Niyitegeka Gratien wamenye ku mazina ya ‘Papa Sava cyangwa se Seburikoko’, yumvikanishije ko atemeranya n’ubuhanzi bwa Pasiteri Akim Hulleman Mbarushimana wo mu Itorero Blessing Miracles Church Kanombe wahanuye ko azarushinga n’umukinnyi wa filime Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava.
Yavuze ibi
nyuma y’uko kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2024, hacicikanye amashusho ku
mbuga nkoranyambaga agaragaza Pasiter Akim ahanurira ‘Mama Sava’ ko agiye
gutandukana n’umugabo we, hanyuma agakora ‘ubukwe bw’icyubahiro’ na ‘Papa Sava’.
Muri aya mashusho
y’iminota 38 n’amasegonda 30’, atangira Pasiteri Hakim Mbarushimana ahanurira
abantu banyuranye barimo n’umugore wari umaze igihe ababara mu myanya y’ibanga.
Ku munota
wa Karindwi (7) ahagurutsa Mama Sava akamubwira ko hari ibintu bikomeye Imana
imweretse yari amaze igihe ari kunyuramo bitari byiza ku buzima bwe, birimo no
kurya ibiryo akumva arababara mu nda. Mama Sava ati 'yego, nibyo?'
Pasiteri
Akim Hulleman abaza Mama Sava niba yiteguye kumva ibyo agiye kumuhanurira, Mama
Sava agasubiza ko yiteguye. Hakim akomeza agira ati "Imana irambwiye ngo
nyuma y'iyi myaka yose ntabwo urigera ukora 'Divorce' kuko ndabona hari
isezerano ry'uyu mugabo wawe."
Mu
gusubiza, Mama Sava yavuze ko ataratandukana n'umugabo wa mbere. Ati "Ntabwo
turatandukana, yego! Pasiteri Hakim yahise abwira Mama Sava ko binyuze mu ijwi
ry'Imana abona ko agiye gutandukana n'umugabo we wa mbere hanyuma agakora
ubukwe na Papa Sava.
Pasiteri
Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko Imana imweretse ko namara gutandukana
n’umugabo we wa mbere, azakora ubukwe bw’icyubahiro.
Agira ati
"Imana irambwiye ngo ugiye gutandukana nawe(umugabo) numara gutandukana
nawe, nkubwire umugabo Imana iri kunyereka, hari ubukwe bw'icyubahiro
bumanutse, umva ikintu kigutunguye, Papa Sava niwe uzaba umugabo wawe.
Pasiteri
Akim Hulleman yabwiye Mama Sava ko ibyo ahanuye abihagazeho, kandi ko Yesu
akwiye kwamamara mu mahanga yose. Mama Sava agaragara nk'umuntu utunguwe mu
buryo bukomeye, ariko Hakim amubwira ko Imana yumvishije Papa Sava 'urukundo
rwawe'. Ati “Uri umugore mwiza cyane."
Yabwiye
Mama Sava ko Imana imweretse ko mu myaka ibiri ishize, Papa Sava yigeze
kumubwira ko amwishimiye cyane. Mama Sava abajijwe niba ari byo yagize ati
"Byarabaye."
Pasiteri
Akim Hulleman ati "Kugirango umenye ko ari Imana iri kunkoresha yahise
agukubita akabizu (Bizzu) ko ku itama ngo cher, ntabwo byari muri filime mu izina
rya Yesu, byari ukuri. Kandi nawe mu mutima wawe urindiriye iryo jambo, tuzagushyingira
hano na Papa Sava." Yabwiye Mama Sava ko bazabyara impanga ebyiri, kandi
ko Papa Sava azamukunda nk'uko bikwiye. Ati "Mwicecekere gusa, uwiteka
agiye kubarwanirira."
Ubwo yari
mu kiganiro ‘Urubuga rw’Imikino’ cya Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki
20 Mata 2024, Niyitegeka Gratien (Papa Sava), yabajijwe kuri ubu buhanuzi
bwacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yumvikanisha atabyemera, ashingiye
ku kuba aheruka mu rusengero mu mwaka w’1995.
Uyu mugabo
wamamaye muri filime zinyuranye, yumvikanishije ko iby’ubuhanuzi bitamufasheho.
Ati “Hajya nibyo bamubonekeye cyangwa ni ibyo bamuhanuriye! Njyewe mperuka mu
rusengero mu 1995, muzagende mubibaze uwo 'Mama Sava' na Pasiteri ntaho mpurira
nabo. Rwose banabyumve, ntaho mpurira nawe. Naho ibyo bintu byabo niba
bifite ingufu, nanjye ndabitegereje.”
Abajijwe
igihe azakorera ubukwe, 'Papa Sava' yifashe abwira abakunzi be n'abandi gutegereza
kuko igihe kizagera. Ati "Mwategereje amabonekerwa […] Mba mbona nari
kubona aho byerekeza, yaba bo (abahanura), yaba n’abajyayo (Abajya gusenga),
ntabwo duhuza.”
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko Mama Sava yagiye gusengera muri iri torero
nk’umukristu usanzwe, ariko atungurwa n’inyigisho za Pasiteri Akim Hulleman.
Uyu
mukinnyi wa flime muri we yanze guhakana ibyo Pasiteri Hakim yahanuraga imbere
y’Abakristu, mu rwego rwo kutamukoza isoni, ariko iteraniro rirangiye yasabye Pasiteri
Akim Hulleman ko amashusho y’ubuhanuzi yafashwe atatambutswa ku rubuga rwa
Youtube rw’iri torero.
Ngo Mama Sava
yakomeje kuvugisha Pasiteri Hakim ariko biba iby’ubusa, bigera ubwo abantu
batangira guhererakanya aya mashusho.
‘Papa Sava’
yavuze ko aheruka mu rusengero mu 1995, bityo ko atemeranya n’abahanuzi b’ibinyoma
Pasiteri Akim Hulleman yabwiye InyaRwanda, ko ‘Mama Sava’ akwiye gutekereza ibyo yamubwiye, kuko ‘isezerano ry’Imana riratinda ariko ntirihera’
KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'PAPA SAVA'
KANDA HANO UREBE KU MUNOTA WA 7' MAMA SAVA BAMUHANURIRA UBUKWE
TANGA IGITECYEREZO