Gabiro Girishyaka Gilbert [Gabiro Guitar] yikije ku buhanga budasanzwe bwa Producer Pakkage n’ubwiza Kaliza Doreen umu Video Vixen yakoresheje mu ndirimbo yageneye abakundana nk’impano y’impeshyi.
Nyuma yo gukora ku muzingo yise ‘Gishyaka’ n’uruhurirane
rw’indirimbo yise ‘Criminal Love’, Gabiro Guitar uri gukora ku giti cye kuva
yakwemera guhara imigabane yari afite muri Evolve Music, yagarukanye indirimbo
nshya.
Ni indirimbo ifite amashusho yakorewe mu
Burundi yayise ‘Dans Le Bon’. Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Gabiro yavuze ko aya
ari amagambo akoreshwa n’abakundana mu gihe baryohewe n’umunyenga w’urukundo
barimo.
Yakomoje ku buryo yishimiye ubuhanga bwa
Kaliza Doreen uri mu ba Video Vixen bihagazeho i Kigali yakoresheje, avuga ko
yari afite benshi yagombaga guhitamo ariko amugezeho aramushima.
Gabiro Guitar mu buryo bwe yagize ati: ”Doreen, nanjye ariko duhuye mbona ni keza bya hatari, afite umubiri ukururamo abantu, ajya kumera nk’igisisirane [Metis] ndavuga uyu ni we dukeneye.”
Yagarutse kandi ku kuba yarahisemo gukorana na
Pakkage wanamufashije kwandika iyi ndirimbo nshya yashyize hanze, avuga ko bamaze igihe bakorana.
Uyu muhanzi yavuze uko
bamenyanye ati: ”Ntabwo yaryamaga, akunda akazi bya hatari, kandi ikindi
kintu namukundiye akunda akazi, aba ashaka gukora ibye, ariyizera kandi ni
umwanditsi mwiza cyane.”
Agaragaza ko abamuzi bigoye kuba bagira ahandi bajya kuko Pakkage ari umusore w’umuhanga mu gutunganya umuziki ariko byihariye akagira ibitekerezo n’imyandikire yihariye.
KANDA HANO UREBE UNUMVE DANS LE BON
TANGA IGITECYEREZO