Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro n’umuvugabutumwa Rev. Dr Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy'izabukuru, batumiwe mu gitaramo cy’umugoroba wo kuramya "8 Hours of Praise and Worship" kizabera Mujyi wa Edmonton mu gihugu cya Canada.
Uyu
mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba tariki 29 Kamena 2024, mu rwego
rwo gufasha Abanyarwanda n’abandi batuye muri kiriya gihugu gusabana n’Imana,
binyuze mu ijambo ry’Imana ryateguwe ndetse n’ibihangano bya Adrien Misigaro.
Adrien
Misigaro wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Nzagerayo’ yabwiye
InyaRwanda ko bazamara amasaha umunani baramya Imana, kandi ko yiteguye
kuzafasha abakristo gusabana n’Imana.
Ati “Niteguye
kwitabira ubutumire bw’urusengero rwo muri Edmonton muri Canada badutumiyemo
tariki 29 Kamena 2024. Bateguye amasaha umunani (8) yo kuramya no guhimbaza
Imana, rero nzafatanya n’abo.”
Uyu
mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana wateguwe na Kingdom Minded Church.
Adrien Misigaro yavuze ko yiteguye gutarama muri uyu mugoroba wo kuramya no
guhimbaza Imana, kandi azaririmba ari kumwe na Band ye bazafatanya.
Ati “Ndi
kwitegura, nzajyana na ‘Band’ yanjye dufite amasaha umunani (8) yo kuramya
Imana.”
Uyu muhanzi
avuga ko muri Gicurasi afite n’ibindi bitaramo yatumiwemo azahuriramo n’abandi
bahanzi, birimo n’ibyo gutaha urusengero rushya. Avuga ko muri iki gihe
anahugiye mu kwitegura gushyira hanze indirimbo nshya, nyuma ya ‘Niyo Ndirimbo’
yakoranye na Ngabo Medard Jorbet [Meddy].
Uyu munyamuziki
wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ntuhinduka’, aherutse i Kigali mu rugendo rwo
kwagura ibikorwa by’umuryango yashinze ‘MHN’ ukora ibikorwa by’urukundo, kandi
ugafasha benshi kuramya Imana.
Ni urugendo
kandi yanakoresheje mu gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya Gatatu amaze igihe ari gutegura, afatanyije na ba Producer batandukanye, yaba
mu buryo bw’amajwi (Audio) ndetse no mu mashusho (Video).
Adrien aherutse kubwira InyaRwanda ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani
yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana n'umuntu'.
Ati
"Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi
nandika ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk'umuntu
mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana,
ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu."
Uyu muhanzi
anakora indirimbo z'aho umuntu atega amatwi akumva Imana icyo ivuga. Adrien
avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo nk'icyorezo cya Covid-19,
intambara zidashira n'ibindi, aho buri wese ashobora gutekereza akibaza niba
Imana ikimwibuka.
Misigaro
avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya akitekerezaho, kandi akumva ko Imana
ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure 'imitima yacu igatuza'.
Muri iyi
ndirimbo 'Ninjye ubivuze' yitiriye album ye, uyu muhanzi aririmba abwira buri
wese ko Imana ihindura amateka y'ubuzima bwa buri wese.
Ati
"Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravuga nanjye, Imana irambwira iti
wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza
kandi ntabwo nzagusiga."
Misigaro
avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha buri wese. Kandi avuga ko buri
ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza ku kumvikanisha ubufasha
bw'Imana.
Ati
"Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi album. Nari maze igihe narafashe
akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu cyiza cyane, kandi nziko abantu
bazabyumva."
Adrien
Misigaro yatangaje ko yiteguye gutanga ibyishimo mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana muri
Canada
Rev.
Antoine Rutayisire ategerejwe muri Canada aho azafasha Abakristu gusabana
n’Imana binyuze mu ijambo ry’Imana
Adrien
Misigaro yavuze ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya nyuma ya
‘Niyo ndirimbo’ yakoranye na Meddy
Iki gitaramo
gishamikiye ku mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, kizaba tariki 29 Kamena 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTEREYE UMUSOZI’ YA ADRIEN NA KELLIA GAHIMBARE
TANGA IGITECYEREZO