Ni mu mukino wo ku munsi wa 27 wa Primus National League wabaye tariki 20 Mata 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.
APR FC yasabwaga kuwutsinda cyangwa kunganya ubundi igaterura igikombe dore ko n'abafana bayo bari baje biteguye ibirori nk'aho hari abari bambaye imishanana banafite ingoma, hari abari gufana mu buryo budasanzwe ndetse hari n'igitambaro kinini cyane kiriho ikirango cy'Intare bari bafite cyanditseho amagambo agira ati "APR FC, Dominating Since 93".
Byaje kurangira ikipe y'Ingabo z'igihugu ibigezeho itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 cya Mugisha Gilbert ku munota wa 52.
Yegukanye iki gikombe irusha amanota 12 Rayon Sports iyikurikiye mu gihe habura imikino 3 ngo shampiyona ishyirweho akadomo.
Ni igikombe cya 5 cya shampiyona itwaye yikurikiranya naho kikaba icya 22 yegukanye muri rusange.

Abafana ba APR FC mu mikenyero

Byari ibirori Kur Kigali Pelé Stadium

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya Mugisha Gilbert

Thierry Froger yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka we wa mbere muri APR FC


Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports bari babanje mu kibuga




Abafana ba APR FC bari bazanye ingoma












Mbere yuko umukino utangira habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Abafana ba Kiyovu Sports nabo bari baje bambaye imyenda ifite amabara y'icyatsi nk'ayo ikipe yabo yambara 


Abafana ba APR FC bavuza ingoma nyuma yo kwegukana igikombe



Abafana ba APR birukankana igitambaro kinini bari bazanye nyuma yo kwegukana igikombe


Ruboneka Jean Bosco yagiye kwishimana n'abafana nyuma yo kwegukana igikombe


Niyomugabo Claude nawe yagiye kwishimana n'abafana






Pavel Ndzira nawe yagiye kwishimana n'abafana



Mugisha Gilbert asuhuza abafana nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona








Abafana beretse urukundo Alain Bacca ubwo yajyaga kubasuhuza




Niyigena Clement ashimira abafana babafashije kwegukana igikombe
















































Ushaka kureba andi mafoto menshi yaranze uyu mukino nyura hano
AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda
