Umunyamakuru Niyigaba Clement wamenyekanye nka DC Clement, yambitse impeta y’urukundo ‘Fiançailles’ umukobwa witwa Manzi Aliane witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ariko ntiyabasha gukomeza.
Byabaye
mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, mu birori binogeye
ijisho byabereye muri M- Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Ni
ibirori byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi bazwi mu ruganda
rw’imyidagaduro barimo Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye,
umuhanzi Rugamba Yverry, umunyamideli akaba n’umushabitsi Isimbi Vestine
[Isimbi Model], Niyitegeka William Julius washinze umuyoboro wa Youtube ‘Chitta Magic’
n’abandi.
InyaRwanda
ifite amakuru yizewe avuga ko imyaka ibiri ishize aba bombi bari mu rukundo,
kandi ko muri Gicurasi 2024 ari bwo bazakora ubukwe.
Uyu
mukobwa wambitswe impeta na DC Clement yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga
irushanwa rya Miss Rwanda 2022, ari mu bahagarariye Umujyi wa Kigali.
Manzi
Aliane yiyamaje afite Nimero 58. Ubwo yari imbere y’Akanama Nkemurampaka
yatanze umushinga wo kurwanya ikibazo cy’abana bo mu mahanda basabiriza
gikomeje kuba agatereranzamba mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma
yo kumva uburyo yisobanuye ndetse n’uburyo yumvikanishije umushinga we, Akanama
Nkemurampaka kamuhaye ‘No’ ebyiri ndetse na ‘Yes’ imwe.
Mu
Mujyi hari hiyandikishije abakobwa 191 ariko ababashije kunyuranya imbere
y’Akanama Nkemurampaka ni 117. Byaje kurangira abakobwa 29 ari bo babonye itike
yo guhagararira Umujyi wa Kigali, biyongera kuri 41 bari batsinze mu zindi
ntara.
DC
Clement asanzwe ari umunyamakuru wa Isibo FM aho akora mu kiganiro 'Isibo
Radar'. Yamenyekanye cyane ubwo yakoreraga Isibo TV, ariko yanakoreye ibindi
bitangazamakuru birimo Umuryango.rw ndetse na City Radio.
Mu
myaka itatu ishize nibwo yashyize imbere imbaraga mu itangazamakuru ryo ku
muyoboro wa Youtube, aho akora ibiganiro bishamikiye ku nyito ya 'Operation'.
DC Clement yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Manzi Aliane
Imyaka ibiri irashize, DC Clement ari mu rukundo n'uyu mukobwa bitegura kurushinga
Manzi Aliane ubwo yari imbere y'Akanama Nkemurampaka asobanura umushinga we
Manzi yavugaga ko ashaka kwita ku kibazo cy'abana bo mu muhanda
Amajonjora ya Miss Rwanda mu Mujyi wa Kigali yabereye kuri Hill Top Hotel
Akanama Nkemurampaka ntikanyuzwe n'ibisubizo Manzi Aliane yatanze yiyamariza kuvamo Miss Rwanda
TANGA IGITECYEREZO