RFL
Kigali

Manchester United mu mipango yo kubika imbehe Eric Ten Hag ariraho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/04/2024 17:00
0


Umuyobozi wa Manchester United, Sir Jim Ratcliffe, yaciye amarenga ko bashobora kwirukana umutoza Eric Ten Hag, nyuma y'uko nta cyerekezo kiza yerekana cy'iyi kipe.



Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag wicariye intebe ishyushye, yageze muri iyi kipe muri 2022. Akigera muri iyi kipe, umwaka we wa mbere wagerageje kuba mwiza kuko yasoreje ku mwanya wa gatatu, gusa ntabwo abafana bagiye bishimira ibyemezo bye. 

Muri uyu mwaka w'imikino, Manchester United yabaye mbi mu mikino itandukanye, ari na bwo uyu mugabo ukomoka mu Buhorandi yagiye acishwamo ijisho ko adashoboye. 

Manchester United yitwaye nabi cyane mu mikino ya UEFA Champions League, gusa ikibabaje ni uko imyinshi mu mikino yagiye itakaza, yabaga yabanje kuyiyobora byibuze ibitego bitatu ku busa cyangwa bibiri ku busa, umukino ukarangira ikipe yakinaga na Manchester United ivuye inyuma ikayishyura ikayitsinda. 

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Manchester United yanganyije na Coventry City mu mukino w’Igikombe cya FA Cup, gusa ikomeza bigoranye binyuze muri Penaliti. 

Ubuhanga bwa Eric Ten Hag bwahise bwongera gukemangwa ndetse abenshi ntibatinya kugaragaza ko batamwifuza muri iyi kipe iri ku mwanya wa karindwi muri Shampiyona y’u Bwongereza. 

Nyuma yo kurambirwa ukwitwara nabi kwa Manchester United, ndetse akaba ari umutoza ukunda gushwana n'abakinnyi, Sir Jimm Ratcliffe yavuze ko amaze kumva agahinda k’abafana.

Sir Jim Ratcliffe yagize ati: “Ndabizi ko abafana batagishoboye kwihangana kandi mbafitiye impuhwe. Bagomba kwizera ko ari urugendo turimo babyanga cyangwa babyemera, nibihangane". 

Umusaruro wa Eric Ten Hag upimirwa mumikino 107 amaze gutoza muri Manchester United, akaba yaratsinzemo 62, anganya imikino 16 ndetse anatsindwa inshuro 29.


Manchester United ishobora kutazakomezanya na Eric Ten Hag 


Sir Jim Ratcliffe yavuze ko yumva agahinda k'abafana batemera imitoreze ya Ten Hag 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND