RFL
Kigali

Abari n’abategarugori bakomeje kunyeganyeza umwuga wo kuvanga umuziki muri Afurika

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2024 15:45
0


Impinduramatwara zirakomeje mu myidagaduro kuri ubu umubare w’abari n’abategarugori bavanga umuziki ukomeje kwiyongera kandi bagaragaza ubuhanga n’udushya mu buryo babikoramo bikundwa n’abakunzi b’umuziki.



Muri iy’inkuru tugiye kuvuga ku bahagaze neza kugeza ubu muri Afurika bishingiye ku birori n’ibitaramo bamaze gukoramo n’uburyo usanga umuryango mugari waramaze kubabonamo icyizere kiruseho.

Uncle WafflesYavukiye mu gace ka Lungelihle Zwane muri Eswatini, ubu akorera ahanini muri Afurika y'Epfo , ikinyamakuru cya Billboard cyamaze ku mubatiza izina ry’Igikomangomakazi cy’injyana y’Amapiano.

Bitewe n’ubuhanga bwe, Drake ari mu bantu bamukurikirana byihariye, ari muri bake kandi bamaze guca agahigo ko gucuranga mu iserukiramuco ry’umuziki n’ubuhanzi rya Coachella.

Ni we kandi wasusurukije abitabiye iserukiramuco rya Global Citizen muri Accra mu mwaka wa 2022.

Dope CaesarSarah Oboh [Dope Caesar ni umunya-Nigeria umaze imyaka irenga itandatu avanga umuziki, yasoreje muri Vibes DJ Academy, afite ubuhanga mu guhuza indirimbo nyinshi mu buryo bwihariye [Mix] uhereye kuri Brick&Love yakunzwe na benshi.

DJ GhboiAkorera ahanini muri Beijing na Accra, afite umwihariko wo guhuza injyana zo mu mico inyuranye bikanyura ababyumva, uburyo kandi yitwara ku rubyiniro nabyo birushaho kongera umunyu mu byo akora.

DJ Alba NaloAkorera muri Windhoek mu gihugu cya Namibia, amaze imyaka 7 akora uyu mwuga, ari mu bitabazwa cyane muri iki gihugu, yitabajwe kandi nk’umujyanama w’abakora uyu mu mwuga na Komisiyo y’Abongereza mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo.

DJ ZinhleAmaze ibinyacumi asusurutsa abantu  mu birori n’ibitaramo bitandukanye, abaha umuziki uvanganye ubuhanga bwihariye akomoka muri Afurika y'Epfo.

Umutungo wa DJ Zinhle ubarirwa muri Miliyari  hafi 4 Frw, afite imbuga nkoranyambaga akurikirwaho na za Miliyoni.

DJ Pierra MakenaMakena we amaze kugwiza ibigwi muri Afurika y’Iburasirazuba, ni Umunya-Kenya ibihugu bitari bike biramwitabaza nk’u Burundi, Ghana, Nigeria na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bitaramo, ibirori n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

DJ Poizon IvyUbusanzwe yitwa Ivy Awino yavukiye muri Nairobi, Kenya akurira muri Dallas muri Leta ya Texas, amaze kuba igikingi gikomeye mu kuvanga umuziki.

Ibintu akora abihuza no gucuranga ibicurangisho by’umuziki bizwi nka Piano na Cello yakoreye radiyo ya iHeart Media muri Amerika ndetse aca agahigo ko gucuranga mu isabukuru y’imyaka 20 ya  WNBA.

Ni we kandi DJ wihariye w’itsinda rya Dallas Maverick, ibikorwa byinshi amaze gukora bishimangira ibigwi mu muziki.

DJ KessAkomoka muri Ghana, ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki bwaciriye inzira n’abandi bari n’abategarugori bakora umwuga nk'uwe wo kuvanga umuziki.

Amaze igera  imyaka kuri 15 atangiye kubikora by’umwuga, akunze kwambara nk’umugabo, yacuranze mu mwaka wa 2011 muri Big Brother Africa.

Gutangira kuvanga umuziki byaje ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ku kigo bagura Turntable aba ari we wenyine wifuza kuyigerageza.

Handi na WanniNi itsinda ry’impanga zo muri Nigeria, bamaze kugwiza ibigwi mu kuvanga umuziki, uyu mwuga bakaba barawutangiye ubwo bakoraga kuri televiziyo bizakurangira bisanze bakunda umuziki, mu 2021 batangira kujya bavanga umuziki bataramiye mu birori bya Spotify Heat.

DJ NanaYavukiye mu Ntara ya Kogi muri Nigeria, ari mu bavanzi b’umuziki bakiri bato kandi bakomeje kugaragaza impinduka mu ruganda rwo kuvanga umuziki.

Yamamaye cyane nyuma yo kwegukana irushanwa rya Cool FM, yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Aba bari n’abategarugori bose twagarutseho bakomeje kwerekana itandukaniro rikomeye mu muziki, bikomeje no gutera imbaraga abandi batari bake babafatiraho urugero.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND