RFL
Kigali

Prince Kiiiz yavuze ku bya Miliyoni 30 Frw yahawe na 1: 55 AM n'irangira ry’amasezerano ye muri Country Records - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/04/2024 12:22
0


Irasubiza Moïse Prince wamenye nka Prince Kiiiz, yatangaje ko amasezerano ye muri studio ya Country Records ataragera ku musozo nk’uko bimaze iminsi bivugwa; ni mu gihe hari amakuru yizewe avuga ko yahawe Miliyoni 30 Frw kugirango atangire gukorera muri studio ya 1:55 Am ya Coach Gael, ariko akabyanga.



Uyu musore yagize izina rikomeye mu batunganya indirimbo mu Rwanda, nyuma y'uko arambitse ikiganza ku ndirimbo 'Funga Macho' ya Bruce Melodie.

Yabaye ikimenyabose, nyuma y’uko Shaggy wamamaye ku Isi ahuje imbaraga na Bruce Melodie basubiramo iyi ndirimbo ‘When she’s around’, ndetse baje no kuyishyira mu rurimi rw’Igifaransa mu rwego rwo kwagura imbago z’ayo.

Iyi ndirimbo yatumye Bruce Melodie ataramira ku nshuro ye ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse agaragara mu biganiro bikomeye muri kiriya gihugu nka ‘Good Morning’.

Yanamushyize ku rundi rwego abasha kuba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wagize indirimbo yashyizwe ku rutonde rwa Billboard.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko nubwo hari abavuga ko akiri umwana, ariko ibikorwa bye byagaragaye kuri Billboard.

Ati "Ndumva nshaka gukomeza kuba umwana nkora utwo tuntu twihariye…Nanjye narabibonye kuri ya shene yabo [Ya 1:55 Am bavuga ko ari umwana], bagereranya, ariko njye nta kintu bimpinduraho, akazi ni akazi."

Muri uyu mwaka, uyu musore amaze gukora indirimbo eshatu z'abahanzi banyuranye ariko kandi yanagize uruhare mu gukora indirimbo ebyiri ziri kuri Album ya Papa Cyangwe.

Kandi yumvikanisha ko mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2024, afite indirimbo nyinshi ari gukoraho zirimo na Album ya Bruce Melodie 'iriho indirimbo nyinshi'.

Muri Werurwe 2024, yajyanye na Bruce Melodie ndetse na Kenny muri Kenya mu bikorwa byari bishamikiye ku kumurika ibihangano by’uyu muhanzi.

InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu byo Prince Kiiiz yaganiriye na Bruce Melodie ndetse na Kenny Mugarura harimo no kuba yasinya muri 1:55 AM.

Bamubwiye ko bazamuha Miliyoni 30 Frw ariko undi ababera ibamba, avuga ko ari make  ugereranyije n’ibikorwa bye. Mu 2023, ubwo byavugwaga ko Kiiiz agiye kwinjira muri 1:55 AM yahabwaga Miliyoni 20 Frw arazanga, bigera n’ubwo ahabwa Miliyoni 25 Frw.

Kiiiz yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byabaye ntacyo byatanze, kuko iyo biza gukunda yakabaye yaratangiye gukora muri 1: 55 AM. "Nta 'deal' ziri hagati aho, niba zinahari zarapfuye?

Uyu musore avuga ko aya mafaranga aba ari make cyane ahanini bitewe n'ibiba bikubiye mu masezerano. Abajijwe niba byaratewe n'uko yaba yarasabwe kujya akorera indirimbo gusa Bruce Melodie, Kiiiz yavuze ko atariko bimeze.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko amasezerano Prince Kiiiz yari afite muri studio ya Country Records yarangiye, ariko yakomeje akazi mu gihe ategereje  ko yicarana n’ubuyobozi bw’iyi studio bakongera amasezerano cyangwa se bagaharika imikoranire.

Ubwo yari mu kiganiro na InyaRwanda Tv, Prince Kiiz yumvikanishije ko amasezerano ye atari kurangira muri Werurwe 2024 nk’uko byavuzwe. Yasubije ko ikintu gituma akomeza gukorera ahantu 'ari amasezerano', kuko muri we aba atekereza ko byaba byiza agize studio ye bwite azajya akoreramo indirimbo.

Mu ndirimbo Prince Kiiiz akora, ahanini zumvikanamo umwihariko n’ibicurangisho bidasanzwe byumvikana mu ndirimbo zo mu Rwanda ari nacyo ashimangira ko gifasha ibikorwa bye kutisanisha n’ibyakozwe n’abandi.

Mu Rwanda hari abahanzi bakomeye batarakorana nawe. Ariko bake bakoranye nawe bagaragaza ko afite ahazaza heza.

Atangira urugendo rwa ‘Production’ yahereye ku gutunganya indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iyakunzwe cyane ni ‘‘Funga Macho’’ ya Bruce Melodie yakoze mu 2022.

Yanakoze indirimbo ya Alyn Sano yitwa “Boo and Bae” aho yagize uruhare runini mu myandikire yayo ndetse no kuyirangiza. Hari kandi “Addicted” ya Kenny Sol n’iya Calvin Mbanda yitwa “Joliki”.

Prince Kiiiz avuga ko afite intego yo ‘gushyira umusanzu ku ruganda rw’umuziki nyarwanda no guhindura imikorere imwe n'imwe ku bijyanye no kwandika indirimbo ndetse na mix na mastering aho byari bisanzwe bizwi ko zirangirizwa ahandi, njye nkagerageza kujya mbikora byose; mbigira nk'umwihariko wanjye.’

Prince Kiiiz yavuze ko atarava muri Country Records nubwo amakuru avuga ko amasezerano ye yageze ku musozo

Kiiiz avuga ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azashyira hanze ibihangano binyuranye


Prince ntiyerura cyangwa ngo yemeza Miliyoni 30 Frw yahawe na 1:55 AM ya Coach Gael kugirango ayikorere


Byatangiye Prince Kiiiz ahabwa Miliyoni 20 Frw zigenda zizamurwa bitewe n’ibihe n’ibyo yifuzaga gukorana na 1:55 AM


Kiiiz yavuze ko ibiganiro yagiranye n’abarimo Bruce Melodie ubwo bari muri Kenya ntacyo byatanze


Prince Kiiiz ari kumwe n’Umuyobozi wa Country Records, Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’- Aha yakiraga igikombe mu byatanzwe na Isango na Muzika Awards

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PRINCE KIIIZ

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND