Umuhanzi w’umunyarwanda Shema Desmond Christian uzwi nka Dezman Junior, yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye ryitwa “Africa Fiesta Frankfurt” rizabera mu gihugu cy’u Budage, hagamijwe kumurika ibihangano bikorwa n’Abanyafurika babarizwa muri kiriya gihugu.
Iri
serukiramuco ritegurwa n’abanyafurika ribera cyane cyane mu Mujyi wa Frankfurt mu
Budage. Mu busanzwe abanyafurika bagira amaserukiramuco menshi, ahuza abahanzi
banyuranye, kandi bakagira n’insanganyamatsiko bubakiraho buri gihe.
Muri iri
serukiramuco bise ‘Africa Fiesta Frankfurt’ bagaragaza ko bubakiye ku
nsanganyamatsiko yo guhesha agaciro ibihangano by’Afurika.
Rizarangwa
n’ibikorwa birimo kugaragaza imyambaro ihangwa n’Abanyafurika, ibitaramo by’abahanzi,
abashushanya, abakora imikino y’abana, ubukorikori n’ibindi byahanzwe n’abakomoka
ku Mugabane wa Afurika ariko babarizwa muri Frankfurt.
Ibikorwa
byatoranyijwe bizagaragazwa muri iri serukiramuco biri no mu murongo wo
kubimenyekanisha ku rwego rw’Isi no kubishakira amasomo hirya no hino.
Dezman usanzwe
abarizwa mu Mujyi wa Frankfurt mu Budage, yabwiye InyaRwanda, ko iri
serukiramuco ryihariye kuko ‘ryo rireba ku ngeri zinyuranye z’ubuhanzi’.
Ati “Hano
haba hari amaserukiramuco menshi, hari iserukiramuco ritegurwa n’abo muri
Afurika bita cyane ku miziki, ariko iri serukiramuco nzitabira, rireba ku ngeri
nyinshi z’ubuhanzi, nko kumurika imyambaro, kuririmba, gushushanya n’ibindi,
ariko byose bifite intego yo kumurika umuco wa kinyafurika muri ibi bihugu dutuyemo.”
Iri
serukiramuco risanzwe ritegurwa n’igihugu cya Cameroon ariko bagatumira n’ibindi
bihugu byo muri Afurika. Riba buri mwaka, ariko ni ubwa mbere Dezman agiye
kuryitabira, mu gihe ari no gutegura Album ye nshya ya kabiri azamurika muri
uyu mwaka.
Uyu mugabo avuga
ko kwitabira iri serukiramuco bizaba umwanya mwiza kuri we wo gutanga
umusogongero wa Album ye ya kabiri. Iri serukiramuco rizaba tariki 25 Gicurasi
2024. Rizaririmbamo kandi Carmen Taffo witabiriye irushanwa rya 'The Voice
Kids'.
Dezman ati “Iki
gitaramo navuga ko kizaba umwanya mwiza kuri njye wo kumurika Album yanjye ya kabiri nise ‘Ubuheta’, ni nyuma y’uko nshyize hanze Album ‘Magic Hour’.”
Muri iri serukiramuco azaririmba indirimbo ze zirimo nka ‘Shine your Light’ yakoranye na Freddy Massamba wo muri Congo Brazaville, ‘Land we Love (Rwanda Nziza) n’izindi zinyuranye zimaze gusohora kuri Album ye amaze igihe ari gutunganya ateganya ko izasohoka muri uyu mwaka.
Dezman akomeza ati “Mbese mu ndirimbo nzacuranga nzongeraho izo
ebyiri ziri kuri Album nshya.”
Asobanura
ko iyi album yayise 'Ubuheta' kuko ayifata nk'umwana we wa kabiri kandi
yayituye umukobwa we. Ati “Ubuheta kuko ari album ya kabiri ni nk’umwana wanjye
wa kabiri. Ikindi nayituye umwana wanjye w’umukobwa witwa Hoza Tesire ufite
imyaka ibiri.”
Uyu muhanzi
avuga ko indirimbo “Home Sweet Home” yakoranye na Ras Kayaga yo iri kuri album
“Magic Hour” yasohotse mu mwaka wa 2020.
Uyu mugabo
yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu myaka itatu ishize mu gihe cya Covid-19,
ubwo abantu bari bigunze batazi neza icyerekezo cy'ubuzima.
Ni
indirimbo avuga ko yanditse biturutse ku rukumbuzi 'nagiriye iwacu 'u Rwanda'.
Ati "Narayanditse icyo gihe. Ariko kubera Covid-19 sinabashaga kuza mu
Rwanda ngo mbashe gukora amashusho y'indirimbo ubwo rero bimfata igihe cyo
gutegereza ngo kugirango Coronavirus irangire."
Uyu muhanzi
avuga ko yabitse umushinga w'iyi ndirimbo kuko yifuzaga gufatira amashusho mu
Rwanda, hanyuma atangira gukora ku ndirimbo zigize album ye ya kabiri yise
'Ubuheta'.
Dezman
avuga ko Ras Kayaga ari inshuti ye y'igihe kirekire, kandi ko bakunze kujyana
muri studio ubwo yari mu ikorwa ry’iyi ndirimbo mu Budage.
Yavuze ko
iyi ndirimbo yari yayanditse mu rurimi rw'Icyongereza, ariko Ras Kayaga aza
kumugira inama yo gushyiramo n'Ikinyarwanda.
Dezman
agiye kwitabira ku nshuro ye ya mbere iserukiramuco rikomeye mu Budage
Dezman
yavuze ko azifashisha iri iserukiramuco agaragaza aho ageze akora kuri Album ye
ya kabiri
Dezman
yavuze ko yiteguye guserukira neza n’u Rwanda muri iri serukiramuco yatumiwemo
Carmen
Taffo wahatanye mu irushanwa rya The Voice Kids ari mu bazitabira iri
serukiramuco rizabera mu Budage
Dezman yavuze ko yiteguye kwitabira iri serukiramuco rizagaragaza ibihangano by'abanyafurika
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SHINE YOUR LIGHT' YA DEZMAN NA MASSAMBA WO MURI CONGO BRAZAVILLE
KANDA UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOME SWEET' YA DEZMAN NA RAS KAYAGA
TANGA IGITECYEREZO