Umuramyi Ndasingwa Jean Chrysostome wamamaye nka Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo cye cya mbere mu nyubako ya mbere yakira abantu benshi mu Rwanda ya BK Arena.
Ni intambwe ikomeye ateye
mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana
n'imyaka itatu n'amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19.
Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo
muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.
Chryso Ndasingwa akorera
umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro. Yavukiye i Nyamirambo mu
Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira
mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye
umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Uyu musore watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bw’umwuga mu bihe bya Covid-19, aho yagendaga aririmba indirimbo zo mu gitabo akazisubiramo mu buryo bugezweho.
Ni indirimbo zashyirwaga kuri YouTube ye, abenshi bakagaragaza ko afite impano
kugeza ubwo nawe aje gushyira hanze indirimbo ye bwite yise ‘Mubwihisho’.
Mu gihe kitari kirekire
amaze mu muziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo eshanu yashyize
hanze mu 2022 ziri kuri EP [Extended play] ye yise ‘Wahozeho’.
Iyi EP iriho indirimbo zirimo "Ntajya ananirwa", "Nta yindi Mana", "Wahozeho" ndetse na "Biratunganye" yakoranye na Uwineza Rachael. Chryso Ndasingwa avuga ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugaruka ku kongera kwibutsa abantu ko urukundo rw’Imana ruriho kandi ruzahoraho.
Mu 2022, uyu muramyi yahuriye n’abarimo Aime Uwimana, Christian Irimbere, Arsène Tuyi, Chryso Ndasingwa, Rene Patrick na Tracy Agasaro ndetse na Simon Kabera watunguranye, mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza 2022, mbere y’amasaha make ngo Abakirisitu bizihize ibirori bya Noheli.
Ni igitaramo cyari
gifite intego ivuga ngo “Christmas Thanksgiving Worship’ cyari kigamije gushima
Imana, cyateguwe n’Ihuriro Irere Family Network ryashinzwe na Nirere James
n’umugore we Nirere M. Jackie.
Mbere yaho gato, nabwo
uyu muhanzi yari yaririmbye mu gitaramo yahuriyemo n’abarimo Ben na Chance
cyiswe ‘Igicaniro Concert’ cyategurwaga na Prayer House ku bufatanye n’ikigo RG Consult
gitegura ibitaramo ngarukakwezi.
Tariki 05 Gicurasi 2024
ni bwo amaso yose y'abakunzi b'umuziki wa Gospel mu Rwanda azaba yerekejwe i
Remera kuri BK Arena ahazabera igitaramo cy'amateka cy'umukozi w'Imana, Chryso
Ndasingwa, aho azaba amurika umuzingo we wa mbere yise 'Wahozeho' ugizwe n'indirimbo
18 zatumbagije izina rye.
Ni igitaramo cyiswe
"Wahozeho Album Launch" akaba ari na cyo cya mbere uyu muramyi uri no
kuminuza muri tewolojiya azaba akoze mu mateka ye. Iki gitaramo yacyitiriye
indirimbo ye yabaye intero n'inyikirizo ku bakunzi benshi b'umuziki wa Gospel,
iyo akaba ari iyitwa "Wahozeho".
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yabajijwe uko yiyumva kuba agiye gukorera muri BK
Arena igitaramo cye cya mbere, asubiza ko ari inzozi ze zibaye impamo. Yagize
ati "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi,
none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".
Yavuze ko Album ye ya
mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n'indirimbo 18 zikubiyemo
ubutumwa bw'amashimwe menshi ku Mana nk'uko umwanditsi wazo abisobanura ati:
"[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo
kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".
Muri iki gitaramo Chryso
Ndasingwa azaba ari kumwe n'abaramyi basizwe amavuta y'Imana barimo Aime
Uwimana, Josh Ishimwe, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Asaph
Music International. Imiryango izaba ikinguye kuva saa kumi z'umugoroba.
Amatike yo kwinjira muri
uyu mugoroba w'amashimwe uzayoborwa na Tracy Agasaro, yamaze kugera hanze, akaba
aboneka kuri www.ticqet.rw. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira
bakagufasha kubona itike byoroshye; 0784237492; 0788838879; 0788622852.
Abari kugura amatike
mbere y'uko igitaramo kiba bari kubyungukiramo cyane kuko ibiciro biri hasi.
Itike ya Silver [mu myanya isanzwe] iragura 5,000 Frw mu gihe ku munsi
w'igitaramo izaba igura 10,000 Frw. Itike ya Premium iragura 10,000 Frw mu gihe
ku ku muryango izaba igura 15,000 Frw.
Itike ya Gold iragura
12,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo izaba igura 17,000 Frw. Platinum
iragura 15,000 Frw mu gihe izaba igura 20,000 Frw ku munsi w'igitaramo. Itike
ya Diomond wagereranya na VVIP iragura 20,000 Frw mu gihe ku munsi w'igitaramo
izaba igura 25,000 Frw.
Umuhanzi Chryso Ndasigwa ategerejwe muri BK Arena mu gitaramo azamurikiramo umuzingo we wa mbere
Ni igitaramo yatumiyemo abaramyi bakomeye hano mu Rwanda
REBA INDIRIMBO "WAHOZEHO" YA CHRYSO NDASINGWA
TANGA IGITECYEREZO