Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yatangaje ko gutumira Itorero Inganzi Ngari mu gitaramo cye yise “Migabo Live Concert” kizaba tariki 8 Kamena 2024, ahanini yashingiye ku mubano bafitanye wihariye uturuka ku kuba yarabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu.
Cyusa
Ibrahim amaze iminsi mu myiteguro y’iki gitaramo kizabera muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni ubwa mbere agiye
gukora igitaramo cye bwite mu gihe cy’imyaka itanu ishize ari mu muziki, kandi
yumvikanisha ko igihe cyari kigeze kugirango akore igitaramo cye bwite.
Yagiye
aririmba mu bitaramo bya gakondo by’abandi bahanzi banyuranye, ndetse yagiye
ashyira hanze indirimbo zinyuranye zakunzwe mu bihe bitandukanye, ahanini
bitewe n’umudiho ugize izi ndirimbo ndetse n’ubutumwa bukubiyemo.
Kuri uyu wa
Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo uyu muhanzi yatangaje ko Itorero Inganzi
Ngari nk’abahanzi bazafitanya muri iki gitaramo yitiriye indirimbo ye ‘Migabo’
yahimbiye Perezida Paul Kagame ku bw’intambwe amaze guteresha u Rwanda.
Cyusa
Ibrahim yabwiye InyaRwanda ko gutumira Inganzo Ngari byaturutse ku kuba aribo
babaye intangiriro y’urugendo rw’umuziki we. Ati “Inganzo Ngari ni itorero
nabayemo; ryampaye intangiriro yo gukora umuziki wanjye.”
Akomeza ati
“Ni itorero mbamo rimbamo kandi twese twuzuzanya! Rero, igitaramo cyanjye naba
nkoze bwa mbere ntago nabarenza ingohe.”
Cyusa yavuze ko yabyinnye muri iri torero mu gihe cy’imyaka itanu; kuva mu 2010 kugeza mu 2015.
Avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo
yitegura gukora, kuko afatanyije n’abo yatumiye biteguye gutanga ibyishimo.
Ati “Abantu bagomba kwitega uburyohe mu njyana gakondo, bagomba kubona ibyo batigeze babona mbere. Ntago ari ukuririmba gusa, bazabona icyo bita umuziki uhuje n’ikinamico, aho umuntu aba aririmba anakora ikinamico.”
Iki
gitaramo yacyise “Migabo Live Concert” yacyitiriye iriya ndirimbo kubera ko
idasanzwe mu buzima bwe, kuko ishingiye ku butwari wa Perezida Paul Kagame.
Ati
“Nacyitiriye izina ‘Migabo’ kubera indirimbo nakoze yo kurata Perezida Kagame,
kandi tuninjira no mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni
igitaramo kibimburira kwamamaza umukandida.”
Akomeza ati
“Nabikoze muri ubwo buryo kugirango urubyiruko rwose rwifuza guttera ikirenge
mu cya Perezida Kagame bacyiyumvemo. Kandi ni umuntu twese dukunda, tureberaho
intambuko, tureberaho ingendo, rero niyo mpamvu nashatse kuyita ‘Migabo Live
Concert’.
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Marebe’ yinjiye mu muziki mu mwaka wa
2015, ariko yamenyekanye cyane muri 2019, mu bitaramo yagiye akora byateguwe
n’abandi, kuririmba mu bukwe ari kumwe n’itorero rye ‘Cyusa n’Inkera’ n’ibindi.
Kwinjira muri iki gitaramo, ahasanzwe (Regular) ni ukwishyura 8,000 Frw, mu gice cya VIP ni ukwishyura 15,000 Frw n'aho ku meza y'abantu umunani ni ukwishyura 220,000 Frw. Amatike araboneka ku rubuga rwa www.ibitaramo.com
Cyusa Ibrahim yatangaje ko agiye gukora igitaramo yise 'Migambo Live Concert'
Cyusa Ibrahim yavuze ko yatumiye Itorero Inganzi Ngari kubera ko ari bo bamuhaye intangiriro yo gukora umuziki
Cyusa avuga ko abantu bakwiye kwitega ibidasanzwe muri iki gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MIGABO' CYA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO