RFL
Kigali

DC Clement yambitse impeta y’urukundo umukobwa witabiriye Miss Rwanda- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/04/2024 10:08
0


Umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka DC Clement, yambitse impeta y’urukundo ‘Fiançailles’ umukobwa witwa Manzi Aliane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ariko ntiyabasha gukomeza.



Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, mu birori binogeye ijisho byabereye muri M- Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye, umuhanzi Rugamba Yverry, umunyamideli akaba n’umushabitsi Isimbi Vestine [Isimbi Model], Niyitegeka William Julius washinze umuyoboro wa Youtube ‘Chitta Magic’ n’abandi.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko imyaka ibiri ishize aba bombi bari mu rukundo, kandi ko muri Gicurasi 2024 ari bwo bazakora ubukwe.

Uyu mukobwa wambitswe impeta na DC Clement yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu bahagarariye Umujyi wa Kigali.

Manzi Aliane yiyamaje afite Nimero 58. Ubwo yari imbere y’Akanama Nkemurampaka yatanze umushinga wo kurwanya ikibazo cy’abana bo mu mahanda basabiriza gikomeje kuba agatereranzamba mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo kumva uburyo yisobanuye ndetse n’uburyo yumvikanishije umushinga we, Akanama Nkemurampaka kamuhaye ‘No’ ebyiri ndetse na ‘Yes’ imwe.

Mu Mujyi hari hiyandikishije abakobwa 191 ariko ababashije kunyuranya imbere y’Akanama Nkemurampaka ni 117. Byaje kurangira abakobwa 29 ari bo babonye itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali, biyongera kuri 41 bari batsinze mu zindi ntara. 

DC Clement asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM aho akora mu kiganiro 'Isibo Radar'. Yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Isibo TV, ariko yanakoreye ibindi bitangazamakuru birimo Umuryango.rw ndetse na City Radio. 

Mu myaka itatu ishize nibwo yashyize imbere imbaraga mu itangazamakuru ryo ku muyoboro wa Youtube, aho akora ibiganiro bishamikiye ku nyito ya 'Operation'.


DC Clement yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Manzi Aliane


Imyaka ibiri irashize, DC Clement ari mu rukundo n'uyu mukobwa bitegura kurushinga

Manzi Aliane ubwo yari imbere y'Akanama Nkemurampaka asobanura umushinga we

Manzi yavugaga ko ashaka kwita ku kibazo cy'abana bo mu muhanda

Amajonjora ya Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali yabereye kuri Hill Top Hotel

Akanama Nkemurampaka ntikanyuzwe n'ibisubizo Manzi Aliane yatanze yiyamariza kuvamo Miss Rwanda 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DC CLEMENT AHERUTSE GUKORA KU KIBAZO CYA YAGO NA KOMPANYI YISHYUZA IKIBANZA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND