RFL
Kigali

Sobanukirwa na "Metathesiophobia" indwara ituma benshi batinya impinduka

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/04/2024 12:47
0


Indwara yo gutinya impinduka 'Metathesiophobia' izengereje ubuzima bwa benshi ku Isi, ikanabasigira uburwayi bumwe na bumwe bubyara urupfu nka Stroke.



Gutinya impinduka biba ku bantu benshi cyane cyane impinduka mbi. Muri kamere ya muntu burya gutinya ikibi birasanzwe.

Metathesiophobia indwara yo gutinya impinduka ibangamira intekerezo za muntu. Iyi ndwara iterwa no guhoza intekerezo ku mpunduka mbi zishobora kuza zikagukura ahantu heza cyangwa mu mwanya mwiza wibereyemo utifuza kuvamo.

Ubu bwoba bushobora gushingira ku mpinduka zishobora kuba mu kazi, ibyo wiga ugahangayikishwa nuko wabitsindwa, gutakaza uwo ukunda ndetse wibaza nuko wasigara wenyine, gutinya gukena n'ibindi byinshi bishobora kubaho bigatera impinduka.

Ibi biba ku muntu utekereza ku bintu bishobora kuba cyangwa ntibibe. Uku gutinya impinduka zaza mu buzima bwawe zikakubangamira biganisha ku ngaruka zitandukanye zirimo:

1. Kubaho ubabaye

Iyo utekereje ko ushobora guhura n'ibintu bibi bigutera no gutekereza uko wakwifata byakubayeho. Ibibi bitera umubabaro gusa, niyo mpamvu utakaza ibyishimo byawe ugatangira kugira ubwoba bw'ubuzima .

2. Gutinya gukora

Niba utekereza ko ibyo urimo byazakuzanira ingaruka mbi ucika intege ukaba wahagarika imirimo yawe kubwo gutinya ko byazana impinduka utazishimira.

2. Gukererwa n'ubunebwe

Bamwe bakomeza kwihagararaho bakaguma bashidikanya kuri izo mpinduka, bakagira ubukererwe no gukoresha imbaraga nke kubera batamesa kamwe cyangwa ngo batekereze ibyiza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu badakunda impinduka mu mibereho yabo cyane cyane imbi kandi birumvikana. Na none kugira ubwoba bifasha umuntu kugira ibyo atinya guhangara igihe ari bibi byamwangiriza.

Ariko ikibazo kivuka igihe ubwoba busumbye ubushobozi bwo gufata umwanzuro. Umuntu ashobora gutekereza ku mpinduka zaterwa n'ibyo akora, ariko agahita atekereza byihuse uko yahindura imikorere yazana impunduka nziza cyangwa akaba umunyambaraga abikora akiyemeza ko azahangana n'ibizamubaho byose.

Impinduka kandi nazo zisiga amasomo y'ubuzima niyo mpamvu ubwonko bukwiye kumenyerezwa kudatinya ahubwo bukamenya ko bukwiye guhangana n'ibyaba byose kandi ntihabeho guhungabana.

Zifasha umuntu kumenya byinshi no gutinyuka guhangana n'ibihe byose niyo byaba bikomeye.

Ibikenewe mu guhangana n'ubwoba bwo kubona impinduka ni ibi bikurikira:

1. Kureba ku mpinduka zakubayeho ukazigiraho

Gutekereza ku mpinduka n'ahazaza bigaragaza ko ukuze. Ku myaka yose waba ufite ntiwabura impinduka zaba zarakubayeho zaba mbi cyangwa inziza ndetse n'ubuzima bugakomeza.

Ibyo byakubayeho bikakugira uwo uriwe bikwiye kukwigisha ko gutinya impinduka ari uburwayi ugakomera mu ntekerezo ndetse ugatekana, kandi n'igihe haje impinduka mbi ugahangana nazo ntizikwangirize. Isi itanga inyiza n'ibibi kandi bilwe biza nta ruhare rwa muntu rwabayeho.

Ibi ntaho bihuriye no kwishora mu bikorwa bibi bitanga impinduka mbi mu buryo bugaragara.

2. Kwitega impinduka mbi

Bavuga ko gutekereza ku bihe bikomeye bikajyana no kwigirira icyizere bituma nta bwoba bukurangwa mu mutima wawe ukabaho wishimye mu buzima bwawe.


Calm.com ivuga ko indwara ya Metathesiophobia ari ukuvangirwa mu ntekerezo ugatinya ibyakubaho bibi kandi utazi neza ko bizaba. Buri wese ashobora kuyirwara ariko cyane cyane abakuze.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND