RFL
Kigali

Hifashishijwe ‘Iwacu Heza’ ya Ambassador mu gushyingura Umugaba w’Ingabo za Kenya-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2024 16:54
0


Gen Francis Omondi Ogolla yasezeweho bwa nyuma mu muhango wabereye ku ishuri ryitiriwe Obama, Perezida William Ruto ashimangira ko yari intwari ndetse ko agize amahirwe yakongera kumugira Umugaba w’Ingabo za Kenya.



Umugaba w’Ingabo za Kenya, Gen Ogolla yaguye mu mpanuka y'indege yatwaye n’ubuzima bw'abandi basirikare icyenda bari kumwe na we, kuwa Kane tarik 18 Mata 2024.

Mushiki we, Perish Onyango yabwiye abitabiriye isengesho ryo kumuherekeza ko mbere y'uko yitaba Imana yari amaze kumwereka aho bazamushyingura agasaba y'uko yazanashyingurwa bitarenze amasaha 72.

Umukobwa we, Lorna Achieng yavuze ko Se yari umugabo wigishiriza mu bikorwa ari na yo mpamvu yabashije kumufasha kugira ibyo ageraho akiga neza muri MIT [Massachussets Institute Technology].

Yibukije abantu ko Gen Ogolla yakundaga ibyo akora ku buryo hari n'igihe yigeze kuva mu bitaro adakize agiye mu kizamini. Yanavuze ko yari umuntu wubaha Imana kandi ufasha abantu.

Benshi mu bagarutse ku buzima bwa Gen Ogolla, bavuze ko yari umugabo urinda ijambo rye kandi wubaha Imana.

Icyakora basabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe dore ko yoherejwe mu butumwa butari ku rwego rwe kandi abihatirijwe n’inzego z’iperereza n’umutekano za Kenya, ibintu Perezida William Ruto yavuze ko bigomba gukorwa.

Perezida Ruto yibukije abantu ko Kenya ihombye intwari, agaruka ku buryo yamuhisemo amugira Umugaba w’Ingabo za Kenya muri Mata 2023, avuga ko agize amahirwe yakongera akabikora kuko yari umugabo udasanzwe.

Muri 1962 ni bwo Gen Ogolla yabonye izuba, yitaba Imana kuwa 18 Mata 2024 aguye mu mpanuka y'indege abura iminsi micye ngo yizihize imyaka 40 yari amaze ari mu Ngabo za Kenya aho yari umuhanga mu bijyanye no kurwanira mu Kirere.

Isengesho ryo kumusabira ryabereye ku ishuri ribanza rya Obama K’Ogello mu cyaro cya Ngi’ya. Yashyinguwe mu gace ka Mor aho mu kumushyingura hifashishijwe amajwi y’indirimbo ‘Iwacu Heza’ ya Ambassador of Christ Choir yo mu Rwanda, icuranzwe n’itsinda rya gisirikare. Gen Ogolla asize abana babiri n’umugore.

Perezida William Ruto yitabiriye umuhango wo guherekeza Umugaba w'Ingabo za Kenya Umuryango wa Gen Ogolla washimiye abifatanije nabo, ubasaba kutagira agahinda kuko yitabye Imana yariteguyeYashyinguwe mu cyubahiro gikwiriye Intwali yitangiye igihugu kugera ku munota wa nyuma 

KANDA HANO UREBE UBWO YAHEREKEZWAGA HIFASHISHIJWE INDIRIMBO YA AMBASSADORS OF CHRIST


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND