Kuwa 05 Mutarama 2024
ni bwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette kuri ubu
bakaba basangije ababakurikira ubutumwa bugaragaza ko bagiye kunguka umwana.
Ubutumwa bashyize
hanze Kenny Sol agaragara afashe kunda y’umugore we nkuko bombi banezerewe
bongera bati "Babiri muri umwe."
Basaba nkabakomoza ku
kuba barahuje kandi bakaba bagiye kunguka uwo Imana yifuje ko bagira ariyo
mfura yabo.
Kenny Sol yaherukaga
kumvikana avuga ko mu bintu bya mbere abayumva afitiye amatsiko ari ukuzabona
umunsi ugera akabona uwo yibarutse [Aga Kenny gato nkuko yabivuze].
Abantu batandukanye
barase amashimwe uyu muryango mushya nka Miss Nishimwe Naomie wabifurije
guhirwa.
Uyu mugabo mu busanzwe
afite imyaka 27 yasoreje yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri yisumbuye azagukomereza
muri Nyundo Music.
Yatangiye akorera muri
Yemba Voice azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu gitangaza agira igihe cyo
kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba ari umwe mu bagize 1:55AM.
Kenny Sol na Kunda Alliance baheruka gusezerana kubana imbere y'amategeko bagiye kunguka imfura yabo
Ibyishimo ni byose mu muryango mushya wa Kenny Sol na Kunda Alliance bitegura kwibaruka
