RFL
Kigali

Kwibuka30: AEBR yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2024 19:27
0


Itorero AEBR (Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda/Association des Eglises Baptiste au Rwanda), ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ryunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Ni gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tarik 20/04/2024. Ahagana saa munani z'amanywa abakristo bari hagati ya 150 na 200 barangajwe imbere n'Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, bari bageze ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane ziharuhukiye zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bayobozi ba AEBR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali harimo Bishop Ndayambaje Elisaphane Umuvugizi Mukuru wa AEBR; Bishop Ndagijimana Emmanuel Umuvugizi ucyuye igihe, Bishop Gato Corneille Munyamasoko wayoboye AEBR, Bishop Andre Mfitumukiza nawe wayoboye AEBR, Abayobozi bahagarariye AEBR muri Kigali, abashumba ba AEBR Kacyiru n'abandi.

Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma y'uko kuwa 20 Mata 2024 abakristo b'iri Torero bahuriye mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye kuri EBR Kacyiru. Mu bayobozi bawitabiriye harimo Senateri Mureshyankwano Marie Rose usanzwe ari umukristo wa AEBR ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), Pastor Ruzibiza Viateur.

Muri iki gikorwa cyo #Kwibuka30, abashumba bakuru bahagarariye ama Région ya AEBR mu gihugu bitabiriye mu gihe ubusanzwe gikorwa n’itorero rya AEBR Kacyiru. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umugoroba wo Kwibuka, Bishop Ndayambaje Elisaphane yatangaje ko AEBR igiye kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Mu minsi iri imbere tuzubaka Urwibutso hano iwacu ku Kacyiru, muri gahunda y’Abanyarwanda twese yo gukomeza kwibuka no guha agaciro abacu bambuwe ubuzima tukibakeneye bazira uko baremwe”.

Abakristo ba AEBR Kacyiru basuye urwibutso rwa Kigali biganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. AEBR ivuga ko yifatanyije n'uru rubyiruko mu #Kwibuka30, kugira ngo "babone neza kandi basobanukirwe byimbitse ko Jenoside yakorewe Abatutsi tuvuga ndetse n'amateka mabi yabayeho."

Buri mwaka AEBR ikora igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuvugizi Mukuru wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, yavuze ko mu #Kwibuka30, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, kuko nka AEBR "twemera ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabayeho."

Yongeyeho ati: "Gusura urwibutso kuri uyu munsi bidufasha gusobanurira abakristo bacu uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n'ingaruka zayo, bigatuma abakristo bacu barushaho gusobanukirwa bagahuza ibyo biboneye n'ibyo tubigisha, bakabona n'uburemere Jenoside yakoranywe."

Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko AEBR ikunze kuganiriza abakristo ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikabasobanurira amateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uretse n'ibiganiro, yavuze ko amatorero yose akwiriye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko kuba urubyiruko rwa AEBR rwiboneye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, ari intandaro yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi aho bifashisha imbuga nkoranyambaga mu kuyobya abana bavutse nyuma y'1994 mu kugoreka amateka nkana.

Pastor Uwanyirigira Marie Chantal uhagarariye Umuryango mu itorero rya AEBR yavuze ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ababyeyi birengagije ko bagomba kurangwa n'impuhwe n'imbabazi bagambanira abana, hakaba hari n'abandi bahishaga bagenzi babo nyamara bagaca ruhinganyuma bakabagambanira bagahamagara abicanyi.

Yaboneyeho guhamagarira ababyeyi bagenzi be kwigisha abana indangagaciro ndetse na Kirazira. Ati: "Kirazira ko umuntu amena amaraso y'undi, kirazira kugambanira mugenzi wawe. Dukwiriye kwimakaza urukundo". Yongeyeho ko umuryango ucyeneye inyigisho zo kurwanya amacakubiri no kwibutsa ko ari abana b'Imana hagamijwe kubaka umuryango.

Itorero AEBR ryageze mu Rwanda mu 1964, ribona ubuzima gatozi mu 1967. Rifite abakristo barenga ibihumbi 200. Ni itorero rijyana n'igihe aho bibaye ngombwa rigakora impinduka. Urugero, mu myaka 4 ishize ryakoze agashya ryimika ku nshuro ya mbere Abapasiteri b’abagore rinimika ku nshuro ya mbere Abepisikopi (Ba Musenyeri/Bishops).

Umuvugizi wa AEBR, Bishop Ndayambaje, ubwo yahabwaga inshingano zo kuyobora iri Torero mu mezi 11 ashize, yabwiye inyaRwanda ko azaharanira ubumwe bw'abakristo n'imikoranire myiza n'andi matorero. Ati "Nzaharanira ubumwe bw'abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w'iterambere rirambye habeho gukorera hamwe".

Yavuze ku mikoranire na Leta muri Manda yatorewe y'imyaka 5 yo kuyobora Itorero rya AEBR, avuga ko azahamagarira aba-AEBR kwitabira gahunda za Leta. Ati "Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Leta y'u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry'Igihugu".


AEBR Kacyiru yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahakura umukoro wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi


Uhereye ibumoso: Pastor Viateur Ruzibiza wa Bible Society of Rwanda (BSR), Bishop Ndayambaje uyobora AEBR na Senateri Mureshywankwano ubwo bacanaga urumuri rw'icyizere

Bishop Elizaphane Ndayambaje yahamagariye amadini n'amatorero yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yifatanyije na AEBR Kacyiru mu #Kwibuka30

AEBR yifatanyije n'u Rwanda n'Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND