RFL
Kigali

RP-IPRC INTER COLLEGGES: IPRC Huye, Kigali, Musanze na Karongi zageze muri kimwe cya kabiri (AMFOTO)

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/04/2024 21:02
0


Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hakinwaga imikino ya RP-IPRC INTER COLLEGES, mu mikino ya Basketball, IPRC Musanze, Kigali, Huye na Karongi zaraye muri kimwe cya kabiri.



Ku itariki 21 Mata, nibwo imikino ya kimwe cya kabiri muri RP-IPRC INTER COLLEGGES muri Basketball, iraza kukomeza, amakipe atsinda arare anakinnye umukino wa nyuma.

 Kuri uyu wa Gatandatu, habaye imikino ine yatangiriye muri kimwe cya Kane.

Umukino wa mbere wahuje IPRC Huye na RP IPRC Tumba, urangira IPRC Huye itsinze IPRC Tumba amanota 101-24. 

Umukino wa kabiri wahuje IPRC Ngoma na IPRC Karongi, urangira Karongi itsinze Ngoma amanota 61 kuri 36.

Umukino wa gatatu wahuje IPRC Musanze na IPRC Gishari, urangira Musanze itsinze amanota 91 kuri 40 ya Gishari. 

Umukino wa kane wahuje IPRC Kigali na IPRC Kitabi, umukino urangira ari amanota 125 ya IPRC Kigali kuri 28 ya Kitabi. 

Mu mikino ya kimwe cya kabiri,  IPRC Huye izacakirana na IPRC Kigali, naho IPRC Musanze ihure na  IPRC Karongi. 

Amakipe abiri azarokoka muri kimwe cya kabiri, azarara acakiranye ku mukino wa nyuma, bityo umunsi w'ejo urare igikombe cya RP-IPRC INTER COLLEGGES kibonye nyiracyo muri Basketball. 






























TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND