RFL
Kigali

Ni APR FC yari ikomeye cyangwa ni Shampiyona yari yoroshye?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/04/2024 14:34
0


Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 itaratsindwa umukino n'umwe ndetse hakibura imikino 3 ngo isozwe.



Mu mpera z'icyumweru dusoje ni bwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa 27 wa Primus National League. APR FC yari ifite akazi kayitegereje ko gutsinda cyangwa kunganya na Kiyovu Sports, ubundi ikegukana igikombe dore ko n'abafana bayo bari babyiteguye bambaye mu buryo budasanzwe ndetse bari no gufana mu buryo bwihariye.

Ikipe y'Ingabo z'igihugu ntabwo yatengushye abafana bayo yafashe Urucaca iruterekamo igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 52 ku ishoti yarekuye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya uko byagenze, iba yegukanye igikombe cya 5 yikurikiranya.

Ni igikombe cya 22 APR yegukanye kuva yashingwa. Yagitwaye habura imikino 3 ngo shampiyona ishyirweho akadomo ndetse itaratsindwa umukino n'umwe. Kuri ubu ni iya mbere n'amanota 63 ikaba irusha amanota 12 Rayon Sports iyikurikiye n'amanota 51.

Kuba APR FC yatwaye igikombe habura iminsi 3, niyo ikomeye cyangwa ni shampiyona y'uyu mwaka yari yoroshye?

Igisubizo ni uko shampiyona y'uyu mwaka yari yoroshye ugereranyije n'izindi zabanje. Dufatiye kuri shampiyona 4 zaherukaga, iyi niyo shampiyona yoroheye APR FC kurusha izindi. 

Muri shampiyona ya 2018-19 APR FC yayegukanye ku munsi wa nyuma biyisabye gutsindira Espoir FC kuri sitade Amahoro ibitego 2-0, iba igitwaye AS Kigali bari bagihanganiye gutyo.

Muya 2019-2020 bwo yagitwaye shampiyona igeze ku munsi wa 23 kubera COVID-19 naho mu gikurikiyeho igitwara kubera ikinyuranyo cy'ibitego yarushaga AS Kigali bari bagihanganiye.

Mu ya 2021-2022 APR FC yagitwaye bisabye umunsi wa nyuma, nyuma y'uko Kiyovu Sports bari bagihanganiye yo yari yatakaje amanota kuri Espoir FC.

Muri shampiyona iheruka nabwo byasabye umunsi wa nyuma, nyuma y'uko nabwo Kiyovu Sports yari yatakaje amanota kuri Sunrise FC.

Birumvikana ko amakipe 2 wasangaga atanga akazi kuri APR FC ari AS Kigali na Kiyovu Sports muri iyi myaka 5 iheruka.

Muri shampiyona y'uyu mwaka ntabwo aya makipe yari ahari, AS Kigali yagize ibibazo by'ubukene, ubuyobozi burahinduka ndetse n'abakinnyi yari ifite mu mwaka ushize barimo Ntwari Fiacre, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Sefu na Manzi Thierry, baragenda, bituma isigara irwana no kutamanuka.

Bivuze ko uruhare rwa AS Kigali mu gutuma shampiyona ikomera rwasaga nk'aho rwavuyeho kubera ko yatangiye gutsinda mu mikino yo kwishyura ya shampiyona bisa nk'aho iby'igikombe itabirimo.

Kuri Kiyovu Sports nayo ntabwo muri uyu mwaka yari yiteguye kurwanira igikombe nk'uko yari yarabikoze mu myaka 2 ishize. Byatangiye abakinnyi bakomeye basezererwa ndetse biza guhuhuka umuyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal yigijweyo.

Ikindi kandi cyayizonze cyane ni ibibazo by'ubukene, abakinnyi bayireze n'ibindi bituma uruhare rwayo mu gutuma shampiyona ikomera ruvaho.

Kuri Rayon Sports ihora ihanganiye igikombe cya shampiyona nayo muri uyu mwaka ntabwo yari umeze neza. Murera yahuye n'ibibazo byo guhindura umutoza n'abakinnyi yaguze ntibaba bari ku rwego rwiza rwo guhatana dore ko hari n'abagiye basezererwa kubera ubushobozi bwabo bwari hasi.

Ikindi yanahuye n'ibibazo byo gutakaza abakinnyi bayo bayifashaga aribo Rwatubyaye Abdul, Héritier Luvumbu Nzinga na Joakim Ojera bagiye hamaze gukinwa ikice kibanza cya shampiyona gusa. Ubwo bivuze ko uruhare rwa Rayon Sports rwo gutuma shampiyona ikomera narwo rutari rugihari.

Ku ikipe ya Police FC yari yatanze ibimenyetso ko ishobora guhatana yo yavuyemo rugikubita dore ko yitwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona gusa bigeze mu yo kwishyura iratsindwa karahava.

Muri rusange iyo urebye ubona ko APR FC y'uyu mwaka umuntu atavuga ko yari ikomeye kubera ko iyo urebye mu marushanwa yo hanze y'u Rwanda yitabiriye hose ntabwo yabashije kwitwara neza cyane.

Mu cyiciro kibanza cya CAF Champions League, yasezereye Gaadidika FC nta nkuru maze mu gikurikiyeho ikorerwa ibyamfurambi na Pyramids FC yo mu Misiri.

Muri Mapinduzi Cup naho ntabwo kuri APR FC byagenze neza nubwo yari yageze muri 1/2 ariko byarangiye isezerewe na Mlandenge. 

Usibye ku mikino yo hanze no mu Rwanda naho ntabwo wavuga ko byari bimeze neza. Ubundi intego za APR FC ziba ari ugutwara buri gikombe cyose gikinirwa mu gihugu ariko byarangiye isezerewe na Gasogi United mu gikombe cy'Amahoro, itsindwa na Police FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Intwari ndetse inatsindwa na Rayon Sports ku mukino wa Super Cup.

Uvuye muri ibi bikombe ukajya no muri shampiyona nubwo ho itari yatsindwa ariko ntabwo yigeze ishobora gutsinda ya makipe makuru mu mikino ibanza niyo kwishyura nk'ikipe ikomeye. 

Ntabwo yashoboye gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza n'uwo kwishyura, Kiyovu Sports yayitsinze mu wo kwishyura gusa no kuri Rayon Sports ni ko byagenze ndetse ukongeraho na Bugesera FC banganyije mu mikino yombi.

Nubwo APR FC itabashije kwerekana ubushongore n'ubukaka ariko ntabwo umuntu yakwirengangiza ko wari umwaka wabo wa mbere basubiye ku gukinisha Abanyamahanga ndetse bafite n'umutoza mushya.

Muri shampiyona y'uyu mwaka akazi kari mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri kurusha mu makipe arwanira igikombe.


APR FC nubwo yegukanye igikombe cya shampiyona hakibura imikino 3 ngo irangire ndetse ikaba itaratsindwa umukino n'umwe gusa ntabwo umuntu yavuga ko ari ukubera ko ikomeye kurusha ikindi gihe ahubwo ni shampiyona y'uyu mwaka yari yoroshye


Byari ibyishimo ku bafana ba APR FC begukana igikombe cya shampiyona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND