Kigali

Abanyafurikakazi bitezweho gukora ibitangaje mu iserukiramuco rya Afro Nation muri Portugal-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/04/2024 14:12
0


Afro Nation yongeye gutegura iserukiramuco rikomeye rizahuza abahanzi bakomeye ku isi hamwe n’abavanzi b’umuziki bihariye barimo nk'uwashimwe na Rihanna kimwe n’uwo mu muryango wa Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa.



Afro Nation imaze kuba ikindi kintu mu guteza imbere abahanzi nyafurika aho bategura ibitaramo by’uruhererekane mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu hategerejwe iserukiramuco ry’iminsi itatu rizabera muri Portugal.

Iri serukiramuco rizaba hagati ya tariki 26 na 28 Kamena 2024. Ryatumiwemo ibihangange mu muziki nka Nicki Minaj, Rema, Asake, Fally Ipupa, Tay C, Omah Lay, Tyla, Diamond Platnumz n’abandi.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka byihariye ku bari n’abategarugori batatu bitezweho kuzatigisa iri serukiramuco ry’iminsi itatu mu buryo bwo kuvanga umuziki.

DJ DBN Gogo

Mandiba Radebe [DBN Gogo] yavukiye muri Afurika y'Epfo ari mu bavanzi b’umuziki b’igitsinagore bihagazeho. Yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Khuza Gogo’.

Radebe watangiye gukunda umuziki akiri muto, yize amategeko muri Kaminuza muri Pretoria. Muri Werurwe 2021 yasubiranyemo indirimbo ‘Khuza Gogo’ na Mpura, Ama Avenge na MJ.

Mu Ukwakira 2021 yitabajwe na Spotify mu gikorwa cyayo cya Global Equal. Ku bufatanye na Universal Music Group, muri Gashyantare 2022 yatangije inzu itunganya ikafasha abahanzi ya Zikode dore ko ari mu bahanga mu gutunganya indirimbo.

Muri Mata 2022 yataramiye abitabiriye iserukiramuco ry’ubuhanzi n’umuziki rya Coachella. Mu Ugushyingo 2022 yashyize hanze umuzingo w’indirimbo yise ‘Whats Real’.

Uyu mukobwa akomoka mu muryango w’abashoramari n’abanyapolitike, Se ni Minisitiri mu biro by’Umukuru w’Igihugu yitwa Jeff Radebe naho umugore wa Se akaba umushabitsi ufite imishinga irimo iy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Bridgette Motsepe Radebe.

Afitanye isano yo mu maraso na Patrice Motsepe umunyemari kabuhariwe ndetse na Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa.Hirya yo kuba aturuka mu muryango ukomeye mu bucuruzi na politike, amaze kugwiza ibigwi mu kuvanga no gutunganya umuziki

KMAT DJ

KMAT na we ahuza kuvanga no gutunganya umuziki, akagira ubuhanga bwo hejuru mu buryo abikora. Yavukiye muri Soshanguve muri Afurika y'Epfo mu muryango w’abantu bakunda umuziki.

Yaje kwinjira mu muziki by’umwuga muri 2020. Nyuma y'imyaka ibiri ni ukuvuga mu 2022 yashyize hanze EP ya mbere yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeje muri Afurika y'Epfo.Ari mu bakomeje kugira igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru muri Afurika 

DJ Skyla Tylaa

DJ Skyla Tylaa yavukiye muri Nigeria, atangira kwamamara muri 2020. Yacuranze muri Afro Nation 2023, i Miami muri Florida.

Muri uwo mwaka yahise ataramira mu iserukiramuco rya Splash muri London ho mu Bwongereza. Ni we wari DJ wa Wizkid mu bitaramo by’uruhererakane yakoze yamamaza umuzingo we wa Made In Lagos.Aheruka kunyura Rihanna ubwo uyu muhanzikazi yamurikaga umushinga agiye gukoranaho na PUMA

Hagati ya 17 na 18 Kanama 2024 mu gace ka Detroit ho muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere ya Afro Nation, hazaba irindi serukiramuco rizaririmbamo Rema, Asake, Omah Lay, Ayra Star n’abandi. Rizacurangamo kandi abahanga mu kuvanga umuziki nka Uncle Waffles.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND