Nubwo ubwabo bari bamaze kwamamara binjiza n'amafaranga atari make, ntibyababujije bamwe mu byamamarekazi gutoranya abagabo barushinga babakurikiyeho ifaranga ndetse bikabahira.
Bamwe mu byamamarekazi nka Rihanna, Britney Spears, Madonna n'abandi, bari mu byamamarekazi byagiye bibana cyangwa bikundana n'abagabo barusha imitungo kuko ubwabo basanzwe batunze amafaranga menshi ku buryo ntacyo bibabwiye gushaka umugabo ukize.
Ibi ntibikuraho ko hari abandi bagorecyangwa abakobwa bafite amazina akomeye ku Isi, bahisemo gushaka abagabo babakurikiyeho amafaranga bafite ndetse bikabahira. Bamwe muribo bagiye babyiyemerera mu itangazamakuru, abandi nabo batandukana bitamaze kabiri gusa bageze ku ntego zabo.
Dore urutonde rw'ibyamamarekazi 10 byakurikiye amafaranga kubagabo bikabahira:
1.Salma Hayek
Icyamamarekazi muri sinema, Salma Hayek, uvuka muri Mexique akaba akorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni undi musitarikazi warushinze akurikiye ifaranga. Yashakanye n’umuherwe w’Umufaransa umuruta cyane witwa François Henri Pinault. Muri 2007 nibwo bahuye, babyaranye umwana bise Valentina. Muri 2008 bahise batandukana ubwo umugabo yabyaraga ku wundi mugore, bongera gusubirana muri 2009 kugeza magingo aya babanye neza ndetse bari ku mwanya wa 2 muri 'Couples' z'ibyamamare zikize ku Isi mu 2024.
2.Kim Kardashian
Kim Kardashian yabonye amafaranga menshi cyane yavuye mu bukwe bwe n’abagabo yashakanye nabo bwa mbere aribo Damon Thomas babanye kuva mu 2000 kugeza mu 2004 na Kris Humphries babanye kuva mu 2011 kugeza mu 2013.
Amakuru avuga ko Kim Kardashian yakundanye na Kanye West mu 2013 agamije kwinjiza cyane amafaranga ahabwa n’itangazamakuru ku mafoto yabo n’inkuru bandikwaho. Nubwo Kim Kardashian nawe afite amafaranga menshi ariko akaba yarashakanye na Kanye West kugira ngo binjize menshi cyane.
Ibi byahiriye Kim Kardashian cyane kuko ibyo yifuzaga yabigezeho dore ko mu itangazamakuru, ku mbuga nkoranyambaga usanga amafoto n'inkuru zabo zabiciye. Nubwo ariko ibi byamuhiriye akabona amafaranga, iby'urugo rwabo ntabwo byakunze kuko barushinze mu 2013 batandukana mu 2020. Gatanya yabo yaje gusinywa mu mategeko mu 2022, kugeza ubu Kim na Kanye buri umwe yaciye inzira ye.
3.Uma Thurman
Ni umunyamerikakazi ukina filime akerekana n’imideri. Nyuma yo gutandukana na Ethan Hawke, yaje gucudika n’umukire ufite amahoteli akomeye ariwe Andre Balazs, ufite imitungo ibarizwa muri Miliyoni 450 z’Amadorali ya Amerika.
Muri 2007 baje gutandukana, Uma Thurman yigira mu rukundo n’umuherwe Arpad Busson wabyaranye na Elle Macpherson abana babiri. Mu mwaka wa 2014 baje gutandukana hatangazwa ko n'ubundi nta rukundo rwari ruhari ahubwo umugore yari akurikiye ifaranga ku mugabo.
4. Elle Macpherson
Ni umunya Australia w’umucuruzikazi, umunyamiderikazi akaba n’umukinnyi wa Filime waranzwe no gukurikira amafaranga mu rukundo, bikamuviramo gutandukana n'abagabo be ba mbere. Uyu Elle Macpherson yabyaranye abana babiri na Arpad Busson, nyuma yo gutandukana, aza gushakana n’umuherwe Jeffrey Soffer muri 2013, ajya kurya ifaranga rye.
5. Heather Mills
Ni Umwongerezakazi werekana imideli, akaba amaze gushaka abagabo babiri. Heather Mills na Paul McCartney nyuma yo gutandukana, umugore yajyanye Miliyoni 50 z’Amadorali nabwo avuga ko adahagije, ikimenyetso cy’uko bahuye bakabana agambiriye kurya amafaranga ya Paul McCartney.
6.Miranda Kerr
Umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideli, Miranda Kerr, yarushinze n'umuherwe Evan Spiegel uri mu bashinze uruguba rwa Snapchat anabereye umuyobozi mukuru (CEO). Miranda Kerr yabwiye People Magazine ko iyo ahurana na Evan Spiegel adakize bitari gushoboka ko barushinga mu 2017.
7. Ashley Benson
Umukinnyi wa filime Ashley Benson wamamaye muri filime y'uruhererekana yitwa 'Pretty Little Liars', aherutse kurushinga n'umuherwe Brandon Davis uhagaze miliyari 4 z'amadolari. Ashley Benson yabanye n'uyu mugabo nyuma y'igihe gito atandukanye n'umuraperi G-Eazy, aho yanatangaje ko guhitamo Brandon Davis ari ukubera ko ahagaze neza mu mitungo.
8. Anna Nicole Smith
Ubwo Anna Nicole Smith yari afite imyaka 26 y’amavuko yashakanye na J.Howard Marshall w’imyaka 89. Barabanye kuva mu 1994 kugeza mu 1995 umugabo apfuye. Nyuma Anna Nicole Smith yakomeje gukurikirana imitungo y'umugabo we kugeza ayihawe nyuma nawe aza gupfa muri 2007. Iyo mitungo yahawe bayibarira muri Miliyoni 474 z’Amadorali ya Amerika abandi bakavuga 88 Miliyoni z'Amadorali ya Amerika.
9.Jerry Hall
Uyu munyamiderikazi wabayeho mu buzima bwiza hamwe na Mick Jagger, mu 1976 baje gukora ubukwe butemewe n’amategeko mu 1990. Jerry Hall wifitiye Miliyoni 15 z’Amadorali ya Amerika, yaje gutandukana na Mick Jagger, ajyana amafaranga atari make. Nyuma Jerry Hall yaje gukundana n’umuherwe Rupert Murdoch nawe bitangazwa ko yari amukurikiyeho amafaranga.
10. Crystal Harris
Ubwo umunyamideli Crystal Harris yari afite imyaka 25 yagiye mu rukundo na Hugh Hefner w’imyaka 84, bitegura kurushinga mu kwezi kwa Kamena muri 2011 ariko ubukwe bwabo buhagarara habura iminsi itanu gusa nyuma yo gutangaza ko batagikundana. Bongeye gusubukura umubano wabo, mu 2012 aba aribwo bakora ubukwe. Bivugwa ko Crystal Harris yaje guhabwa Miliyoni 5 z’Amadorali kugira ngo ashakane na Hefner Hugh.
TANGA IGITECYEREZO