Biratangaje uburyo abantu bashobora gufata umwanzuro wo gutandukana kandi bakundana mu gihe abandi bakomezwa n’urukundo mu mubano wabo rudatuma babana akaramata.
Iyo hajemo urukundo, abasore n’inkumi basabwa
gutekereza kabiri ndetse no gutinda ku mpamvu zibahuza mu rukundo rwabo. Nubwo
hari byinshi byatuma abantu batandukana ariko hari impamvu zatuma abantu
bashobora gutandukana kandi bakundana.
Amahitamo yo kurangiza umubano ashobora kuba
atoroshye na gato nyamara abantu bashobora gufata uyu mwanzuro ushaririye
kubera impamvu zikomeye zitahagarikwa. Ugutandukana kw’abakunzi bishobora kuba
ku basore n’inkumi cyangwa ku bamaze gushing urugo
Dore impamvu zituma abantu bakundana by’ukuri
batandukana:
1. Gutungurana
kw’ibyifuzo
Abakundana bashobora gutandukana bitewe no kwifuza ibintu bitunguranye bishobora kuba imbogamizi ku wundi. Ushobora gusaba umukunzi ko mushyingiranwa mbere y’igihe yiyemeje, kumusaba guhindura ibyo akunda akagenda mu murongo w’ibyo wifuza bikamunanira.
Kugusaba igihe kinini kuruta
icyo ashobora kukubonera, kwanga ko mubyarana igihe we akeneye urubyaro,
n’ibindi byinshi, bishobora gutuma mutandukana kandi mukundana.
Urukundo rimwe na rimwe rusaba kwigomwa no
guharirana kugira ngo mwubake. Bavuga ko kwima umuntu icyo agusaba bishoboka
bigaterwa n’uko nawe wikunda, kuko uwikunda amenya n’ibimushimisha. Ariko kandi
mugenzi wawe ashobora kutabyakira, gutandukana bikababera byiza kuruta
guhangana.
2. Kubura
ahazaza h’umubano wanyu
Ibi bikunze kuba ku bantu batarashinga urugo. Igihe
umubano utagaragaza icyerekezo cyawo ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu afata
uyu mwanzuro kandi hari urukundo.
Bamwe bahitamo abakunzi babo bagamije kwishimisha no
gushaka inshuti zibaba hafi nyamara abandi bagashaka abakunzi bagamije gushinga
urugo no kororoka bakabyara bakagira umuryango.
Bitewe n’ibyifuzo, umuntu ashobora guhagarika
umubano n’umukunzi we bitewe nuko udahura n’ahazaza yifuza, agasezera ku wo
akunda buri wese agaca inzira ye bagatandukana.
Betterhelp itangaza ko urukundo rushobora kurangira
isaha n’isaha igihe umwe muri mwe atishimiye buri kimwe gikorwa mu rukundo.
3. Urukundo
rutagira intego
Iyo bigeze ku ntego bihindura isura. Bivugwa ko iyo nta
ntego nyamukuru yatuma ukora ikintu, ntaho uba utandukaniye n’umwana muto.
Ibi bituma wibaza ko izi ntego zitekerezwa mbere yo
kurwinjiramo n’igihe wamaze kurugeramo. Gukundana bidafite impamvu bishobora
gutuma abakunzi batana cyane cyane iyo bakuze batakiri mu myaka y’ubwana.
Intego zihuye n’indangagaciro ni byo bituma umuntu arema
uwo yifuza kuba we. Urukundo rutagira intego nta n'amabwiriza rugira akenshi
rubabaza ba nyirarwo.
Kutagira intego ni kimwe mu bishobora gutuma umuntu
asezera ku wo yakundaga akimukunda, agatangira bundi bushya.
4. Ubushobozi
bucye
Nubwo havugwa amafaranga n’ubushobozi bamwe
bakitarutsa, ariko iki ni kimwe mu bituma urukundo rwa babiri rukomera.
Imvururu zikunze kuvugwa mu rugo zitewe nuko ubukene bushobora gutuma umukunzi
wawe aguta akisangira abatunze ibya mirenge.
Ubukene buri mu bituma abakundana bitana ibisambo
kubera kubura andi mahitamo umunzi wawe akagusiga kandi akigukunda.
Igihe ubona wowe n’umukunzi wawe bitaborohera
kubahao igihe mwabanye, cyangwa no mu buzima bw’urukundo mbere yo kubana,
abafite umutima woroshye bashobora kuva mu rukundo.
Ku gitsinagore birumvikana kuko baba bazengurutswe
n’abasore batanganya imifuka. Ibyo bisobanuye ko ashobora kubona n’undi musore
umukunda cyane nkawe nyamara akurusha n’ubushobozi, yamuha buri kimwe.
Abiganjemo abakobwa cyangwa abagore basiga abakunzi
babo kubera gutinya kubaho ubuzima bubi.
Uyu ni umwanzuro ukomeye wo gusiga umuntu kubera
ubukene kandi binagoye no kubimusobanurira kuko bamwe batari bisobanukirwa
bashobora no guhitamo amafaranga kurusha urukundo rwa nyarwo.
Gusiga umuntu ukunda bishobora kugutera agahinda
gakabije, rimwe na rimwe ukazicuza, cyane cyane igihe udahiriwe n’urundi
rukundo, cyangwa ukajya ubona wa muntu wanze yarahindutse wawundi wifuzaga ko
aba.
TANGA IGITECYEREZO