Kigali

Yambwiraga ko arenze! Urwibutso umugore wa Jay Polly amufiteho ubwo Bushali yataramanaga na Diamond

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/04/2024 10:49
0


Nirere Afsa uzwi nka Fifi wabyaranye na Jay Polly umwana witwa Crystal akaba imfura ye, yatangaje ko umugabo we Jay Polly yari umuntu udasanzwe wagiraga ishyaka rikomeye, ku buryo ubwo yumvaga ko umuraperi Bushali yaririmbye mu gitaramo cya Diamond, yamubwiye ko ntacyamutungura kuko 'asanzwe ari umuntu urenze'.



Uyu mugore yabigarutseho ubwo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, yakiraga amafaranga Miliyoni 1 Frw yatanzwe n'umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari, Amb. Isimbi Alliance 'Alliah Cool' yari yemeye mu gitaramo cya Platini cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Fifi yavuze ko Jay Polly yari umuntu w'abantu, anashingiye ku kuba hari abitanze Miliyoni 16 Frw yo gufasha abana be yasize gukomeza amashuri.

Uyu mugore yavuze ko afite urwibutso rukomeye ku mugabo we, kuko ubwo we [Umugore] yari yitabiriye igitaramo Diamond yakoreye muri Parking ya Sitade Amahoro, yabonye uburyo Bushali yisunze injyana ya Kinyatrap yagiye ku rubyiniro ibintu bigahinduka, atangira gutekereza ku hazaza h’umuziki w’umugabo we.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 17 Nzeri 2019, cyashyiraga akadomo ku bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Abitabiriye iki gitaramo bataramiwe n’abahanzi barimo Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’, Intore Masamba, Safi Madiba, Marina, Queen Cha, Amalon, Bull Dogg, Bruce Melodie, Sintex, Bushali ndetse n’Itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’.

Fifi yavuze ati "Hari igihe twigeze kujya mu gitaramo cya Diamond hari muri sitade, hahita haza Bushali, Bushali njyewe ni ubwa mbere nari mubonye, haje ngo 'Kinyatrap' ku mugongo, abantu bose barahaguruka."

Fifi yavuze ko bitewe n’uburyo Bushali yitwaye mu gitaramo cya Diamond i Kigali, mu gitondo yabyutse ahamagara Jay Polly ku murongo wa telefoni amubwira ko yabonye umuraperi udasanzwe wagiye ku rubyiniro nawe agahaguruka.

Ati “Ndangije mbyuka muhamagara, ndamubwira nti musaza shyira umupira hasi, namubonye umuntu witwa Bushali, abantu bitwa 'Kinyatrap', abantu bose bahagarutse, ndavuga nti ntabwo ari njye uri busigare nticaye muri sitade, ndamubwira bigupfiriyeho birarangiye."

Uyu mugore avuga ko Jay Polly atakanzwe n’uko Bushali yinjiye mu muziki, ahubwo yamusubije ko ari umuraperi w’ibihe byose, kandi hari abamufatiraho urugero.

Ati "Arangije arambwira ati 'Fifi bariya ni abana bacu baratwubaha. Ariko ndi umusaza, ariko buriya njyewe Jay Polly yajyaga ambwira ko arenze, ariko nabibonye ko arenze bwa mbere tujya kumushyingura."

Fifi yavuze ko hari indirimbo umugabo we yaririmbyemo avuga “ku mva hazaba hashoka amarira” kandi ko ubwo bari mu muhango wo kumushyingura ‘narabibonye’.

Yavuze ko nyuma yo gushyingura umugabo we, yumvaga ko nta bantu bazakomeza kubaba hafi, ariko ko hari abantu bitanze Miliyoni 16 Frw zo gufasha abana be. Ati “Nahise mvuga ngo genda Jay Polly wari mu mitima y’abantu, mbese byarandenze cyane.”

Uyu mugore yavuze ko aho yagiye ajya mu bihe bitandukanye, yagiye abona ubufasha bw’abantu bumuha igisobanuro cy’uko ‘Jay Polly yari umuntu w’abantu’.


Muri 2019, umunyamuziki Diamond yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo yakoreye muri Parking ya Petit Sitade Amahoro


Umuraperi Bushali yanyenganyeje urubyiruko, umugore wa Jay Polly abyuka amuhamagara


Fifi [Uri Iburyo] yatangaje ko Jay Polly yishimiraga iterambere ry’abandi baraperi, akamubwira ko ‘arenze’


Abagore ba Jay Polly bavuga ko umugabo wabo yari umuntu udasanzwe, kuko bakomeje kubibona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND