RFL
Kigali

RP-IPRC Inter Colleges: IPRC Kigali yegukanye igikombe itsinze IPRC Musanze muri Basketball

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/04/2024 8:26
0


Ku cyumweru, mu karere ka Huye kuri IPRC Huye hasorejwe imikino ya RP-IPRC Inter Colleges muri Basketball, aho byarangiye IPRC Kigali ari yo itsinze umukino wa nyuma.



Kari agahinda ku banyeshuri bo muri IPRC Huye, kumva ko imikino ya RP-IPRC Inter Colleges muri Basketball yarangiye igikombe gitashye i Kigali, kandi cyakagombye gusigara i Butare dore ko ikipe yakiriye ari yo iba ifite amahirwe menshi yo gutsinda.

Inzozi za IPRC Huye, zashinzweho akadomo na IPRC Kigali yayitsindiye muri kimwe cya kabiri, ikayitsinda amanota 89 kuri 83.

Mu wundi mukino wa cya kabiri, IPRC Musanze yatsinze IPRC Karongi amanota 127 kuri 35.

Nyuma y'uko IPRC Kigali na IPRC Musanze zitwaye neza muri kumwe cya kabiri, nizo zacakiranye ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma warangiye IPRC Kigali yegukanye igikombe, nyuma yo gutsinda IPRC Musanze amanota amanota 95 kuri 75.

Nyuma y'uko imikino ya RP-IPRC Inter Colleges muri Basketball isorejwe i Huye, ku itariki 3 Gicuransi iyi mikino izakomeza mu mukino wa Volleyball, aho izabera muri IPRC Ngoma. 

Ku itariki ya 1 Kamena ni bwo amakipe yose yitwaye neza mu mikino ya RP-IPRC Inter Colleges azashyikirizwa ibikombe, mu mikino itandukanye yagiye ikinwa. 


Imikino ya RP-IPRC Inter Colleges muri Basketball yarangiye igikombe gitashye muri IPRC Kigali 


Umuyobozi wa IPRC Huye ubwo yashimiraga abitabiriye imikino ya Basketball


Abo muri IPRC Huye batunguwe no kubona igikombe kibaca mu myanya y'intoki









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND