RFL
Kigali

Gabiro Guitar yavuze ko ibyo Country Records na 1:55AM bigira nibatabibara neza bazisanga hanze y’ikibuga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/04/2024 18:22
0


Gilbert Gabiro Girishyaka [Gabiro Guitar] umaze imyaka irenga 10 mu kibuga cy’imyidagaduro birumvikana ko yabonye byinshi, yagaragaje ko kugeza ubu inzu ziremereye mu muziki nizihugira mu matiku ntakabuza nazo zizaburirwa irengero kuko ari nyinshi zagiye ziza zigataha.



Imyaka igiye kurenga ibiri 1:55AM ibaye inzu nshya yinjiye ku isoko ry’imyidagaduro nyarwanda, ikaba yarazanye n’amafaranga yatumye ibasha gutwara Element Eleeeh umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki bakuye muri Country Records.

Iyi Country Records nayo yabaye nk’igikingi gikomeye mu kurera abacuzi beza b’umuziki uhereye kuri Eleeeh, Kiiiz, Kozze na Pakkage.

Ikirenze ku byo gutunganya umuziki, 1:55AM yahise izana itangira ibijyanye no kureberera inyungu z’abahanzi aho kugeza ubu ifite Bruce Melodie, Kenny Sol, Ross Kana na Element.

Mu bihe bitandukanye hagiye humvikana amakimbirane ashingiye ku buhangange, birumvikana no kuba 1:55AM yaratwaye Element wari ugeze mu bihe byo kungukira Country Records.

Ubwo inyaRwanda yaganiraga na Gabiro Guitar washyize hanze indirimbo ‘Dans Le Bon’, uyu muhanzi yavuze ko ubundi ihangana ritagamije inyungu nta kintu rimaze.

Uyu muhanzi uri mu barambye mu muziki nyarwanda, atanga urugero rw’uburyo muri Uganda bamaze kumenya ko bashobora kubyaza umusaruro ubu buryo naho mu Rwanda kenshi bizamo na munyangire.

Ageze ku ihanga rya Country Records na 1:55AM, Guitar yagize ati: ”Ntekereza ko bari gutera imbere bose hamwe, ariko nihazamo za munyangire zimwe z’abanyarwanda ntabwo bizakunda, ntabwo bizaryoha, bizarangira nabo batanze urubuga kuko nabo ntabwo uru rubuga ari urwabo bonyine.”

Gabiro Guitar yasaga ni ukomoza ku kuba mu myaka amaze yarabonye byinshi birumvika kuko mu Rwanda habayeho Super Level, Monster Records, The Mane Music n’izinzi zose zamuciye mu maso zagiye zivugisha benshi ariko byagiye birangira zisubiye inyuma kubera impamvu rimwe na rimwe zidashinga.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE DANS LE BON


Gabiro Guitar uri mu bahanzi bamaze igihe mu kibuga cy'imyidagaduro ubu yashyize hanze indirimbo nshya 'Dans Le Bon' Dan Le Bon yakorewe muri Country Records ihanganye na 1:55AM abona ko zagakwiye kubikora mu buryo bwunguka apana ibya munyangireGabiro Guitar yatangije ibitaramo yise Gabiro Love Xperience ategura mu bihe bitandukanye agamije guha abantu umuziki ufutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND