RFL
Kigali

Amarangamutima y'abagore ba Jay Polly nyuma yo guhabwa amwe mu mafaranga bemerewe mu gitaramo cya Platini

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2024 10:39
1


Umukinnyi wa filime akaba n'umushoramari, Amb. Isimbi Alliance [Alliah Cool] yahaye Miliyoni 1 Frw n'ibikoresho by'ishuri abagore ba Tuyishime Joshua [Jay Polly], nyuma y'uko ayabemereye ubwo bari mu gitaramo cya Nemeye Platini [Platini P] nk'ubufasha mu rwego rwo gukomeza kwita ku bana b'uyu muraperi.



Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Mata 2024, ni mu gihe igitaramo cya Platini cyabaye tariki 30 Werurwe 2024 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw n’aho Tic Tac Foods yatanze Miliyoni 1 Frw, bingana na Miliyoni 2 Frw muri Miliyoni 16 zatanzwe n’abantu banyuranye muri kiriya gitaramo.

Alliah Cool yavuze ko yatinze gushyikiriza aba bagore amafaranga bitewe na gahunda yahise ajyamo muri Tanzania no mu bindi bihugu zatumye atabasha kuyabashyikiriza ku gihe bari bavuganye.

Ati "Nagize gahunda nyinshi zatumye njya hanze y'Igihugu, n'ibindi byinshi nagiye nkora, ariko ndavuga nti reka nshake umunsi noneho nzabahamagare, hanyuma nsohoze isezerano nk'uko nabyiyemeje."

Uyu mukinnyi wa filime, yavuze ko nta gihe 'cyari cyatanzwe cyo gutanga aya mafaranga' bari bemereye mu gitaramo cya Platini, kuko icya ngombwa 'kwari ugusohoza isezerano'.

Aya mafaranga Alliah Cool yayatanze ayanyujije muri kompanyi ye ya 'Lemome Tours'. Yavuze ko gusohoza isezerano rye, ahanini byaturutse ku kumvira ijwi ry'Imana. Yavuze ko atari ubwa mbere afashije, kuko yigeze no guha amafaranga itsinda rya Vestine na Dorcas agera kuri Miliyoni 3 Frw.

Ati "Ntabwo ndi umukire w'ibyamirenge, ariko ndi umubyeyi nzi ukuntu kurera bimera, natangiye kurera mpereye kuri ba Murumana banjye, nzakomeza kurera, kandi Imana izampa n'abandi, yaba abo nabyaye nabo ntabyaye nzi icyo kurera bimera."

Alliah Cool yavuze ko nyuma y'aya mafaranga yatanze azakomeza kwita ku bana ba Jay Polly, kuko uyu muraperi amwibuka cyane, ubwo yitabiraga ibirori by'isabukuru ye. 

Ati "Twabanye neza! Kuba nagira umusanzu ntanga kuri mwebwe no ku bana banyu, ni inshingano zacu, ntabwo ari byo nsabwa."

Umugore Mukuru wa Jay Polly ariwe Nirere Afsa uzwi nka Fifi yavuze ko bishimiye inkunga bahawe na Alliah Cool. Ati "Ni igikorwa cyiza kandi cy'urukundo, kuba yaratekereje ku bana bacu ni ukuri n'iby'agaciro cyane."

Akomeza ati "Alliah sinzi ukuntu twagushimira, ariko urakoze cyane, ni ukuri. Kuko buriya aho kugirango uvuge ikintu ntugikore, icyiza wakireka. Buriya iyo utanze isezerano ukarisohoza, bigaragaza ko uba uhagarara ku ijambo.

Uyu mugore yavuze ko Jay Polly akimara kwitaba Imana, Mukuru we Uwera Jean Maurice usanzwe ari umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA yarihiye abana amafaranga y'ishuri mu gihe cy'umwaka umwe'.

Avuga ariko ko hari abandi bemeye kurihira abana ba Jay Polly amafaranga y'ishuri abanza, ariko 'ntibigize babikora'.

Mbabazi Sharifa, umugore wa Jay Polly yavuze ko ashima Imana yashoboje Alliah Cool gusohoza isezerano. Ati "Ndamushimira cyane! Abyumve mbikubiye ku mutima. Ndashaka kuzazana umwana wanjye akagusura, akamenya ngo hari icyo wakoze ku buzima bwe."

Uyu mugore yafashwe n'amarangamutima, avuga ko atabona ijambo risobanura neza uko yiyumva nyuma y'uko Alliah Cool asoje isezerano rye. Ati "Ni Imana yamukoresheje, kandi igomba kumwongerera igasubiza aho yakuye."

Abemeye gufasha abakobwa ba Jay Polly barimo kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Platini yatanze Miliyoni 2 Frw, hari kompanyi y’indi yatanze Miliyoni 1 Frw, Ishimwe Clement yatanze Miliyoni 2 Frw, Coach Gael yatanze Miliyoni 2 Frw;

The Choice yatanze Miliyoni 1 Frw, hari kompanyi yatanze Miliyoni 1 Frw, Rocky yatanze Miliyoni 1 Frw, Forzza yatanze Miliyoni 3 Frw, Ishusho Art yatanze Miliyoni 1 Frw n’aho Alliah Cool yatanze Miliyoni 1 Frw.


Alliah Cool yashyikirije Miliyoni 1 Frw abagore ba Jay Polly yari yemeye mu gitaramo cya Platini


Alliah Cool yavuze ko Jay Polly yamubereye inshuti ikomeye, bityo azakomeza kwita ku bakobwa be


Abagore babiri ba Jay Polly bashimye Alliah Cool ku bwo gusohoza isezerano

Mu gitaramo cya Platini, abagore ba Jay Polly bemerewe guhabwa amafaranga Miliyoni 16 Frw 


Platini yemeye gutanga Miliyoni 2 Frw yo gufasha abana ba Jay Polly 


Abagore ba Jay Polly bashimye cyane Platini ku bwo gutangiza igikorwa cyo gufasha abana babo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BYARUHANGA DIEUDONNE 1 week ago
    Ubwo kwifotoza byari ngombwa?





Inyarwanda BACKGROUND