RFL
Kigali

Gasogi United yatsinze Sunrise FC, iyiha itike ishobora kuyifasha kumanuka-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/04/2024 18:18
0


Ikipe ya Gasogi United yanyagiye Sunrise FC mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ibibazo byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri bikomeza kwiyongera.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu Saa cyenda kuri Kigali PelĂ© Stadium. 

Mbere y'uyu mukino Perezida wa Gasogi United yari yatangaje ko bagomba kuwutsinda bikabafasha kwitegura Police FC bazakina nayo kuwa Kabiri mu mukino w'igikombe cy'Amahoro nyuma yuko ubanza batsinze igitego 1-0.

Sunrise FC yari imaze iminsi n'ubundi ititwara neza yaje mu kibuga igaragaza imbaraga nke maze byorohereza abasore b'ikipe ya Gasogi United gukina neza.

Ku munota wa 9 gusa umukinnyi w'Urubambyingwe witwa Rurangazi Prosper yahise afungura amazamu maze kuwa 33 Mbirizi Eric aterekamo icya 2, Hakim Hamiss kuwa 36 aterekamo icya 3.

Umukino waje kurangira ari ibitego 3-0 maze ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare ibihe bikomeza kuba bibi dore ko imikino ibaye 5 itsindwa yikurikiranya ndetse ikaba ikomeje kujya ahabi aho ishobora kumanuka mu cyiciro cya 2 dore ko iri ku mwanya wa 14 n'amanota 26 .

Nyuma yo gutsinda uyu mukino Gasogi United yo yagiye ku mwanya wa 9 n'amanota 32.

Indi mikino yo kuri uyu munsi wa 27 wa shampiyona izakomeza ejo kuwa Gatandatu, Marine FC ikina na Police FC, APR FC ikina na Kiyovu Sports, Amagaju FC na Etoile de l'Est, Bugesera FC na Rayon Sports naho ku Cyumweru Etincelles FC ikine na Muhazi United, Gorilla FC ikine na Musanze FC naho Mukura VS ikine na AS Kigali.


Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga 

Abakinnyi 11 ba Sunrise FC babanje mu kibuga 




Mbere yuko umukino utangira habanje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 



Abakinnyi ba Gasogi United bishimira ibitego 




AMAFOTO: Ngabo Serge -InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND