RFL
Kigali

Hamisa Mobetto yageze ikirenge mu cya mukeba we Zari

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/04/2024 8:04
0


Hamisa Hassan Mobetto yageze ikirenge mu cya mukeba we Zarinah Hassan [Zari The Boss Lady] aho yamaze gushyira ibiciro ku isoko by'agera kuri Miliyoni ku bifuza kwinjira mu birori yateguye by'abambaye ibyera.



Imyaka irenga 10 ishize Zari Hassan ategura ibirori by'abambaye umweru mu bihugu bitandukanye nka Uganda,Afurika y'Epfo, Tanzania, Kenya n’u Rwanda.

Mukeba we basangiye umugabo [Diamond Platnumz] Hamisa Mobetto na we yamaze kwinjira muri uyu mujyo aho yatangaje ko ku wa 05 Gicurasi 2024 afite ibirori by'abambaye umweru.

Bikaba bizabera muri Delta Hotel By Marriot iri mu zihagazeho muri Dar Es Salaam aho kwinjira muri ibi birori bizaba bisaba agera kuri Miliyoni 1Frw ku bantu 10.

Ku bantu Batanu bifuza kuba nabo bicaranye akabakaba ibihumbi 500Frw naho abantu 4 bikaba ibihumbi 250Frw aba bose bakazagenda batandukanira ku myanya bazagenda bicaramo n'ibyo kunywa no kurya bagenerwa.

Bimwe mu bizagenerwa abazishura menshi bikaba ari Moet Nectar Imperial ebyiri, Glenfiddish 12 Years imwe, Singleton 15 Years imwe, Henessy vs imwe, BBQ Platters, Amazi, Coca Cola na Redbull.

Ibi bikazagenda bigabanywa bijyanye n’uburyo abantu bagiye bishyura  ariko  nari n’imyanya isanzwe aho abantu bazagenda bishyura ibihumbi 15 Frw.

Bikaba ari ibirori byitezweho kuzakurura ibyamamare byinshi muri Tanzania dore ko bafite umuco wo gushyigikirana biri hejuru cyane ku buryo icyo umwe ateguye abandi usanga bacyitabiriye ari benshi.    Hamisa Mobetto yateguje ibirori by'akataraboneka muri i Dar Es Salaam by'abambaye ibyeraHateguwe imyanya itandukanye bijyanye n'ubushobozi bwa buri umwe guhera ku bihumbi 15Frw kugera kuri Miliyoni 1FrwZari Hassan mukeba we ni we umenyereweho gutegura ibirori by'abambaye ibyera mu bihugu bitandukanye Hamisa Mobetto agenda yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza no mu birori binyuranye kubera izina amaze kubaka Muri iyi minsi Hamisa Mobetto ashyize imbaraga mu birebana n'imideli kurusha umuziki 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND