RFL
Kigali

Bad Rama yavuze kuri filime agiye kumurika yatunganyijwe na Lick Lick

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/04/2024 10:52
0


Umushoramari Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu ruganda rw'imyidagaduro, yatangaje ko agiye gushyira hanze filime ye nshya yise “Dayana” yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho na Mbabazi IsaackP [Producer Lick Lick].



Ni wo mushinga wa mbere ukorewe mu ishami rya The Mane Hub ryo muri Amerika. Ariko mu mezi ari imbere baritegura gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye zakozwe, yaba iz’abahanzi babarizwa muri iyi Label ndetse n’iz’abandi bahanzi biyambaje studio y’iyi Label.

Ni filime yatangiye gukorwaho mu ntangiriro za 2023, kandi igaragaramo abakinnyi umunani barimo batandatu bashya bagaragaje impano ndetse na ‘Muchomante’ uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo z’abahanzi banyuranye.

Bad Rama yagiye ashora imari muri filime zinyuranye yagiye amurikira mu Rwanda, ndetse zimwe yagiye azishyira ku muyoboro wa The Mane wa Youtube.

Iyi filime agiye kumurika yabanje kuyikorera muri Texas ayikomereza muri Phoenix muri Arizon, ari naho ibice bya nyuma by’iyi filime byakiniwe.

Bad Rama yabwiye InyaRwanda, ko iyi filime yihariye kuri we kuko yayishoyemo amafaranga menshi, ariko byatewe n’ibice bitandukanye bakoreyemo amashusho, ndetse n’uburyo inkuru y’iyi filime yubatse.

Ati “Ni filime idasanzwe kuri njye, yaba mu buryo yanditse, uko ikoze, abakinnyi nifashishije n’abandi. Ni filime ivuga ku buzima bwa buri munsi tunyuramo, ariko kandi ishingiye ku musore ukora akazi ka Leta ujya muri ‘Mission’ zitandukanye aba yahawe na Leta.”

Uyu mugabo yasobanuye ko iyi filime ayitezeho gufasha urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora, kandi izakangurira buri wese guharanira ‘gukora ibyiza’.

Bad Rama asobanura ko yifashishije Lick Lick mu gutunganya iyi filime ‘kubera ko ari Producer w’umuhanga wabigaragaje mu bihe bitandukanye’.

Yavuze ko ku wa 27 Mata 2024, ari bwo azamurika iyi filime mu birori bikomeye yatumiyemo abantu b’inshuti ze hafi, bizabera kuri Restaurant Bar yitwa Belaire kwa Jasumini.


Bad Rama yatangaje ko tariki 27 Mata 2024 azamurika filime ‘Dayana’ yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Bad Rama ari kumwe na Producer Lick Lick wakoze iyi filime mu buryo bw’amajwi n’amashusho


Bad Rama yavuze ko iyi filime yayishoyemo amafaranga menshi, kandi yifashishijemo abakinnyi umunani 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND