RFL
Kigali

Element yabaye intandaro, havugwamo urupfu! Imiterere y’urubanza ‘Fatakumavuta’ yatsinzemo Noopja

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:23/04/2024 16:14
0


Tariki 2 Kamena 2023, Nduwimana Jean Paul wamenye nka Noopja yatanze ikirego ku mugenzacyaha w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura, ashinja umunyamakuru wa Isibo FM, Nsengabo Jean Bosco 'Fatakumavuta' gutangaza amakuru y'ibihuha kuri we biturutse ku rupfu rwa Murumuna we wamamaye nka 'Kinyoni’.



INYARWANDA ifite kopi y'impapuro eshanu zigaragaza mu buryo burambuye uko iki kirego giteye. Ni nyuma y'uko mu mpera z'icyumweru gishize, Fatakumavuta yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagaragaje ko yatsinze Noopja nyuma y'umwaka yari amaze rugeretse mu nkiko aburana nawe.

Mu magambo ye yumvikanishije ko Noopja bari bahaganye atishimiye imikirize y'urubanza, ndetse ngo yatangiye guhamagara umukoresha we 'Jado Kabanda' ku Isibo FM, asaba ko Fatakumavuta yahabwa 'gasopo', ntazongere kumuvugaho ukundi.

Hari aho yanditse agira ati “Noneho wa mugabo nyuma yo gutsindwa mu rukiko yahamagaye umuyobozi wa Radio Isibo amusaba kunyirukana. Inshuti za Noopja n'abambari be bose bari mu rugamba rwo guhirika Fatakumavuta ndabasuhuje."

Kopi zifitwe na InyaRwanda zigaragaza ko ku wa 29 Gicurasi 2023, ari bwo Noopja yandikiye ubugenzacyaha atanga ikirego. 

Ubwo yakirwaga n'umugenzacyaha 'Rubagumya Methode', Noopja yavuze ko yareze Sengabo Jean Bosco wiyita Fatakumavuta nyuma y'uko abonye ikiganiro yakoze "agisakaza hirya no hino kuri internet no kuri za Twitter avuga ko njyewe Nduwimana Jean Paul nshinja Mugisha Fred Robinson bakunda kwita Element kwica Niyonkuru Jean Claude bitaga Kinyoni."

Mu kirego cye, Noopja akomeza agira ati "Ibyo bintu akaba yarabivuze ambeshyeye agamije kumparabika no kunteranya n'abantu bakurikira ibikorwa byacu kubera ko abo abereye umuvugizi ari bo studio yitwa 1:55 AM [Ya Coach Gael] dukora ibintu bimwe, akaba yarabikoze ashaka kwerekana ko ibyo dukora ari bibi."

Yavuze ko Fatakumavuta yatangaje iri nkuru agamije "gushakira ikigo akorera igikundiro atesha agaciro ibikorwa byacu".- Yumvikanishije ko Fatakumavuta ari 'umuvugizi wa1:5 AM'.

Noopja yasobanuye ko Element ari 'umwana' wakoraga muri studio ye, nyuma y'uko amukuye mu giturage amutoza ibyo akora, kandi ko igihe cyaje kugera iyo studio yitwa 1: 55 Am yifuza kumukura muri studio ye ngo ijye kumukoresha 'iza no kubigeraho'. 

Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubwo yari muri Autriche tariki 17 Ugushyingo 2022, ari bwo umuvandimwe we 'Kinyoni' yitabye Imana.

Noopja yavuze ko amakuru y'ibanze yamenye ni uko umuvandimwe we yafashwe aribwa mu nda kandi "ubwo burwayi bumara nk'amasaha atatu ahita yitaba Imana."

Yasobanuye ko 'Kinyoni' yabanaga umunsi ku munsi na Element, Irakoze Jean Pierre, Abimana Etienne ndetse n'undi witwa Honore.

Noopja yasobanuye ko mu gihe bari mu bihe by'ikiriyo ni bwo Element yimukiye muri studio ya 1: 55 AM biza no gutuma abantu 'batandukanye cyane cyane abakurikirana amakuru y'imyidagaduro na muzika bishyiramo (gutekereza ko) Element bamushinja ko ibyo yakoze byo kuva muri studio ya Country Records yamuzanye ikamurera atari akwiye kubikora tukiri mu kiriyo'.

Yavuze ko "Nyuma y'aho ni bwo Fatakumavuta yatangiye guhaguruka asa n'uharanira kugaragaza isura nziza ya 1: 55 nayo yashyirwaga mu majwi kuba yari inyuma yo kuva kwa Element muri studio yacu."

Umugenzacyaha yabajije Noopja niba hari 'Link' yakwerekana Fatakumavuta yatangarijeho ko Element 'ariwe wishe Murumuna wawe'.

Mu gusubiza, Noopja yavuze ko kuri Twitter yo ku itariki ya 27 Mutarama 2023, ahagana saa 11: 42', Fatakumavuta yanditsemo ko 'Noopja ari gushinja Elleeh kwica Kinyoni'.

Yanavuze ko hari Link y'ikiganiro Fatakumavuta yakoze ku muyoboro wa Youtube 3D Tv Rwanda gifite umutwe ugira uti "FATAKUMAVUTA akoze ishyano, iby'uko Eleeh yaroze KINYONI agapfa ari gushinjwa na Noopja abivuye imuzi."

Umugenzacyaha yabajije Noopja ihuriro riri hagati yo kuba Fatakumavuta yatangaje ibijyanye n'urupfu rwa Murumuna we no kumuteranya n'abantu bakurikira ibikorwa bye.

Mu gusubiza, Noopja yavuze ko ashingira ku kuba uruhande Fatakumavuta avugira [1:55 AM] ari 'mucyeba wanjye mu byo dukora'. Yavuze ko iyo arebye ibikorwa bya Fatakumavuta agamije 'gusenya no kwangisha abantu ibyo dukora'.

Ati "Njyewe iyo umvuze nabi uba ubangamiye ibikorwa byanjye. Kuko izina ryanjye n'ibikorwa byanjye birajyana. Ni muri urwo rwego kumvuga nabi uba unyangishije abankurikirana."

Noopja yanavuze ko hari ikiganiro Fatakumavuta yatangajemo ko studio ya Country Records ntacyo yigeze imarira Element mu gihe yamaze akoramo. Nyamara, ngo Element yigeze kumvikana avuga ko 'ntacyo yari kugeraho iyo adahura na Noopja'.

Mu kibazo cya Kane, Umugenzacyaha abaza Noopja ati "Kuba ukora ibintu bimwe na Studio yitwa 1: 55 Entertainment ubihuza ute n'amagambo Fatakumavuta yatangaje?

Noopja agasubiza agira ati "Mu biganiro bye aba apfobya ibiganiro byanjye agataka cyane ibya studio abereye umuvugizi ariyo 1:55 Entertainment."

Yabajije icyo ashingiraho avuga ko Fatakumavuta ari umuvugizi wa Label ya Coach Gael, avuga ko nta gihamya afite ariko 'biravugwa kandi bikagaragazwa n'ibiganiro bitandukanye akora'.

Ariko kandi yavuze ko ashingira ku kuba muri iki gihe Fatakumavuta asigaye avuga neza Bruce Melodie nyuma y'uko atangiye kuba umuvugizi wa 1:55 AM, ni mu gihe atarinjira muri iriya Label yamuvugaga nk'umuhanzi w'umunebwe, rimwe na rimwe akanyuzamo akamwigisha amasomo y'imibereho.

Abajijwe umuntu acyeka bafitanye ikibazo, Noopja yasubije ko ari Seromba 'Karomba' Gael 'ushobora kuba adashimishwa n'ibikorwa studio yanjye igenda ikora'.

Muri iri bazwa, yabajijwe niba yarabashije kumenya icyishe Murumuna we 'Kinyoni', asubiza ko nta bimenyetso afite byavuye muri Laboratoire ariko 'urupfu yapfuyemo rungaragariza ko yarozwe n'ubwo uwamuroze ntamuzi, kugeza ubu nta muntu nkeka'.

Mu kirego cye kandi, Noopja yavuze ko Fatakumavuta abinyujije kuri 3D TV Rwanda yakoze ikiganiro cyamwibasiye, amwita bihemu, aho agaragaza ko hari abantu barimo Motel y'i Rusizi ya Kamuzinzi Godfroid yambuye n'abandi bantu barimo abanyamakuru n'abo akodesha amazu. 

Yavuze kandi ko tariki 15 Mata 2023, Fatakumavuta yakoze ikiganiro yise ati "Fatakumavuta mu burakari bwishi ajugunye hanze amabara ya Muyoboke/Ibyo kwishyurwa na Coach Gael'.


Mu ibazwa rye, ku ngingo ya gatandatu, hari aho Noopja avuga ko Karomba Gael 'Coach Gael' ashobora kuba atishimira ibikorwa bye 'bya Country Country'

Noopa yavuze ko muri kiriya kiganiro, Fatakumavuta yasebyaga studio ya Country Record, avuga ko ari akadomo, idafite ubushobozi bwo kwakira abantu batatu 'arayiharabika ayangisha abakwifuza kuyigana bose'.

Noopja yavuze ko ibi bikorwa byose Fatakumavuta yakoze bimubangamiye kandi 'byasubije Business yanjye inyuma biteza n'amakimbirane menshi, nkaba nifuza ko yakurikiranwa n'ubutabera'.

Muri Nyakanga 2023, Fatakumavuta yamenyeshejwe ko urubanza yarezwemo na Nduwimana Jean Paul 'Noopja' rwashyikirijwe Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, batangira kuburana tariki 5 Mutarama 2024.

Ku wa 20 Mata 2024, nyuma y'amezi asaga atatu, Umunyamategeko Fatikaramu Jean Pierre waburaniraga Fatakumavuta yamubwiye ko urubanza barutsinze.

Umwanzuro wa 21 w'urubanza uvuga ko urukiko "Rwemeje ko ikirego cyatanzwe n'ubushinjacyaha nta shingiro gifite."

Umwanzuro wa 22 ukavuga ko "Rwemeje ko Sengabo Jean Bosco adahanwa n'icyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha, agizwe umwere."

Umwanzuro wa 23 wo uvuga ko "amagarama y'urubanza aherera mu isanduka ya Leta."

Fatakumavuta yagaragaje ko yishimiye 'ubutabera bw'u Rwanda buca imanza zitabera', ariko kandi avuga ko hari amakuru afite y'uko Noopja yiteguye kujurira nubwo we ntacyo arabitangazaho mu itangazamakuru.

Ati "Ngo biteguye kujurira ngo byanze bikunze bagomba gushaka uko bamfungisha bazashyirwa ndi i Mageragere."

Uyu mugabo yavuze ko Tom Close yifashishijwe nk'umuhuza muri iki kibazo ariko umuti ntiwabonetse. Ati "Tom Close yagerageje gushaka umuti w'iki kibazo mumumbwirire ko urubanza rw'inshuti ze rwarangiye."    

Icyo itegeko rivuga

Ingingo ya 39 y’itegeko rihana icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, rivuga ko umuntu wese ukoresha mu buryo bwa mudasobwa asakaza ibihuha bigamije guteza rubanda ubwoba, bibangisha ubutegetsi buriho cyangwa biteza umwiryanye, yaba abizi cyangwa atabizi afatwa nk’uwakoze icyaha.

Iyo ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni imwe (1, 000, 000Frw) na miliyoni eshatu (3, 000, 000Frw).

 

Ku wa 2 Kamena 2024, Nduwimana Jean Paul 'Noopja' yareze Fatakumavuta amushinja kumubeshyera ko 'yavuze ko Element yagize uruhare mu rupfu rwa Kinyoni'


Noopja yavuze ko mu gihe bari mu kiriyo cy'umuvandimwe we, ni bwo studio 1:55 AM yageze ku mugambi wayo itwara Element

Noopja yavuze ko urupfu rwa Murumuna we 'Kinyoni' rumugaragariza ko yishwe n'uburozi n'ubwo bigoye kumenya uwamwishe
Noopja yavuze ko afata Fatakumavuta nk'umuvugizi wa 1:55 Am n'ubwo nta gihamya abifitiye











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND