Imyaka ibiri irashize Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gasobanuye, atangiye urugendo rwo kureberera inyungu umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian [Chriss Eazy], aho avuga ko yatangiranye ubwoba mu ishoramari, ariko ko yatangiye kugira icyizere biri mu byatumye agiye gusinyisha undi muhanzi.
Ni urugendo
avuga ko rwaranzwe n’ibyiza n’ibibi, ariko kandi yarashikamye kuko uretse
gukunda gusobanura filime, yumvaga ashaka no gushyira itafari ku muziki w’u
Rwanda, binyuze mu gushyigikira no guteza imbere abanyempano bigaragaza mu bihe
bitandukanye.
Yatangiye
mu gihe cya Covid-19, aho ibikorwa byinshi byari byarafunzwe mu rwego rwo kubahiriza
amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi yafashe igihe cyo kwihugura ibijyanye no gukoresha imbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki kugirango
ibihangano by’umuhanzi we bijye bicuruzwaho.
Mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Junior Giti yavuze ko kimwe mu byamugoye
atangira urugendo rwo gufasha Chriss Eazy ari ubwoba kuko ibyo yiteguraga
gushora yibazaga niba bizagaruka.
Ati
“Imbogamizi ya mbere nagize ni ubwoba. Gufata amafaranga ukayashora mu muhanzi,
mu gihe utabona uko azagaruka. Ukibaza uti ejo hazaza bizagenda gute? Ariko
kandi harushya intangiriro.”
Junior Giti
avuga ko atangira urugendo benshi mu bajyanama bazwi bakoranye n’abahanzi
banyuranye bari bamaze kubivamo, ahanini biturutse ku kutumvikana n’abahanzi,
cyangwa se ishoramari ryagiye ribagonga bagahitamo kuba babihagaritse.
Avuga ko
ibi byamukomye mu nkokora. Ati “Natangiye mu gihe abarimo ba Mukasa, Richard
washinze Super Lever, Kiwundo n’abandi bari barahagaritse akazi ko gufasha
abahanzi, urumva nabaye nk’umunyeshuri utangiye ariko udafite umwarimu wo
kumuyobora, byanatumye intangiriro ya mbere igorana.”
Yagize icyizere nyuma y’ibikorwaremezo n’imbuga zagutse
Uyu mugabo
wamamaye mu gusobanura filime, avuga ko uko imyaka yagiye ishira yagiye agira
icyizere cy’ubuzima no gukomeza gushoramari mu bahanzi, ahanini biturutse kuri
gahunda zitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye ishyiramo imbaraga, birimo nko
gushyiraho aho gukorera ibitaramo n’ibindi.
Avuga ko
muri iyi myaka babonye ibiraka bya Leta, kandi babasha gusobanukirwa neza uko
bakoresha imbuga nkoranyambaga bagacuruza ibihangano by’abo. Ati “Ariko imyaka
ibiri ishize byaduhaye icyizere, twabonye inyubako nka BK Arena yakira
ibitaramo by’abahanzi bakomeye natwe twaririmbiyemo, imbuga nyinshi
zicururizwaho imiziki zaragutse natwe turazifashisha, kandi tubona byaratanze
umusaruro.”
Avuga ko
ashingiye ku myaka ibiri ishize afasha umuhanzi Chriss Eazy, yabonye ibyiza
byinshi atari yiteze byatumye aniyemeza gusinyisha undi muhanzi mu inzu ifasha
abahanzi mu bya muzika ya Giti Business Group yashinze, ananyuzamo gukora
filime.
Uyu mugabo
agaragaza ko mu gihe cy’ukwezi kumwe azaba yatangaje umuhanzi wa kabiri, kandi
ko hari abo batangiye ibiganiro biganisha ku mikoranire.
Yavuze ko
bimwe mu byo ashingiraho ahitamo umuhanzi harimo ‘kuba afite impano igaragarira
buri wese kandi afite ikinyabupfura. Ati “Ntabwo nakubwira ko ari umukobwa
cyangwa se umuhungu, ariko kenshi nita ku muhanzi ufite ‘Discipline’, kuko
n’iyo yibanze mu mikoranire yanjye n’umuhanzi n’undi wese.”
Junior Giti
avuga ko agifite inyota yo kugeza Chriss Eazy ku rwego mpuzamahanga, kandi ni
nayo ntego yubakiye ku muhanzi mushya agiye gusinyisha.
Imibare ntibeshya!
Junior Giti
avuga ko uko umubare w'abareba ibihangano bya Chriss Eazy wagiye wiyongera
byamuhaga imbaraga n'icyizere cy'uko azabasha kugera ku ntego ze, kandi akabona
ko guhitamo gutangira gukorana n'uyu muhanzi atigeze yibeshya.
Yumvikanishije
ko indirimbo z'umuhanzi we zagiye zica agahigo, kandi ku mbuga z'abanyabirori,
ibitaramo n'ibirori zirahiganza cyane, bituma abasha gukorera ibitaramo no mu
bihugu byo mu mahanga.
Mu gihe
cy'imyaka ibiri bamaranye bakorana, amaze kumukorera indirimbo zirindwi (7). Junior
Giti avuga ko buri wese ashobora gutekereza ko yakoreye indirimbo nke Chriss
Eazy, ariko ngo siko bimeze, kuko gushyira hanze indirimbo 'ushingira ku kuntu
iza mbere zabanje'.
Ati
"Ndatekereza nta muntu wadutera amabuye. Jya kuri Youtube, cyangwa se ku
zindi mbuga urebe imibare y'abamaze kureba indirimbo ze."
Chriss Eazy
yatangiriye ku ndirimbo 'Fasta' imaze kurebwa b'abantu Miliyoni 1.3, akurikizaho
'Amashu' imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 4, 'Amashimwe' yakoranye n'umuraperi
Fireman imaze kurebwa n'abantu ibihumbi 581, 'Inana' yaciye ibintu imaze
kurebwa n'abantu Miliyoni 7.8, 'Edeni' imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 4, 'Stop'
igeze kuri Miliyoni 2.3 n'aho 'Jugumila' yakoranye na Dj Phil Peter na Kevin
Kade imaze kurebwa n'abantu Miliyoni 3.6.
Ntiwakwibagirwa
kandi indirimbo 'Bana' yabaye idarapo ry'umuziki mu mpeshyi ya 2023, yakoranye
n'umuhanzi Shaffy wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze kurebwa n'abantu
barenga Miliyoni 10. Iyi ndirimbo yatumye aba bombi binjira ku rutonde rw'abahanzi
batandatu bafite ibihangano byarangeje Miliyoni 10.
Kuri Junior
Giti ni 'umusaruro w'imbaraga twashyize mu mikoranire n'abandi, ariko no gutega
amatwi icyo sosiyete ishaka'.
Junior
yavuze ko imyaka ibiri ishize akorana na Chriss Eazy byamuhaye ishusho yo kwagura
gushora imari mu muziki
Junior
yavuze ko gutangira gufasha umuhanzi adafite uwo kurebereraho mu byo buhoraho
byamukomye mu nkokora
Chriss Eazy
ari kwitegura gushyira hanze indirimbo ‘Sehoma’ yahimbiye umubyeyi we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUGUMILA’
TANGA IGITECYEREZO