Hategekimana Richard yongeye gutorerwa kuyobora Urugaga rw’Abanditsi (Rwanda Writers Federation) mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, yiyemeza gukomeza gushyira imbaraga cyane mu rugamba rwo guteza imbere umuco wo gusoma.
Kuri uyu wa
Gatanu tariki 19 Mata 2024, nibwo ku cyicaro gikuru cya Rwanda Writers
Federations habereye inama y’inteko rusanga y’urugaga rw’abanditsi, yasize
hatowe komite nshya igiye gukomeza aho icyuye igihe yari igereje mu rwego rwo
guteza imbere uru rugaga.
Abitabiriye
iyi nama bashimye ibyagezweho mu myaka itanu ishize, bashimira Bwana
Hategekimana Richard ku bw’umurava, ishyaka n’urukundo byamuranze.
Nyuma yo
kongera kugirirwa icyizere na komite, Hategekimana yabwiye InyaRwanda ko agiye
guharanira ko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo ushinga imizi mu mashuri
abanza, ayisumbuye ndetse no muri za Kaminuza.
Yiyemeje
kandi guharanira ko igitabo kiba Isoko y'iterambere ry'ubukungu, guharanira ko
igitabo gikoreshwa mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu harimo mu nzego za Leta,
iz'abikorera, imiryango itari iya Leta, mu Madini n'ahandi,
Akomeza ati
“Ndashaka kubaka inzego za ‘Rwanda Writers Federation’ zikomeye mu mashuri yose
ndetse no mu turere twose tw'igihugu kugirango umuco wo gusoma no kwandika
ibitabo ugere hose.”
Akomeza ati
“Hari kandi kubaka imikoranire ya hafi n'abikorera(PSF) kugirango kugirango uruganda
rw’igitabo rukomere.”
Hategekimana yavuze ko anashyize imbere ko ibitabo byanditswe mu mateka y’u Rwanda bikoreshwa n’abari mu mahanga, kandi ibtabo bikaba ishingiro ry' imikorere, imyifatire ya buri wese.
Komite
nyobozi igizwe na Hategekimana Richard watowe ku mwanya wa Perezida, Dr. Ignace
Niyigaba yabaye Visi-Perezida wa mbere wungirije n’aho Nkundimfura Rosette
yabaye Visi-Perezida wa Kabiri wungirije w’uru rugaga.
Umunyamabanga
Mukuru yabaye Uwase Immaculee, Umunyamabanga Mukuru wungirije yabaye
Imaragahinda Grace n’aho Umubitsi yabaye Benurugo Jacqueline.
Komite
Nkemurampaka igizwe na Pro.Viateur Ndikumana watowe ku mwanya wa Perezida,
Ramuka David yabaye Visi-Perezida n’aho Mushimiyimana Jeannette yabaye
umunyamabahanga.
Komite
Ngenguzi igizwe na Niyitegeka Rachel (President), Kabayiza Claudine
(V/President) na Manishimwe Aline (Secretary).
Abanyamuryango
b’icyubahiro barimo Rwagatare Joseph, Kanyarukiga Ephrem, Rucaga Boniface
usanzwe uri mu kanama ngishwanama k’inararibonye, Mujiji Peter, Mushimiyimana
Eugenie, Dr. Sina Gerard, Mukunde Goretti, Karangwa Hussein n’abandi.
Hategekimana
Richard watorewe kongera kuyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
Dr. Niyigaba
Ignace watorewe kuba Visi-Perezida wa Mbere w’urugaga rw’abanditsi
Nkundimfura
Rosette watorewe kuba Visi-Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda
Benurugo Jacky watorewe kuba Umubitsi (Treasure) wa Rwanda Writers Federation
Uwase
Immaculate watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Writers Federation
Inama ya
Komite y’Urugaga rw’Abanditsi, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024
TANGA IGITECYEREZO