Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Passy Kizito yatangaje ko yagiranye amasezerano na kompanyi yitwa ‘Imigongo Labs’ yo mu Mujyi wa London mu Bwongereza izajya imufasha mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego rw’Isi.
Passy ‘Kipa’
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndemeye’, yabwiye InyaRwanda ko mu kwezi
gushize ari bwo yashyize umukono ku masezerano wo gukorana n’iyi kompanyi
isanzwe izobereye mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi, yisunze imbuga
zitandukanye zicururizwaho umuziki ndetse mo mu bitangazamakuru.
Uyu muhanzi
yavuze ko yari akeneye imbaraga z’abandi bantu bamufasha kwambutsa ibihangano
bye imipaka. Ati “Nk’uko ubizi turi mu Isi ya ‘Digital’ aho usanga cyane cyane
ibihangano by’umuhanzi bicuruzwa kuri ziriya mbuga, rero nari nkeneye umuntu
ufata ibihangano byanjye akabigeza ku rwego mpuzamahanga, ntibigarukire mu
Rwanda kandi nasanga ‘Imigongo Labs’ babishoboye.”
Passy
Kizito avuga ko amasezerano y’imyaka ibiri yagiranye n’iriya kompanyi ashobora
‘kuzongerwa bitewe n’umusaruro uzatangwa n’imikoranire’. Uyu muhanzi avuga ko
iyi kompanyi izita cyane ku kumenyekanisha ibihangano agiye gutangira gushyira
hanze, ariko kandi bazamushakira n’amasoko.
Ati “Ni
abantu bamenyereye aka kazi, ku buryo tuzakorana mu bijyanye no kunshakira
amasomo nk’ibitaramo cyangwa se ibirori byo kuririmba. Ni abantu tuzakorana
cyane ku ruhande rwo kumenyekanisha ibihangano gusa, urabizi umuhanzi aba afite
ibintu byose gukora, aba rero tuzita cyane ku ruhande rw’ibihangano.”
Passy
Kizito atangaje ibi mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira yo gushyira hanze
indirimbo nshya yise ‘Golo’ yakorewe mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya
1:55 AM yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Element. Ni indirimbo avuga ko
yitezweho gukunda ashingiye ku kuntu yayikoze.
Yaherukaga
gushyira hanze indirimbo yise ‘Basi Sorry’ yakoranye an Chriss Eazy. Iyi
ndirimbo yihariye impera za 2022, kuko yasohotse tariki 29 Ukwakira 2022, ubu
imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 4.
Frank
Nsenga, Umuyobozi wa ‘Imigongo Labs’ yatangiye gufasha Passy Kizito
kumenyekanisha ibihangano bye
Passy
Kizito yatangaje ko yasinye imyaka ibiri muri kompanyi ‘Imigongo Labs’
hagamijwe kumenyekanisha ibihangano bye
Passy yatangaje ko ari kwitegura gushyira hanze indirimbo yise ‘Golo’
Nsenga washinze kompanyi 'Imigongo Labs' ifasha mu kumenyekanisha ibikorwa by'abahanzi
TANGA IGITECYEREZO