henessy vs imwe, BBQ Platters, Amazi, Coca Cola na
Redbull.
Ibi bikazagenda bigabanywa bijyanye
n’uburyo abantu bagiye bishyura ariko nari n’imyanya isanzwe aho abantu
bazagenda bishyura ibihumbi 15 Frw.
Bikaba ari ibirori byitezweho kuzakurura
ibyamamare byinshi muri Tanzania dore ko bafite umuco wo gushyigikirana biri
hejuru cyane ku buryo icyo umwe ateguye abandi usanga bacyitabiriye ari benshi.
TANGA IGITECYEREZO