RFL
Kigali

Kenny Sol n'umugore we Kunda Alliance bagiye kwibaruka-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2024 13:09
0


Rusanganwa Norbert [Kenny Sol] umaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda nyuma y’amezi macye asezeranye na Kunda Alliance Yvette bagiye kwibaruka imfura yabo.



Kuwa 05 Mutarama 2024 ni bwo Kenny Sol yasezeranye mu mategeko na Kunda Alliance Yvette kuri ubu bakaba basangije ababakurikira ubutumwa bugaragaza ko bagiye kunguka umwana.

Ubutumwa bashyize hanze Kenny Sol agaragara afashe kunda y’umugore we nkuko bombi banezerewe bongera bati”Babiri muri umwe.”

Basaba nkabakomoza ku kuba barahuje kandi bakaba bagiye kunguka uwo Imana yifuje ko bagira ariyo mfura yabo.

Kenny Sol yaherukaga kumvikana avuga ko mu bintu bya mbere abayumva afitiye amatsiko ari ukuzabona umunsi ugera akabona uwo yibarutse [Aga Kenny gato nkuko yabivuze].

Abantu batandukanye barase amashimwe uyu muryango mushya nka Miss Nishimwe Naomie wabifurije guhirwa.

Uyu mugabo mu busanzwe afite imyaka 27 yasoreje yize mu bigo birimo Musambira mu mashuri yisumbuye azagukomereza muri Nyundo Music.

Yatangiye akorera muri Yemba Voice azagukomeza afashwa na Bruce Melodie mu gitangaza agira igihe cyo kwikorana nk’umuhanzi ku giti cye kuri ubu akaba ari umwe mu bagize 1:55AM.Kenny Sol na Kunda Alliance baheruka gusezerana kubana imbere y'amategeko bagiye kunguka imfura yaboIbyishimo ni byose mu muryango mushya wa Kenny Sol na Kunda Alliance bitegura kwibaruka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND